Digiqole ad

Ubu noneho Safi yaba yabonye undi mukunzi nyuma ya Knowless

Hashize igihe kinini abahanzi Safi wo mu itsinda rya Urban Boys na Butera Knowless batandukanye mu rukundo, nyuma yabwo bombi nta n’umwe wigeze yongera kugaragaza urukundo afitiye undi muntu ku mugaragaro, uretse Safi kuri uyu wa 29 Nzeri washyize ifoto y’umukobwa utazwi cyane, akandikaho ati “I think am in love”.

Safi aratekereza ko ari mu rukundo n'uyu muntu
Safi aratekereza ko ari mu rukundo n’uyu “mwana”

Knowless, wakundanaga na Safi, yakunze kuvugwaho ko yaba ari mu rukundo na Clement umuyobozi wa Kina Music, ariko umubano wabo wakomeje kugaragara nk’ushingiye ku murimo ubahuza kurusha urukundo. Byahwihwishwe ko Safi na Knowless baba bagiye gusubirana ariko ntibyaba.

Safi byagiye bivugwa ko hari abandi bakobwa bakundanye nyuma ya Knowless ariko nta numwe byigeze bigaragara ko koko bari mu rukundo.

Bwa mbere mu myaka itatu ishize Knowless na Safi batandukanye, umwe muri bo yagaragaje uruhande ariho mu rukundo.

Kuri iyi foto Safi yashyize kuri Instagram ye yanditseho ko ‘yibaza ko ari mu rukundo’ n’uyu mukobwa yagaragaje ariko ntiyandikeho amazina cyangwa se aho aba,

Bamwe banditseho ko bamwifuriza amahirwe no gukomeza iyo nzira.

Kuri Instagram ye niho yagaragaje ibyo atekereza
Kuri Instagram ye niho yagaragaje ibyo atekereza/ Photo Instagram Safi_madiba
Nyuma y'igihe kinini ubu aribaza ko ari mu rukundo noneho
Nyuma y’igihe kinini ubu aribaza ko ari mu rukundo noneho/photo Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

 

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Nanjye Knowless aze tuvugane. Ariko umunezero mwinshi azawugira bitagiye mu binyamakuru!

  • Aba basore baretse kwandagaza no gukinisha ubuzima bwabantu ngo ni uko ari abastar,niba bashaka abo bakundana bakazabana ni bajye babinyuza mu nzira nziza nababyeyi babimenye!Naho kurya umunyenga nkaho umukobwa asigaye ari shiklette unyunyuza uburyohe bwashira ugacira si ibintu kandi nabakobwa bakwiye gushishoza.

  • Uwonumugore wumugabo namuveho

  • Yego rata SAFI komereza aho, ntukababare .

  • That is a private issue.I am not (and None is) supposed to know anything about personal affairs.They should keep it to themselves!WHO CARES?

  • Bose nabafrimason bagomba gukora ibyo rusofeli abasaba.

  • Congretulation Safiiii

  • ariko safi genda waryaga knowless ugacira inkweto mukibana byari show

  • Uyu musore noneho yasaze. Yasambanyije umugore w’abandi none amushyize ku karubanda? Uyu yitwa Parfine aba Suisse afite umugabo wera.

  • Ndumiwe koko ! Aba basore niba ari ukwisimbukuruza niba ari abagore bitesha agaciro ! Uyu mugore yitwa Parfine Umutesi ni uwa kicuciro , atuye geneve afite umugabo w’umuzungu n’abana b’abakobwa 2 .
    Uyu musore ashobora kuba yikirigise cyane , ariko niyo Instagram ye iriya photo ntikiriho yayikuyeho .

    Ni akumiro .

  • Ibyo ntagitangaje kirimwo rwose kuko 95% yabagore babanyafurika barongowe na bazungu baca abagabo inyuma. So ntagishya kirimwo uwo mugore si uwambere ubikoze kandi sinuwanyuma! Ibi biterwa nuko usanga igipapuro cyo muribyo bihugu kikogoye kubona ubwo ntamahitamwo yandi baba bafite uretse marriage en blanc nyuma yo kurugeramwo umuzungu ugeze mu myaka 45 yrs hasi harajogoka ntabwo habahagikora ubwo umugore icyakora nugushaka mwenewabo(umwirabura) agakomeza kujya ashunaho mu cyayenge ariko ndabona uyu mwana yarabuye byose yabishize kukarubanda.

  • Hahahaha birasekejeee Weee arasebye pee.ibyo bavuze byose nibyo pe.nukuri umugore w imyaka 40 nkaho yakwicaye ngo yubake arere abana be ari kwiruka inyuma y ibimusiga, nguwo mutubari, arasinda akinyariraaa,Safi weee Uraje Uzime Uwo mugore azagukasira.Ahubwo bagusengere kuko ugeze ahabi

  • Hihihi safi ubanza yarakundaga komeka chingum kugitanda

  • Hihihi safi ubanza yarakundaga komeka chingum kugitanda

  • Ndumiwe pe! Mumbwire niba parfine n’imyaka afite , nubushongore ashobora kwitesha agaciro gutya! Ni retour d’âge se? Umugabo we wumusuwisi wamukuye mu myangaro atega za mille colline se aramuhaze aka kanya??? Hari amabara atabera imbwa! Parfine we niba urambiwe umwera, kumusimbuza imbobo ntibiguhesha icyubahiro

  • Icyo nkundira abagabo.komereza aho sha ndakwemeye.

  • uwo mukobwa ndamuzi

  • ntimugasenye ingo zabandi mwabantu mwe yaba uwashizeho ngo he is in love namwe mubyamamaza rwose.uyu numu damu wabandi rwose mumwubahe.ndabasabye…murakoze

  • Hari ibyo nsoma bikashanga rwose ….!!!! None se uwanditse iyi nkuru yayihawe na nde ? na banyirubwite …? Oya, ikigaragara byo ni uko yanditse ibyo atazi !!!! Ikimbabaje ni uyu mu maman ( Parfine ) , bandagaje badatekereje inkurikizi bishobora kumugirira . Ese ubundi niyo baba bakundana ni ngombwa kwinjira mu buzima bwabo mukabusakaza mu itangazamakuru ? Uretse ko njye nunva bitanashoboka nkurikije uko nzi Parfine , ashatse guhindura umugabo ntiyabura undi wiyubashye atisuzuguje mu ngirwa ba stars …! Wowe watanze igitekerezo witwa KOTANIRO ? niba uzi cyangwa ufite umuvandimwe washakanye n’umuzungu akaba amuca inyuma , uzamutumire umugire inama z’uko bubaka urugo , ariko , wiharabika abagore b’abazungu muri rusange ! Uwakubwiye biriya byose wavuze ku bazungu yarakubeshye cyane cg yahuye n’uw’ifitiye ibibazo nk’uko byaba kuri buri wese tutagendeye ku moko y’impu , harya abapfubuzi buzuye muri Kigali n’ahandi hose babereyeho abagore b’abazungu ?! Ese gushinga urugo bishingiye ku gukora imibonano mpuzabitsina byonyine ? Niba ariko ubyunva uribeshya cyane ahubwo ukeneye ihugurwa ryimbye …!!! Mbere yo kwihutira kuvuga ubuzima bw’abandi tujye tubanza twizenguruke turebe niba twe nta nenge dufite . Murakoze

  • #LORINE wowe uravuga ibyo utazi. Urahakana ute ibintu nyiribwite yiyandikiye ko ari mu rukundo? Naho abagore b’abazungu bo abenshi baba barakurikiye impapuro n’amafaranga nta rukundo bityo rero bakabaca inyuma nta gitangaje kirimo tubibona hose. Parfine si wowe wenyine umuzi. Gusa ararutanze nyine.

  • Wowe wiyise Kenny , ushobora kuba hari ikidi kibazo ufitanye na Parfine si gusa ! Ni gute umwiha bigeze aha ukanemeza ko yasambanijwe nk’aho wari umufatiye akaguru ?! Ese waba ufite site cyangwa agence de rencontre y’abagore b’abazungu wirirwa ubona baca inyuma abagabo babo ? Niba uri mu Burayi ububereyemo ubusa kuko ufite imyunvire y’injiji kabisa !!! Uzegere umuntu w’umwa avocat umubaze couples z’abanyarwanda zitandukana buri mwaka mu burayi n’amerika , ubundi ushake les femmes de chambres baguhe ingero z’abirirwa bacicikana mu ma hôtels bipfutse ibitambaro mu maso ….! yes, , abagore b’abazungu bagira liberté yo gukora ibyo bifuza batihishe , ahubwo wasanga aribyo birya bamwe barangiza bakiha kubasukaho ingeso z’imfifikano .Ubuzima bwa Parfine ni ubwe wenyine niba hari ibibazo afite niwe uzi uko azabyikemurira . kwivanga mu buzima bw’abandi si byiza . Uyu munsi ni we , ariko ejo bishobora kuba wowe ..

Comments are closed.

en_USEnglish