Micho yagizwe umutoza wa Uganda Cranes
Umunyaserbiya watozaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi, Sredojevic Milutin MICHO ubu niwe wabaye umutoza w’ ikipe y’igihugu ya Uganda (Cranes) kuva kuri uyu wa 21 Gicurasi.
Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu rihamagaje inama n’abanyamakuru aho bagomba kwiga k’umutoza uzasimbura Bobby Williamson uherutse kwirukanwa kuri iyo mirimo. Ako kanama kakaba kahaye akazi Micho uherutse kwirukanwa ku murimo wo gutza Amavubi y’u Rwanda.
Bobby wahesheje Uganda cranes igikombe cya CECAFA inshuro enye zose akaba yarirukanwe azira kudahesha ito kipe ya Uganda itike yo kujya mu gikombe cya afurika
Micho w’imyaka 43 yageze muri Uganda nyuma yo gusezererwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) kuko atageze ku nshingano yahawe.
Micho afite uburambe muri aka karere k’ibiyaga bigari kuko yatoje amakipe nka St George(Ethiopie) na SC Villa yo muri icyo gihugu aho yayihesheje n’ibikombe nka CECAFA,.
Uyu mugabo wasinye kontaro y’imyaka ibiri yagejeje ikipe ya Orlando Pirates(South Africa) muri kimwe cya kabiri cya CAF championsleague mu mwaka 2006.
Ku murimo we azungirizwa na Sam Timbe waciye mu Rwanda agatoza ikipe ya Atraco FC (itakibaho)
Chimpreports
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
URAKAZA NEZA MU IKIPE YA UGANDA
ntacyo batwaye kabisa uyu mutoza ni fake byahatari, abagande bikozeho bazamera nkamavubi
mwifurije amahirwe gusa ubuse ibyo atakoze mu rwanda azabikora uganda gusa mbona hari aho tugera abayobozi bacu batuyoborera ruhago bakibeshya muguha akazi abatoza aha nzaba ndora
Ariko kuki muvuga ngo ibyo atakoze mu rwanda ntazabikora Uganda? Mu rwanda se yari gukinisha nde? Mu rwanda ikibazo si umutoza, niyo waduha Mourinho na Ferguson etc… ntago twarenga urwego turiho. Mwarangiza mugaseka Mico ngo yatsinzwe na Mali n’izindi kandi izo kipe zigizwe naba Professionals gusa.
Ikibazo nabakinnyi sumutoza
ferguson we azabikora kabisa humurakandiuko umupira wacu ntupfira mu batoza ahubwo upfira mu bayobozi bafite politiki mbi yo gusahura