Digiqole ad

U Rwanda rutsinzwe 2-3 na Mozambique, amahirwe ya CAN arayoyoka

 U Rwanda rutsinzwe 2-3 na Mozambique, amahirwe ya CAN arayoyoka

Abasore b’Amavubi babanje mu kibuga

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ atsindiwe kuri Stade Amahoro ibitego 3-2, amahirwe yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2017, muri Gabon.

Ku ruhande rw’u Rwanda, habanjemo, Ndayishimiye Eric Bakame, Niyonzima Haruna, Rusheshangoga Micheal, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Alli, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, Iranzi Jean Claude, Nshuti D. Savio, Sibomana Abouba, na Tuyisenge Jacque.

Naho, ku ruhande rwa Mozambique habanzamo, Guirrugo, Mazive, Mulungo, Jumisse, Gaspar Pelembe, Bauque, Reginaldo, Apson David Manjate, Warumua, Sitoe, Mussica.

Mu gice cya mbere, Ikipe y’igihugu ya Mozambique niyo yabanje gutsinda mu gice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Kapiteni wayo Gaspar.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na rutahizamu w’Amavubi Tuyisenge Jacque ku munota wa 36, gusa mbere y’uko igice cya mbere kirangira Umunya-Mozambique Apson David Manjate atsinda ikindi gitego cya kabiri.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 77, Tuyisenge yaje kongera kwishyurira Amavubi, biba ibitego bibiri kuri bibiri.

Nyuma y’amasegonda macye, u Rwanda rukishimira igitego cyo kwishyura, Kapiteni wa Mozambique Gaspal yaje gutsinda igitego cya gatatu gitumye Mozambique izasbirana intsinzi iwayo.

Amavubi yarase amahirwe menshi yo gutsinda ibitego muri uyu mukino, bitumye n’amahirwe macye yari asigaranye yo kuzerekeza muri Gabon ayoyoka burundu.

Mozambique nayo yakiniraga icyubahiro cyayo gusa kuko idashobora kuzajya muri Gabon, ariko ibashije kwihorera ku Mavubi yayitsindiye iwayo igitego 1-0 cya Sugira Ernest utakinnye uyu munsi kubera ikibazo cy’imvune.

Amavubi ubu afite amanota 6, bituma n’amahirwe yo kuba yazajya mu gikombe cya Afurika nk’ikipe ya kabiri yitwaye neza mu itsinda adashoboka kuko asigaje umukino wo kwishyura muri Ghana, abenshi babona ko idashobora gutsinda.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nimureke twikomereze championnat ibya Ghana hazagende ababonetse bose.

  • Erega FERWAFA nidahindura ingamba , ikagumya kubaho nkibereyeho ikipe imwe gusa Foot yacu ntizatera imbere.Ikindi Reba nkubu Azam itera inkunga championa yikiciro cya mbere ariko se amakipe abona agahe???? Ibiro by a FERWAFA byiharira 40% yose!!!! Amakipe yikiciro cya mbere agasaranganya nayo 40% kdi ariyo afashwa hanyuma 2nd division nayo bakiivunguriraho 20% mundebere namwe???! ubundi FERWAFA ntiyakagombye kurenza 10%!!!! nuko nyine ari ukuba nyamurya abana!!? ndebera nanone uko championa yahagaritswe nta murongo. igihe prezida wa FERWAFA agishyirwaho muri tekinike aho gushyiraho umuntu wigenga biracyagoye. De gaule yabanje kuva muri APR ajya mu ntare ngo abone atorwe!!!!

  • yewe iby’amavubi tubihebe rwose. gusa haragaragara akajagari mu mitoreze y’ikipe rwose. nawe se ndebera kubanza ALI mukibuga kandi Yannick na Amran bicaye, Abuba match yari yamunaniye….
    gusa biragaragara ko Shampionat iri kurwego rwohasi rwose.
    Nigute meilleur buteur wa Championnat ya rata ibitego nka 5 imbere y’izamu wenyine kweli?? (Danny)

  • Na prezida yabivuyemo asigaye ajya kwirebera championsi league

  • Nibyo amakipe nadakomera na chsmpiona ngo ikomezwe ishakirwe ba sponsors bafasha amakipe gukomera aho kugaburira bureau ya FERWAFA gusa kandi chamoiona ikagira calendrier idahinduka bitewe nuko bureau ya FERWAFA yaramutse,namakipe yacu ari ndiyo bwana adashobora kubaza nimpamvu ibiteye ngo atiteranya ibukuru!!. icyo gihe tuzagira nikipe y’ igihugu ikomeye. Naho ubu we are loosing our time and resource kandi MINISPOC iraho irebera imeze nkidafite ijambo Ku mutungo n’ isura by’ igihugu byangirika.

  • Ba Nyakubahwa mu nzego bwite za Leta,ayo mafaranga duta ku mavubi ngo tubone ibyishimo ahubwo tukabona agahinda,mwayashyize mu guhanga imirimo ku rubyiruko no kwiteza imbere,ko abo bakinnyi bayabona bakangirika mu mutwe gusa nta kindi,bumva ko bakomeye byacitse. Abaswa batagira ishyaka,bakabura n’igitsure,batsinda gute?!

    • N’amavubu ubundi nabyo byari mu guhanga imirimo ariko kuva ba Mbonabucya bagiye muza bukuru byose byikubise hasi.Ariko icyo nishimira nuko iryo zina ryagumyeho inkubiri yo guhindura amazina yari ikabije.

  • Ariko ubundi umutungo wa FERWAFA uvahe? Sinumva ngo ni ishyirahamwe ryigenga? Kuki se ridatungwa n’abanyamuryango? Yagombye gushyiraho uburyo bwo guteza imbere amakipe nayo agatanga umusanzu. Ariko kuko hari amakipe amwe ahabwa ingunga na Leta kandi akaba akomeye, Ferwafa nta kindi kibazo ibona, ahubwo yishakira inkunga hanze naho ibibazo, iby’imibereho y’amakipe ntibyitayeho. Ipfa kuzabona umuyobozi uturutse mu makipe Leta itera inkunga uzayifasha gushaka inkunga zo hanze. Iyo mikorere igomba guhinduka.

  • mwewe ferwafa abazanye uriya mutoza muziko dukeneye gusubira muri can mukazana uriya nimujyane nawe,gusa ntimukunda umupira wo mu rwanda murishushanya,kd amakosa ni ayanyu si ay’umutoza gusa

Comments are closed.

en_USEnglish