Digiqole ad

Tanzania: Kuganira ku mbuga nkoranyambaga (Chat) mu kazi ntibyemewe

 Tanzania: Kuganira ku mbuga nkoranyambaga (Chat) mu kazi ntibyemewe

Makame Minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Leta

Nyuma y’uko Perezida Magufuli aje agahindura byinshi muri Tanzania, bamwe mu Baminisitiri be na bo batangiye gushyiraho impinduka zishobora gutanga umusaruro mwiza mu iterambere ry’igihugu. Icyari gitahiwe ni uguca ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga (Facebook, Whats App…) mu masaha y’akazi.

Makame Minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Leta
Makame Minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Leta

Byatangiriye muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Leta, ubwikorezi n’itumanaho muri icyo gihugu aho yashyizeho itegeko rigamije guca gukoresha imbuga nkoranyambaga (chat) kuri telefone mu masaha y’akazi.

Minisitiri Makame Mwarawa uyobora yihanangirije abakozi bose kudahirahira ngo bacatinge mu masaha y’akazi.

Mwarawa yanenze cyane abakozi bamara amasaha menshi y’akazi kuri telefone biganirira n’inshuti, bityo bigatuma umusaruro batanga uba muke.

Yongeyeho ko abakozi bazafatwa babirenzeho bazafatirwa imyanzuro hakurikijwe amategeko.

Benshi baribaza niba ayo mabwirizi azoroha kuyubahiriza bitewe n’ukuntu byamaze kwinjira muri benshi n’ukuntu umunsi ku wundi havuka ibindi bishya bikorerwa kuri izo mbuga nkoranyambaga.

Siho gusa imbuga nkoranyambaga zirangaza abakozi, kuko ni kenshi abantu binubira serivise bahabwa bitewe n’uko abazitanga bari barimo kwiganirira kuri telefoni.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

en_USEnglish