Digiqole ad

Uburyo rukumbi bwakura Rayon Sports mu kuzimu imazemo igihe

 Uburyo rukumbi bwakura Rayon Sports mu kuzimu imazemo igihe

Rayon Sports ifashwe uko bikwiye yaba ikigo gikomeye cyagirira akamaro abanyarwanda

Nyuma yo gusezera k’umutoza Yvan Minnaert watozaga Rayon Sports, ndetse na we akagenda avuze ko agiye biturutse ku bunyangamugayo buke mu bayobora ikipe, ubu Abanyarwanda benshi by’umwihariko abafana ba Rayon Sports baribaza uko ikipe yabo izajya ku murongo bakava mu kavuyo bamazemo igihe.

Rayon Sports ifashwe uko bikwiye yaba ikigo gikomeye cyagirira akamaro abanyarwanda
Rayon Sports ifashwe uko bikwiye yaba ikigo gikomeye cyagirira akamaro abanyarwanda

Ubu Rayon Sports nk’izina, ifite ikipe y’umupira w’amaguru n’iya Volleyball zombi zikunzwe cyane, ndetse ngo hari igitekerezo cyo kujyana izina Rayon Sports no mu yindi mikino nka Basketball, amagare n’indi.

Hashize imyaka itanu, Umunyamakuru w’imikino Muramira Regis akoze ubushakashatsi bw’abafana b’amakipe yo mu Rwanda, bikavugwa ko yasanze mu Banyarwanda basaga Miliyoni esheshatu bakurikiranaga umupira icyo gihe, Miliyoni 3.8 (63.3%) bafanaga Rayon Sports bo bita “Gikundiro”.

Ibi bivuze ko, Rayon Sports iramutse ibaye ikigo yaba ifite imbaraga zijya kungana cyangwa ziruta iz’ibigo bicuruza serivisi z’itumanaho mu Rwanda zifite abafatabuguzi bangana gutyo.

Rayon Sports ni umuryango, ibaye ikomeye yaba ikigo gishobora guhindura ubuzima bwa benshi bitewe n’akazi yatanga, ndetse n’uruhare yagira mu bukungu bw’igihugu iramutse ihawe umurongo mwiza.

Rayon Sports n’abafana ifite, ishobora guhindura byinshi mu mikino mu Rwanda. Aha Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ryatanga ubuhamya kuko kuva aho bakiriye Rayon Sports Volleyball Club, ubu wabaye umukino na wo winjiza amafaranga kuko aho yakiniye hose basigaye bishyuza.

Hari amakuru avuga ko ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda ryisabiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo buzane ikipe, ikibazo kiba ubushobozi bw’ikipe.

 

Rayon Sports ikwiye kuva mu biganza bya ba rusahuriramunduru

Buri gihe uko havutse ibibazo n’akavuyo muri Rayon usanga ubuyobozi bwabigizemo uruhare njye nashyira ku kigero cya 70%. Ibi, bivuze ko ikibazo cya Rayon kigoma gushakirwa ku miyoborere.

Ubu, Rayon iyoborwa n’icyitwa ‘Imena’ zigizwe n’abagabo bafite ubutunzi ariko ukabona ntacyo bamariye ikipe mu buryo burambye. Hakaba kandi Komite na za Komisiyo zinyuranye biyobora ikipe umunsi ku wundi. Ubu buryo bumaze imyaka myinshi buyobora ikipe nta musaruro urambye bwigeze buyigezaho.

Mu guhindura ibintu, hari ubwo haje uwiswe umuherwe Albert Rudatsimburwa, ariko na we kubera impamvu nyinshi zirimo kutagira intego igaragara n’igenamigambi bikubitiyeho no kubura amafaranga (Kuko Rayon yamaze igihe idahemba abakinnyi icyo gihe) byatumye atagera ku cyo yifuzaga kugeza kuri Rayon Sports.

Ni ukuvuga ko uburyo bwo kuyiha umuntu umwe nabwo bugoye, kubera abantu babeshya Abarayon ko bakunda ikipe nyamara bakunda icyo bayiryamo batajya bifuza ko itekana ngo igire gahunda, aho bazarya n’igiceri bakakiryozwa.

Igisubizo rero njye nsanga ari uko ikipe ihabwa banyirayo ‘twebwe abayikunda ifite icyo iduha (ibyishimo) n’iyo itagifite kuko nitwe itsindwa tukarira, yatsinda tukarizwa n’ibyishimo’.

Numva kenshi abayobozi bashinja abafana ko ntacyo bamariye ikipe, nyamara ikibazo si icy’abafana.

Ibihe Isi igezemo ni ibyo gushora amafaranga ahantu uzakura inyungu, guha amafaranga ubuyobozi bw’ikipe ngo ni inkunga bukirira  nta Munyarwanda bikwiye kunyura.

Njye ahubwo nshyigikiye umufana udaha Komite amafaranga, nkanenga utagera ku kibuga byibura ngo yishyure ticket amafaranga ye azagere ku ikipe mu buryo nibura buzwi.

Hakwiye kujyaho uburyo bwatuma umukunzi wa Rayon ayishoramo amafaranga kuko ari byo birambye aho kuyiha kubera impuhwe n’urukundo gusa.

 

Muti byagerwaho bite?

Mu nama rusange y’uyu mwaka, AbaRayon bakwiye kwemeza uburyo bw’imiyoborere bushya. Kubwanjye, ikipe yahindurirwa uburyo bw’imiyoborere n’imitere yayo, ikareka kuba umuryango ahubwo ikaba ikigo giharanira inyungu.

Imaze kuba ikigo (company) kandi igomba kuvanwa mu maboko ya ba Perezida n’Imena, igahabwa umuyobozi washyirwaho binyuze mu ipiganwa (Director General) kubera ubushobozi afite mu kuyobora ibigo.

Uyu muyobozi nubwo yahura n’ibibazo byinshi yagaragariza inama rusange imihigo n’icyerekezo azerekezamo ikipe ya rubanda.

Intego ya mbere Director General yahabwa, ni ugushyira ku murongo ikipe ikaba ikigo gifite imikorere izwi, kandi akubaka agaciro k’ikigo (company value) mu buryo bw’ubukungu kugirango abiyita abakunzi bayo bafite amafaranga menshi n’abafite macye akayishoramo imari, buri Munyarwanda ubona Rayon Sports nk’ikigo cyamwungukira, mu bushobozi bwe akayiguramo imigabane.

Icyo kigo cyaba gifite Rayon Sports FC, Rayon Sports VC, n’izindi zishobora kuzashingwa, hanyuma ijambo muri icyo kigo rikagirwa n’uwashoyemo menshi, aho kuba iry’abantu bitwaza ko ngo bayikunda kandi bayikama gusa.

Aha ariko ntibibuze ko n’abaturage bafite ubushobozi buke baguramo imigabane mike kandi bakagira ijambo mu ikipe yabo bitewe n’uko bayikunda kandi bayifitemo umugabane runaka uzabaha n’inyungu.

Ibi, byafasha ikigo mu gukorana n’ibigo by’imari bityo kikaba cyatangira gushyiraho indi mishinga nk’amaduka acuruza imyenda ya Rayon, ibinyamakuru (Radio, Televiziyo, Website,…), amaresitora, Kompanyi zitwara abagenzi ku mikino no mu buzima busanzwe, n’ibindi byafasha Rayon Sports nk’ikigo gutera imbere.

Kubera ko kubaka Stade ari umushinga usaba amafaranga menshi ikipe itahita ibona byoroshye, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagirana ibiganiro n’Umujyi wa Kigali cyangwa Leta y’u Rwanda bagakodesha Stade ya Kigali cyangwa Amahoro mu gihe cy’imyaka runaka, mbere yo kwiyubakira iyayo.

Rayon Sports imaze kubona Stade, yatangira kugurisha amatike y’umwaka kandi ku giciro cyakorohereza umufana wayo wese. Tuvuge ko yabonye Stade ya Kigali yakira abantu ibihumbi 15, hanyuma igashyira itike y’umwaka ku bihumbi 10, ni ukuvuga ko yakwinjiza amafaranga ari hejuru ya Miliyoni 150 buri mwaka kandi abafana bazigura kuko nibyo bihendutse kuruta kwishyura 1 000, 2 000, 5 000 cyangwa 10 000 kuri buri mukino.

Nonese, gutanga ibihumbi 10 ukazareba imikino ishobora kurenga 16 Rayon yakira muri shampiyona n’igikombe cy’amahoro ninde wabyanga?

Gusa, ubuyobozi bugakomeza kugumana intego yo kubaka Stade yayo kandi birashoboka ku ikipe ifite abafana bangana kuriya mu gihe yaba iri ku murongo.

Ikindi kandi kugira abafana bahora buzuye Stade byafasha ikipe mu gushaka abamamaza, n’ibicuruzwa byabo bikabona abaguzi benshi.

Rayon Sports ifite Fan clubs zitanga amafaranga menshi kugera ku zitanga Miliyoni ebyiri buri kwezi, Director General yashyiraho uburyo buhamye bwo kuyakusanya kandi akajya abitangira raporo.

Ubuyobozi bwa Kompanyi ya Rayon Sports kandi bwashyiraho uburyo buhamye bwo kwakira inkunga, intwererano n’impano z’abantu babyifuza, ariko cyane cyane abaturage bagashishikarizwa gushora imari mu ikipe aho kuyiha amafaranga gutyo nta mupango ngo ni urukundo rujya kuribwa n’abo rutagenewe.

Abaturage ubwabo bahugutse bagafata Rayon Sports nk’ikigo bakayiragiza umuntu ufite ubushobozi bwo kuyobora ibigo binini kandi ubihemberwa, Rayon Sports yakomera muri Africa kandi bigaha umurongo Siporo mu Rwanda kuko inzira yanyuramo yubaka ubukungu bwayo.

Ibi mvuze haruguru birashoboka ku ikipe y’abafana ubu bashobora kuba barageze muri Miliyoni enye. Gusa, birasaba ko inzego zirimo n’iza Leta zitanga umusanzu mu gushyira ku murongo Gikundiro yacu kuko bifitiye akamaro igihugu na Siporo y’u Rwanda muri rusange.

IKI NI IGITEKEREZO CY’UMUFANA WA RAYON SPORTS. Murakoze.

UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Na kera Rayon barayibangamiraga kugirango Pathere noire ihora itsinda ibisibya none rero gusa twebwe abarayon twateretswe n’imana tuzahoraho iteka ryose.

    • IGITEKEREZO CY’INGENZI RWOSE.GIKWIYE GUHABWA AGACIRO K’UNYUNGU ZA EQUIPE KURENZA KUBA IZ’IMENA GUSA.

  • Ibi uvuze rwose wagira ngo ahubwo Uri kubigira business plan nawe uzabahe ibitekerezo umurongo nuwo rwose.Bakwiye gushaka uwo bita CEO chief executive officer ubundi akayishira ku murongo

  • ICYO UVUZE NI UKURI. JYE NATEKEREJE KO BYIBURA IKIPE BAYIHA AGACIRO (KUKO HARI ABANTU CG COMPANIES ZIBIKORA) BAGENDEYE KURI IBI BYO HEJURU WATANGAJE. BARANGIZA BAGASHYIRAHO IGICIRO CY’UMUGABANE, HANYUMA IMIGABANE IGAHABWA KUGURWA N’ABAFANA BICIYE MURI FUN CLUBS.

    NKANJYE MBA MURI FUN CLUB, SIMPAMYA KO TWABURA MILIYONI 20 ARI UKUGURA IMIGABANE MURI RAYON SPORT.

    IBI BYATUMA HASHYIRWAHO UMUYUYOBOZI UBISHOBOYE, IBINDI BIGAKORWA NA BOARD OF DIRECTORS IHAGARARIWE KUVA MURI BURI FUN CLUB.

    IKINDI, HAGOMBYE KUREBWA ICYO AMATEGEKO AGENGA RAYON SPORT AVUGA KURI FUN CLUBS. KUKO NTABWO TURI ABO KUZA HARIYA KUBYINA GUSA, GUTANGA AMAFARANGA UTABONERA ICYO YAMAZE,….

    IBI BITABAYE, NZAJYA KUKIBUGA KUYIREBA KUKO NTAKUNDI NAGIRA.

  • Njyewe rwose ntibifate nko kwangisha abaturage ubuyobozi buriho ariko kuba Rayon Sports idatera imbere ngo igire gahunda nk’iyi uyu mufana avuga si uko bidashoboka ahubwo mbona na Leta itabishaka pe

  • nakongeraho ko ikipe bayishyira ku isoko ry imari n imigabane ubundi tukayishoramo, ibyo kuvuga ngo dutange gusa nkutanga amaturo mu rusengero utazi uko akoreshwa ntibyakunda

  • Ndahamyana nawe rwose,ibibazo by a buri munsi byaduha agahenge

  • @umwanditsi w’iki gitekerezo.
    Icyi gitekerezo cyawe ni cyiza ariko ntabwo ari gishya. Ibi uvuze byavuzwe kuva cyera cyane. None se ikipe itegura tournament bakayima ikibuga urumva bakwemera kuyikodesha stade? Ibibazo bya Rayon birakomeye ntibizacyemuka vuba.

    • Jyewe iyi direction general nayiha Murenzi uretseko kunyungu zumupira wamaguru my Rwanda namuha ferwafa

  • Ibi bitekerezo by’uyu mwanditsi ni byiza PE! Ariko kugirango bishyirwe mu bikorwa byasaba inzego zindi zitari abafana n’abakunzi ba Rayon gusa. Muri make byashoboka Leta ibigizemo uruhare ndetse na PSF.Kandi nta gitangaza cyaba kirimo kuko n’izindi kipe zikomeye mu Rwanda zifashwa na LETA: APR ni Ministère y’Ingabo, Police ni izina rirabyumvikanisha, AS Kigali ni Umujyi wa Kigali, amakipe menshi y’Uturere murabizi, Kiyovu nayo ndumva Nyarugenge iyifasha…

  • Cyokora uyu muntu arasobanutse kandi arasobanukiwe, yashobora gukora business plan rwose!Buriya n’amakipe menshi akomeye y’i Burayi usanga abayayobora atari ngombwa kuba ari abakunzi cyangwa abafana bayo, ahubwo aba ari abantu bashoboye kuyobora urwego nk’urwo!

  • Nibyo rwose inzego za leta zikwiye kubidufashamo ikipe ikaba ikigo kizwi knd kiyobowe muburyo busobanutse

  • njyendabyemeye, ahubwojye numvako munama rusange itaha icyangombwa nukwiga uburyo imiyoborere yanozwa hakajyaho umuntu uhebwa, ufute umurongo ugaragara kuburyo yajya anabazwa ibtagenda bibaye ngobwa. tukava mumwijima dukoreramo. murakoze.

  • IBI BITEKEREZO BYAWE NI BYIZA, AHUBWO SINZI IKINTU WAKORA NGO BIGERE KU BAYOBOZI CYANE KO NTATEKEREZA KO BASOMYE IYI NKURU. NAHO IBYO KWISHINGIKIRIZA KURI AKA KAVUYO K’IMIYOBORERE BYABA ARI UKUTUBABAZA BIDAFITE IHEREZO. KANDI MBONEREHO GUSABA LETA YACU CYANE KO NZIKO IKUNDA ABANYARWANDA N’IBYABO IDUKURIKIRANIRE IKI KIBAZO KUKO AMAFARANGA DUTANGA NAYO AKENEYE IGENZURA RY’IMICUNGIRE YAYO.

  • Muraho abakunzi ba Rayon Sport. Ikibazo cya Rayon umuntu yagishakira cyane muri politiki. Uko kugira abafana benshi cyane, bitera ubwoba abanyapolitiki. Twahera kuri Repubulika ya kabili kigeza uyu munsi.

  • rayon sport we ndagukuuuuuuuuuuuuuuuuuunda! mana weeee niyo wasenyuka jye nananjya kuyishinga muri maroc nkayima bariya bahigi birirwa biba amafarnga bibifu bitazigera bihaga. ariko buriya umuti uri hafi tu

  • Ibyo uvuga ni ukuri ariko ntibishoboka igihe cyose APR izaba iriho, Rayon yishakira umukinnyi mwiza APR igaca inyuma ikamutwara yakwanga ikamutera ubwoba!!!!!! Mu gihe cya Ba Ruhamyambuga, Rumongi, Muvunyi ikipe yari imeze neza uzongere ubabwire bayiyobore urebe ko bakwemerera,bazi impamvu ntibashaka kwiteranya na APR. Mu bayobozi ba Rayon harimo aba APR namwe ntimubimenye……

  • ibyo uvuga ni byiza ariko wa mugani wa wa mutoza wigendeye harimo za cancer nyinshi kandi ikibabaje nuko biyita ko bayikunda kurusha abandi nyamara abenshi ibatunze nawe se ubona ngo visi president atinyuke muri studio za radio dix avuge ngo ntazi aho amafaranga atangwa na skol ajya nako ngo ntazi niba iyatanga!ubwo se uwo muyobozi koko tuvugishije ukuri aba ayobora iki?uko abazungu badashobora kwemerera Afrika gutekana kuko bataba bakibonye uko bayisahura ni nako abenshi biyita abakunzi ba Rayon sport batayikundira kujya ku murongo kuko batakongera kubona uko bayisahura!gusa nshingiye ku magambo ya visi president yivugiye muri ten sport ko Rayon nta nyirayo igira mpora nsenga ngo hazagire ubwo Imana iyihera abashoramari bayishoreremo imari nkuko umuvandimwe abivuga twese tuyishyiremo amafaranga uko dushoboye maze urebe ngo irakiza benshi kandi biciye mumucyo ikanatanga ibyishimo kubayikunda byukuri dore ko ari benshi!gusa ndashimira abagerageza kuyitangira bakananizwa nabagenzi babo bayinyunyuza twihangane nsigaye mbona ba runyunyusi barahagurukiwe muri ruhago igihe kizagera gusa umupira wo mu rwanda wo urimo umwanda mwinshi pe!

  • Icyavana rayonsport mu bibazo ni ukwigizayo ibisambo bifite ingufu z’amafranga, bibeshya ko bikunda rayon, bikajya mu buyobozi bigamije kurya utwa rubanda. Biragoye kubyigizayo kuko birashyigikirana. Byashoboka gusa ari uko Perezida Paul Kagame, nk’uko amenyereweho gukemura ibibazo bigoranye, kandi akabikemura neza afashije abaturage bakunda rayon by’ukuri, akabifatira umwanzuro. N’aho ubundi abafana baracyagorwa.

  • Umuti ni umwe. igisirikare kivuye mu mupira w’amaguru.

  • Wowe witwa kangara, uvuga ikibazo ngo barayibangamira, ngo niko byagendaga na kera, ubu ntubona ko atari byo koko? IBibazo biri mu buyobozi bwayo, aho usangamao ba rusahuriramunduru. Ikipe ntabakunzi igira mu buyobozi bwayo. Ngiyo impamvu benshi ni ukwirira. Kandi biragoye kubatahura mbere, kuko ntawe ureba mu mutima w’undi.

  • Icyi gitekerezo nicyiza ariko hari nibindi byinshi Rayon sport niyo yashyiraho coistre 20 gusa zikora butare kigari yabaho Neza ntanicyibazo yazojyera kugira namwe mubare Neza imodoka imwe kumunsi igiye ikorera 200000 magana abiri mukube nukwezi kumwe imodoka 20 kandi ayo niyo make nvuze mubwire utashyizemo ava kucyibuga ndakubwiye niyo washyiraho dépo igurisha ibirayi buri gice cyose cya kigari rayon yabaho Neza mushyireho icyo cyigo mugihe umuntu ufite mumutwe hazima ukunda rayon sport nka Nka Dr Rwagacondo murèbe ngaho mugire amahoro

  • ahubwo se ko batatubwira imigabane umuntu yagura nangahe baheraho mutubarize

Comments are closed.

en_USEnglish