Uganda Cranes iri kwiyongerera amahirwe yo kujya mu gikombe cy'isi
Imisambi ya Uganda ubu iyoboye itsinda J ikaba ifite amahirwe menshi yo kujya mu gikombe cy’isi. Ni nyuma yo gutsinda Angola (palancas negras) ibitego 2 kuri 1 kuri Mandela Stadium i Kampala kuri uyu wa 15 Kamena 2013.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa ku busa hagati y’amakipe yombi, ku munota wa 57 w’umukino Angola yabonye igitego gitsinzwe na Ricardo Estevas Job.
Ku munota wa 83 gusa rutahizamu wa Yanga Africans Emmanuel Okwi yaje kubona igitego cyo kwishyura umukino usubira irudubi ariko unagana ku musozo.
Tony Maweje uherutse no gutsinda Liberia mu mukino wa gicuti niwe winjije igitego cy’intsinzi ku munota wa 89 nyuma yaho myugariro wa Angola Fabricio Matuta aherewe ikarita itukura ku munota wa 86.
Amakipe yombi yaje kurangiza umukino ari abakinnyi 10 kuko Hassan Wasswa wa Uganda nawe yari yabonye ikarita itukura ku munota wa 62.
Uganda Cranes igomba gutegereza umukino ugomba guhuza Senegal na Gabon kuri iki cyumweru, ubu bakaba bayoboye itsinda n’amanota 8 mugihe Senegal yo ifite amanota 6.
Kuri iki cyumweru, Amavubi y’u Rwanda akaza guhangana na Algeria biri mu itsinda rimwe.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
bravo kuri coch mico,
ibikorwa biruta amagambo
kdi,Mico yarabivuze,murapinga! murahire,ahààààà
kda,Mico yarabivuze murapinga!murahire;ahâââââ
ZA NZOZI ZA MICHO KO UBANZA ZIGIYE GUSOHORERA KURI UGANDA CRANES RA?
erega murwanda ntabakinyi dufite
Liberia iri mu itsinda rimwe na Uganda ntabwo wari umukino wagicuti mukosore! ikindi kandi Mico ntiyari coach mubi ibyo yazize bizwi nabinigizemo uruhare
Mico ni umutozd mwiza cyane