Digiqole ad

Uganda: Museveni yabwiye abagize Inteko ko batazazamurirwa umushahara

Perezida Museveni yasabye abagize Inteko Ishinga amategeko nabo baherutse gutorwa gufasha igihugu cyabo gukomeza gutera imbere. Yaboneyeho umwanya wo kumenyesha abari bafite ikizere ko bazongererwa imishahara ko bakwiye kubyikuramo kuko bitazaba.

Museveni yakuriye inzira ku murima abadepite bakekaga ko bazongererwa umushahara
Museveni yakuriye inzira ku murima abadepite bakekaga ko bazongererwa umushahara

Museveni wemereye izi ntumbwa za rubanda kujya ahura nazo kabiri buri kwezi, yazeruriye ko hadateganyijwe kuzamura imishahara ku bakozi ba Leta barimo n’izi ntumwa za rubanda.

Iminsi mike yakurikiye itorwa rye, Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yahagaritse bimwe mu bikorwa byajyaga bitwara amafarnga menshi Leta harimo ingendo zo hanze zakorwaga na bamwe mu bayobozi b’iki gihugu.

Museveni yeruriye abadepite ko batazamurirwa imishahara ahubwo abasaba kongeera umurego mu bikorwa bigamije iterambere yrya Uganda harimo kubafasha kwihaza mu biribwa no kurushaho kubungabunga umutekano.

Ibi Museveni yabibwiye izi ntumwa za rubanda zitabiriye umwiherero w’icyumweru w’ishyaka NRM(National Resistance Movement) wari wabereye ahitwa Kyankwanzi mu ishuri rikuru ryigisha imiyoborere (National Leadership Institute).

Muri uyu mwiherero wari ugamije kwigira hamwe ibibazo bigiye byugarije abaturage no kubishakira umuti, Museveni yamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko ubwiyongere bw’ikibazo cy’abantu birukanwa mu mitungo baba bakoreramo gikwiye gukurikiranwa n’Abashingamategeko bafatanyije n’abayobozi b’uturere, Visi Perezida, Minisitiri w’Intebe n’abandi.

The New Vision dukesha iyi nkuru ivuga ko Museveni yasabye ko abantu baba basanzwe bakorera abandi mu nzuri zabo bakwiye guhabwa ubutaka bwabo mu mahoro na bo bakiteza imbere.

Perezida Museveni yatanze gasopo ku bahesha b’Inkiko baba bakoresha uburiganya bafatanyije na ba nyirubutaka kugira ngo abari basanzwe babukoreramo babwamburwe.

Museveni yasabye Intumwa za rubanza kutazongera kohereza aba bantu mu nkiko kuko baba badafite amafaranga yo kwiyishyurira mu nkiko.

Ku burezi bw’ibanze bw’amashuri abanza n’ayisumbuye, Museveni yavuze ko hari ibigo bimwe na bimwe byatangiye kujya byishyuza ababyeyi barereshamo abana babo kandi ubusanzwe abana biga muri biriya byiciro bigira ubuntu.

Yatanze inama ko iki kibazo cyabonerwa umuti binyuze mu ugushyiraho amashyirahamwe ahurije hamwe ababyeyi n’abarezi bakarebera hamwe niba bikwiye ko bajya bishyura aya mafaranga cyangwa atakwishyurwa bitewe n’uko ibintu bimeze.

Ati “Amwe mu mashuri avuga ko abana badashobora kwiga batafashe ifunguro rya ku manywa ariko ibi byose ntibyakorwa hatabayeho ibiganiro, mureke tubanze tubiganireho ku rwego rwa buri mudugudu.”

Ku birebana n’ingufu z’umuriro w’amashanyarazi; Museveni yavuze ko Guverinoma yagerageje gukwirakwiza izi ngufu mu turere twose uretse uturere tune twonyine dusigaye.

Martin NIYONKURU

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Naveho ntakindi tumusaba.

    • aveho c kugirango ugyeho.nonsense

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish