Teta Diana yazanywe mu Rwanda no kuhizihiriza isabukuru y’imyaka 25
Umuririmbyi Teta Diana wari umaze umwaka n’amezi atatu i Burayi, yagarutse kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 25 mu Rwanda.
Uyu muhanzikazi uzwiho kwigana indirimbo za Kamaliza cyane, yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2016. Icyo gihe akaba yari no mu bahanzi 10 bagombaga kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko arisezeramo ku mpamvu ze.
Byagiye bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ko ashobora kutagaruka ahubwo agakomeza gukorera umuziki we i Burayi. Ku ruhande rwe akaba yaragiye azinyomoza.
Ku wa gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017 nibwo yatunguye abantu benshi ubwo yagaragaraga mu gitaramo cya Gakondo Group muri Mille Collines bari bazi ko akiri i Burayi.
Teta Diana yavuze ko nta gahunda yindi yamuzanye mu Rwanda. Ahubwo yazanywe no kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’umuryango n’inshuti ze.
Ati “Nari ngiye kumara hafi icyumweru cyose ndi mu Rwanda. Ahubwo sinzi impamvu ntabo twahuraga!!!!!!! Nta gahunda yindi yanzanye uretse kuza kwizihiza isabukuru yanjye ndi kumwe n’umuryango”.
Uretse kuba Teta abarizwa mu Bubiligi, yagiye akora ibitaramo bitandukanye mu bindi bihugu birimo Amerika, Suede no mu Bufaransa.
Mu minsi ishize yatangaje ko hari igitaramo agiye gukorera mu Busuwisi kizavamo inkunga izafasha kubonera ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de Santé ku bantu 5000. Icyo gitaramo kikazaba ku bufatanye n’abanyarwanda baba mu mahanga.
Biteganyijwe ko mu minsi mike agomba kuba asubiye i Burayi kwitegura icyo gitaramo. Dore ko giteganyijwe kuba ku itariki ya 26 Gicurasi 2017 i Geneve mu Busuwisi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW