Digiqole ad

Ubuvuzi bw’ibanze ku ndwara zitandura bwageze mu Bigo Nderabuzima ariko si 100%

 Ubuvuzi bw’ibanze ku ndwara zitandura bwageze mu Bigo Nderabuzima ariko si 100%

Dr Ntaganda Evariste Umuyobozi ushinzwe indwara z’umutima muri Program y’indwara zitandura mu kigo RBC

Indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, diabete, asima, indwara zo mu buhumekero, “cancer screening”, indwara z’imitima, ubuvuzi bwazo bwabanje kuba mu bitaro bikomeye, ariko Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu zivurirwa mu bitaro by’uturere, intego ikaba ari uko ubuvuzi bw’ibaze bwa zimwe muri izi ndwara bwatangiye gushyirwa mu Bigo Nderabuzima.

Dr Ntaganda Evariste Umuyobozi ushinzwe indwara z'umutima muri Program y'indwara zitandura mu kigo RBC
Dr Ntaganda Evariste Umuyobozi ushinzwe indwara z’umutima muri Program y’indwara zitandura mu kigo RBC

Dr Ntaganda Evariste ushinzwe Indwara z’Umutima muri Program y’Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangarije Umuseke ko ubuvuzi bw’ibanze bw’indwara zitandura buri gushyirwa mu bigo nderabuzima mu rwego rwo kugabanya abarwayi baba benshi mu bitaro by’uturere.

Yagize ati “Mbere nta serivisi zari zihari, kugira ngo tworohereze abaturage kugira ngo bareke kuva iyo kure za Rusizi, za Kibungo baje i Kigali kureba umuganga, ubu icyo dushaka ni ukugira ngo dukomeze tubishyire no muri ‘Centre de Sante’ (Ibigo Nderabuzima).”

Dr Ntaganda avuga ko bari gushyira imyumvire mu bantu, babashishikariza kujya kwivuza kare, kuko ngo ikibazo gihari ni icy’abajya kwivuza barashengabaye (bararembye bokomeye).

Dr Ntaganda Evariste  avuga ko ‘Checkup’ (igenzurwa ry’umubiri) yakorerwa kuri buri rwego rw’ivuriro, ariko ngo gahunda ihari ni iy’uko indwara zikakaye zigomba gusanga inzobere (Specialists).

Agira ati “Indwara zose zisanzwe nk’umuvuduko w’amaraso, diabete, twazivurira ku Bigo Nderabuzima kandi biragaragara. Iyo umuntu asanze icyo kuvurwa kidahari bamushyira ku rwego rukurikiraho.”

Ntaganda avuga ko hari ibimenyetso abaganga basuzuma bashobora guheraho bamenya ko umurwayi runaka ubagannye afite Cancer cyangwa Diabete, bakaba bamufasha kujya ku rundi rwego.

Ati “Urugero cancer y’ibere ntabwo iza uwo munsi ngo ibe cancer. Umurwayi hari ibimenyetso abanza kugaragaza, ku ruhu usanga rumaze guhinduka, imoko iba yatangiye kuzamo utuzi dusa n’udushyira, ushobora kumva harimo ikintu cy’ikibuye, ubwo se ibyo birasaba imashini, hoya, birasaba umuntu w’umuvuzi umubwira ati ‘reka nkurebere ujye ku muntu w’inzobere hakiri kare’, ntabwo abantu bose b’Inzobere bahura basuzuma ibere.”

Ku ndwara ya Diabete na ho ngo hari ibimenyetso umuganga ashobora guheraho abaza umurwayi akamenya ko ayifite.

Muri ibyo hari ukuba agira inyota nyinshi, kwihagarika inshuro nyinshi bidasanzwe nijoro (biba nijoro kuko ngo niho umuntu ashobora kemenya inshuro yagiye kwihagarika kuko aba yaraye adasinziriye), kunanuka cyane, cyangwa gucika intege.

Ati “Ibyo bibazo birakubwira ngo genda ukoreshe ibizamini by’isukari. Bitandukanye n’umuntu uza ngo ni mupime, bagupima iki se? Ibyo bizamini wabona amafaranga abyishyura? Ariko hari uko umuntu agenda abaza kugira ngo amenye ko uwo muntu afite indwara, akamufasha kujya ku rundi rwego rw’ubuvuzi.”

Dr Ntaganda Evariste ushinzwe Indwara z’Umutima muri Program y’Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) avuga ko Ikigo Nderabuzima cya Kabarondo, ngo nta murwayi ukijya kwivuza Umuvuduko w’amaraso za Gahini, n’izindi ndwara.

Umuganga w’Inzobere ngo ajyamo iyo habayeho ikibazo cyo kunywa imiti ntigire icyo ikora, niho we ashobora kuza kureba impamvu.

Ikintu cy’ingenzi kidakorwa na benshi mu Banyarwanda mu rwego rwo gukumira indwara zitandura hakiri kare, ngo ni ukujya kwisuzumisha, abenshi ngo ntibabikora n’abaganga ubwabo, bityo igikenewe ni uguhindura imyumvire.

Dr Ntaganda avuga ko mu 2013 aribwo kugeza ubuvuzi bw’indwara zitandura mu bitaro by’uturere aribwo byatangiye, ariko ngo abarwayi bamaze kuba benshi mu bitaro by’uturere, abaganga ari bake.

Agira ati “Ubu tumaze kugera kuri 30 na 40 % dushyira iyi gahunda (ubuvuzi bw’ibanze kuri zimwe mu ndwara zitandura) mu Bigo Nderabuzima, twihaye gahunda y’uko 2018 umuntu wese azaba yivuza Umuvuduko w’Amaraso mu Kigo Nderabuzima.”

Abantu ngo ntibabyumva ariko ni ngo ukuri ni uko Umuforomo wo kuri Centre de Sante avura umuvuduko w’amaraso nk’uko umuganga wize umutima yawuvura.

Dr Ntaganda ati “Ni ugutanga imiti agakurikirana ko umuvuduko urimo kugabanuka, ko isukari irimo kugabanuka. Iyo asanze isukari itagabanuka kandi unywa imiti, nibwo atangira kwibaza ngo harabura iki, akavugana n’Inzobere. Bizakunda, muzi ko kuri HIV,  SIDA, kugira ngo abantu batangira imiti, byakorwaga n’abazungu.”

Dr Ntaganda yagaragarije mu nama y'inzobere z'abaganga i Kigali ko indwara zitandura ziyongera mu Rwanda
Dr Ntaganda yagaragarije mu nama y’inzobere z’abaganga i Kigali ko indwara zitandura ziyongera mu Rwanda

 

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish