Digiqole ad

Ubwumvikane bucye hagati ya Bulldogg n’abategura Salax Award

Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi muri muzika nka Bulldogg,nyuma y’aho yari mu bahanzi bahataniraga igihembo cy’umuraperi wahize abandi kikaza kwegukanwa na Riderman,Bulldogg yikomye bamwe mu bategura irushanwa rya Salax Award aribo ‘Ikirezi Group’.

Bulldogg umuraperi utemeranya n'ibihembo byatanzwe muri Salax Award
Bulldogg umuraperi utemeranya n’ibihembo byatanzwe muri Salax Award

Mu magambo yuzuye uburakari bwinshi yanyujije k’urubuga nkoranyambaga rwe rwa facebook,Bulldogg yikomye cyane abategura iryo rushanwa.

Yagize ati “Igihe cyanjye n’iki bose barabizi,Papa khalifa numero uno,copin uyoboye republicano,yohani paulo i vaticano,so fresho,so special.

Umwami w’iyi njyana baranzi ino abari ku muhanda baranzi, ino nti twitegeze twereka impuhwe abanzi turavura.

Natangajwe cyane n’icyo nakwita ‘lack of professionalism’ cyagaragaye mu gikorwa cya salax award 6th edition,Bityo nkibaza niba kigamije guteza imbere umuziki w’i Rwanda cyangwa gushyira imbere cyane inyungu z’abagitegura.

Ikibabaje cyane muri ibi, ni uburyo benshi mu bagiteguye aribo biyita inzobere mu muziki bakanakora critics nyinshi ziri negative ku bahanzi,kandi abo nibo bamunzwe na ruswa kurusha abandi,uyu muziki wacu ntihakirebwa impano cyangwa uwakoze cyane,harebwa umufuka”.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Bulldogg twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Ikirezi Group telefoni ye ntiyayifata,tuvugana na Claude Kabengera ushinzwe itumanaho mu Kirezi Group.

Claude Kabengera umunyamakuru akaba n'ushinzwe itumanaho mu 'Ikirezi Group'
Claude Kabengera umunyamakuru akaba n’ushinzwe itumanaho mu ‘Ikirezi Group’

Mu magambo make yagize ati “Nta kintu mfite navuga kuri ayo magambo yatangajwe na Bulldogg,nkeka ko biba kuri buri muntu wese iyo yatsinzwe mu irushanwa nk’iryo.

Rero kuri njye navuga ko ari ‘Emotions’ amarangamutima yabimuteye kuko Salax Awards ntibereyeho gushimisha bamwe no ibabaze abandi,cyangwa se ngo ibabaze bamwe ishimishe abandi. Ni uguhesha agaciro no gushimira ku bahanzi n’ibikorwa byabo ku babikoreye”

Ibi rero bikaba byatumye abantu bibaza ese koko Bulldogg yaba yarakoze cyane kurusha Riderman wegukanye icyo gihembo ku buryo abategura irushanwa rya Salax Award baba barabogamye koko?

Joel Rutaganda 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bull Dogg ni umuhanzi ugerageza gutanga ubutumwa ugereranije na Riderman, ikindi kandi yarakoze. Gusa iyaba nubwo itabura mu by’abandi Riderman nta gihembo namuha na kimwe(1)

  • Umva man, ariyemera gusa, ibihe bikorwa se bye bizwi usibye amagambo…ishyari sikintu kabisa…ubutumwa buhe se?ibyo wita ubutumwa kubandi nibindi…so natuze akore areke guta umwanya mumagambo atafite ishingiro kuko ikirezo grp ntabwo ari amaramuko ye, atakibonye nakorere ibindi!!!

  • Ni Bull dog nyine,yarakoze se igihangano cye kizwin`abanyarwanda ni ikihe?Namugira inama yo gushaka undi mwuga akora!!

  • yewe uru nuruca abana rwose kuko Rider ntawamugerereanya na Bull dog rwosekuko Rider arashoboye naho Richrd uvuga ngo Bull atanga ubutumwa ngaho nataubwire niba hari song afite nki INDURU-UMUBYEYI UDASANZWE-BARARIRA_UMUJURA WURUKUNDO_NKWIYE IGIHANO_AFRIKA NDOTA….yaba yaramenyekanye ? umuntu utaranabashije gukora album yarabonye uduFRW twa gumaguma?  nakore ave mu magambo 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish