Digiqole ad

TBB ifata igitaramo cya PGGSS cy’i Rubavu nka Final

 TBB ifata igitaramo cya PGGSS cy’i Rubavu nka Final

Tino, Bob na Benja nibo bagize itsinda rya TBB riri mu irushanwa rya PGGSS6

Mu gihe hasigaye igitaramo kimwe gusa kibanziriza icya nyuma ngo hamenyekane uzegukana iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu, itsinda rya TBB risanga aricyo cyakabaye final kuko nta handi bateze amatakirangoyi.

Tino, Bob na Benja nibo bagize itsinda rya TBB riri mu irushanwa rya PGGSS6
Tino, Bob na Benja nibo bagize itsinda rya TBB riri mu irushanwa rya PGGSS6

Kuri bo basanga umuhanzi uzitwara nabi muri kiriya gitaramo nta handi afite yazikosorera ngo abe noneho yakwitwara neza. Kuko hazaba hasigaye igitaramo cya final gusa.

Bitandukanye cyane nuko hari uwakoraga ibyo ashaka cyangwa se yakwitwara nabi akaba azi ko hasigaye ikindi gitaramo ashobora kuzitwaramo neza akaba yakwisubiza amanita yatakaje.

Ku nshuro yabo ya mbere bitabira iri rushanwa nk’itsinda rya TBB rigizwe na Tino, Bon na Benja, bavuga ko uko bitwaye byari ibyo. Ko isomo bamaze kuribona ahubwo biteguye kugira byinshi bahindura cyangwa se bakora mu gihe baba batacyegukanye bizabaha kurigarukamo umwaka utaha.

Mc Tino usanzwe ari umuvugizi w’iri tsinda wanahoze ari MC w’iri rushanwa by’igihe kirekire kuva ryatangira, yabwiye Umuseke ko irushanwa barimo barizi neza uko rimeze n’icyo bisaba ngo uryegukane.

Ati “Ntabwo ndi mushya muri iri rushanwa kuko ndarizi neza imiterere yaryo nubwo ndi mushya mu barihatanira. Ariko icyo mbona ni uko i Rubavu ariho hazatanga imyanya y’uko tuzakurikirana kuri final kuko urebye neza niho bamwe bazazamukira cyangwa se abandi bakanahamanukira”.

Muri rusange, avuga ko imihindagurikire y’ibitaramo by’i rushanwa byavuye ku mubare wa 15 byakorwaga mu yandi yaribanjirije biri mu bizatuma umuhanzi uryegukana azaba arikwiye kandi azaba yaranakoresheje imbaraga.

Avuga ko icyo asaba abafana cyangwa se n’abakunzi ba muzika muri rusange, ari uko bakwiye gushyigikira umuntu mu gihe babona ko yabashimishije. Bitari ukujyaho kubera ko batagufana kandi nta n’ikibi ukoze bakaguha za ‘Boooooo’ gusa.

Ku wa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016 nibwo hateganyijwe icyo gitaramo. Kikazabera mu Mujyi wa Rubavu mu Karere Karubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

https://www.youtube.com/watch?v=wzYoXdDQr1w

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • IKI GIKOMBE NICYA URBANBOYS NIYO BYAGENDA BITE KUKO YARA BIKOREYE NABASHYIRA MUGACIRO BARAREBA

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish