Digiqole ad

Uganda: Bashyizeho itegeko ryo gufunga ababyeyi badakingiza abana

 Uganda: Bashyizeho itegeko ryo gufunga ababyeyi badakingiza abana

Perezida Museveni wa Uganda

*Hari idini ryitwa 666 ryigisha ababyeyi kudakingiza abana

Ababyeyi badakingiza abana muri Uganda bazajya bafungwa amezi atandatu muri gereza, hagendewe ku itegeko rishya riheruka gusinywa na Yoweri Museveni.

Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda
Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda

Iri tegeko risaba ko abana bajya ku ishuri bagomba kugira ikarita igaragaza ko bakingiwe.

Iri tegeko nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima, Sarah Achieng Opendi ngo rizafasha Leta ya Uganda kugera ku ntego zayo mu bijyanye no gukingiza.

Achieng avuga ko bamwe mu babyeyi na bamwe mu bemera inyigisho z’amadini amwe n’amwe, banze kujyana abana babo kubakingiza.

Leta ya Uganda yashyize imbaraga nyinshi mu gukangurira ababyeyi gukingiza abana babo indwara zihitana benshi nka polio na meningitis.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (World Health Organization, WHO) yasohotse mu 2015, igaragaza ko nibura abana 70 ku bana 1,000 bapfa batarageza imyaka itanu muri Uganda.

Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda yatangirije BBC Focus on Africa, ko abana 3% muri Uganda batigeze bakingirwa.

Mu gihe ngo hari ubukangurambaga bwo gukingiza, hari abana batahuwe bagiye mu bwihisho ababyeyi abo babahungishije ngo badakingizwa.

Minisitiri Achieng Opendi avuga ko hari bamwe mu bayobozi b’amadini babuzaga ababyeyi gukingiza abana bafashwe, ariko ngo ntibashobora gukurikiranwa kubera ko nta tegeko ryari rihari.

Hari idini ryitwa 666 muri Uganda, ngo ribuza ababyeyi gukingiza abana, kandi ngo rigenda rikura.

Ati “Iryo dini ryatangiriye mu turere two mu Burasirazuba bw’igihugu, ubu urisanga ahantu hose mu gihugu.”

Perezida Museveni yasinye kuri iri tegeko tariki ya 10 Werurwe, ubu ryamaze gutangazwa.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish