Digiqole ad

Ubwiherero bujyanye n’igihe, ECO SUN bugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije

Hirya no hino mu gihugu hagiye hubakwa imisarane ya Eco Sun yubakirwa hejuru y’ubutaka. Gukoresha iyi misarane ibituma imyanda ijyamo ibasha kubyazwa ifumbire ku bahinzi.

Buri mwanda ufite aho ujya

Imisarani ya Eco sun yubakwa hatagombye kubaho gucukura,  yubakwa  hejuru y’ubutaka. Imbere muri iyo misarani haba harimo ibice bibiri. Hari ahagenewe kujya umwanda woroshye ndetse n’ahajya umwanda ukomeye ibi birasobanurwa Karangwa Rambert uyobora ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amazi isuku n’isukura.

Igihe icyumba kimwe cyuzuye,  Karangwa avuga ko gifungwa maze hagakoreshwa ikindi cyumba kijyamo imyanda ikomeye. Nyuma y’amezi 6 ya myanda ikomeye iba yaramaze kugira ubuziranenge ikaba yakoreshwa nk’ifumbire ku bahinzi.

Ushobora kuba uri kwibaza aho iyo myanda yoroshye ijya n’aho ikoreshwa! Karangwa Rambert arabisobanura muri aya magambo :

Imyanda yoroshye cyangwa se inkari ihita itandukanywa n’imyanda ikomeye.  Aha bikorwa inkari zikusanyirizwa mu kigega cyangwa se ikijerekani, ikabikwa byibuze iminsi 45 iki gihe nta kintu ishobora gutwara ,ibi ntibibujije ko mu gihe cy’ihinga byihutirwa izi nkari zishobora gukoreshwa ariko habanje kwitondera ko zidashobora kubanduza. Aha bafata ijerekani imwe y’inkari bakayivanga n’ijerekani 4 z’amazi”

Hanyuma se imyanda ikomeye yo bigenda bite?n i ryari yakoreshwa?K arangwa Rambert arakomeza abidusobanurira:

“Iyo umuntu amaze kukoresha ubwo bwiherero,ashyiramo ivu kuko ari igikoresho gifasha kumisha no kwica udukoko twose dushobora kwivanga n’iyo myanda. N’uburyo ubwiherero bwa eco sun bwubatse harimo akadirishya kongeramo ubushyuhe bwica vuba vuba  iyo myanda.

Uyu muyobozi w’ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amazi isuku n’isukura kandi avuga ko iyi myanda ishobora gukoreshwa mu gihe cy’amezi 6 ku hantu hariho ubukonje naho ku hantu hashyushye bifata amezi 3 gusa.

Tubabwire ko ubu bwiherero butangiza  ibidukikije, gusa ngo mu gukoresha ifumbire ituruka kuri iyi myanda bisaba kuba ubisobanukiwe. Ubu uyu mushinga ugena igikorwa cyo gukangurira abaturage imikoreshereze y’ifumbire ituruka kuri iyi myanda.

Claire u
Umuseke.com

3 Comments

  • Muzadusobanurire imiterere yiyo misarane itagombera gucukura kuko hari benshi batayisobanukiwe, ese imeze ite, imyanda ahantu ijya haba hameze gute,noneho niba bitagombera gucukura hari ahantu henshi tuzi haba ikibazo cyo gucukura za toilette kubera uko hateye urugero mugace kabayemo iruka ry’ibirunga hakaba haba amabuye bita amakoro kuburyo gucukura toilette bitaborohera ubwo byazabafasha murakoze.

  • MBAKOSOREHO GATO IYI MISARANI YITWA: “ECOSAN”

  • NARAYUBAKISHIJE MURI NYARUGURU POUR LE COMPTE DE “PEPAPS” ICYO NABABWIRA NUKO IHENZE CYANE ARIKO ITANGA UMUSARURO KUBAZI ICYO GUKORA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish