U Rwanda rurashishikarizwa kwemeza amasezerano ashyiraho ICC.
Urugaga ruhuza inkiko mpanabyaha mpuzamahanga muri uku kwezi ku Ukuboza 2011, rufite mu ntego kumvisha u Rwanda ko rugomba kwemeza amasezerano y’i Rome ashyiraho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (ICC) rufite ikicaro i Lahe mu Ubuhorandi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 5 Ukuboza 2011 rigenewe perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uru rugaga rurasaba Leta y’u Rwanda gushyira imbaraga mu kwemeza aya masezerano muri uku kwezi k’ Ukuboza. Uru rugaga rukaba rwarihaye intego yo gukangurira buri kwezi igihugu kimwe mubitaremeza aya masezerano kuyemeza.
Uru rukiko mu bihugu by’isi bimaze kugera kuri 193 byemewe n’umuryangow’abibumbye(UN), nyuma yaho Soudan y’amajyepfo yinjiriye muri uyu muryango, 120 gusa harimo 33 by’Afurika nibyo bimaze kwemeza amasezerano y’i Roma ashyiraho uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Uru rukiko rwatangiye imirimo yarwo mu 2002, kugeze kuri uyu munsi rukaba rufite dosiye zirindwi rukurikirana zose z’ abanyafurika; hari dosiye ya Cote d’Ivoire (L. Bagbo uri imbere y’uru rukiko), iya Central African Republic; iya Congo Kinshasa; iya Darfur na Soudan; iya Uganda; Kenya ndeste n’iya Libya.
Kimwe mu byatumye ibihugu byinshi bidasinya aya masezerano cyane cyane ibya Afurika, harimo kuba ngo uru rukiko bisa nkaho rwashyiriwe gucira Imanza abayobozi b’Afurika batumvikana n’ibihugu byo muburengerazuba bw’isi.
Ibi byagaragaye ubwo ibihugu nka Sénégal, Djibouti n’ibirwa bya Comores byasabye ibihugu by’Afurika byasinye amasezerano ashyiraho uru rukiko kwisubiraho kuko ngo uru rukiko rwashyiriweho gucira imanza Afurika, cyane cyane perezida Omar El Beshir wa Sudani.
Kugeza kuri uyu munsi, amadosiye menshi uru rukiko rufite akaba ari ashinja ibyaha abayobozi bo muri Africa.
Egide Rwema
UM– USEKE.COM
7 Comments
Biragaraga ko uru rukiko rwataye umurongo rukaba rwibasira abanyafrika nkaho abo ku yindi migabane nta bwaha bakora! None se ko muri Syria hamaze gupfa abantu benshi ndetse no muri Yemen kurusha abapfuye muri Lybia, kuki muri ibyo bihugu ntawe barasohorera impapuro zo kumufata???!!! Ese abo ku ruhande rwa Ouattara ndetse no muri Lybia bakuyeho ubuyobozi bwariho na numwe rwafashe basohoroye impapuro numwe bakavuga ngo baracyabyigaho kandi byarafashe umunsi umwe gusa kugirango uru rukiko rusohore impapuro zo gufaga Gaddafi??? Uru rukiko nta muntu n’umwe wo mu bihugu bikomeye rushobora gufata( aha ndavuga ibihugu by’i Burayi, China, Russia n’ibihugu by’Abarabu aho bakura petroli) kubera impamvu za politike n’ubukungu!Ntabwo nshyigikiye namba uru rukiko nk’umunyafrika!Abitwa ba Bemba basaziyo badaciriwe urubanza!!!Ni urukiko rwa Politike!!!
Ntabwo rwataye umuroongo.Kuriya rukora niko abarushyizeho bashaka ahubwo rwose ayo masezerano yarwo u Rwanda ntiruzayasinye mu gihe rutarakurikirana na ba Bush n’abandi nkabo.
Ngewe uko mbona uru rukiko ntabwo rugamije ubutabera ahubwo rugamije inyungu z’impande ebyiri(europe na USA) nkuko bigaragara. Ingero ni nyinshi kandi zifatika,
1. Uru rukiko ntacyo rurakora kukibazo cya Bush wishe abantu benshi k’ubuyobozi bwe,nka gwantanamo, abou graib, na afganistan,
2. OTAN yica abantu benshi yarangiza ngo ni collateral risk(ibyabaye batabishaka) kd buri wese ashobora kuvuga atyo nubwo yaba abishaka, kugeza uyu munsi aho OTAN yica abantu ntacyo ICC irigera ivuga nagato,
3. Muri Libya hapfuye abantu benshi ariko kuko aribo ba nyirabayazana ntacyo baravuga k’;uruhande rwa CNT kuko ari abambari babo,kimwe ndetse na Cote d’ivoire n’ahandi n’ahandi
4. Icyanyuma kandi nuko kugeza uyu munsi mu birego byose bihari n’uko 99% ari iby’africa gusa nkaho ariyo ikora amakosa yonyine, bigaragara ko ubwo butabera bugendera ibumoso.
Umwihariko nuko bitewe nuko bazi ko aribo bakora ibikorwa bibi byinshi, ntibaremera nabo ubwabo gusinya ayo masezerano kuko mukuyica aribo ba mbere,
None rero nk’umunya africa ukunda africa n’igihugu cyange, leta y’u Rwanda mubushishozi bwayo yakwiriye kwanga nayo ayo masezerano kuko nabo ubwabo baduhatira kuyaha agaciro batarayaha, ikindi bayitwaza kenshi mugihe cy’ingorane bateje kandi batayemera. None rwose ngewe nyakubahwa President wacu ubishoboye wabyanga wivuye inyuma kuko buriya ntugirengo natwe abayobozi bacu nibo batangira kwibasira mu minsi mike.
Africa cyane cyane ibaye maso yayangira icyarimwe, natwe abanyarwanda tukifuza ko atahabwa agaciro no mu bindi bihugu.
Dukunde igihugu cyacu.
To hell with this so-called international court!! This is a political instrument established with the aim of keeping the master powerful and the servant submissive. Welcome to the modern day slavery. ALUTA CONTINUA!!
THE INTERNATIONAL COURT OF JUSTICE IS A RUBBISH INSTRUMENT PUT IN PLACE BY THE WEST TO MAKE DEVELOPING COUNTRIES MORE SUBMISSIVE. ITS SELECTIVE JUSTICE SHOWS IT. I WISH I WOULD SEE BUSH,SARKOZY,BERLUSCONI AND OTHER WESTERN TYRANS IN THE HAGUE. RWANDA MY BELOVED COUNTRY, NEVER SIGN THE DOCUMENT!!!!
Good,abantu bamaze kumenya ikiriho,ndizera ko ntawuzongera kudushora mubibazo kuko mbona abantu babaze kumenya gushishoza nkuko bigaragara murizi commentaires.turi kumwe.ntakuba ibikoresho tena kandi libre expression…
President wacu mu bushishozi dusanzwe tumuziho ndumva atazemera icyo gitugu cya barugigana.