Digiqole ad

Somalia: HRW irashinja ingabo za Uganda, Burundi gufata abagore ku ngufu

Uyu munsi mu gitondo, Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu Human Right Watch wasohoye icyegeranyo cyerekana ibikorwa byo gufata ku ngufu  abagore n’abakobwa bo muri Somalia byakozwe n’ingabo za Uganda n’Uburundi ziri muri AMISOM.

HRW urashinja ingabo za Uganda n'Uburundi gufata abagore n'abakobwa ku ngufu
HRW urashinja ingabo za Uganda n’Uburundi gufata abagore n’abakobwa ku ngufu

Muri iyi raporo y’amapaji  71 ifite umutwe ugira uti: “‘The Power These Men Have over Us’: Sexual Exploitation and Abuse by African Union Forces in Somalia,”( Ingufu aba bagabo badufiteho: Ibikorwa byo gufata ku ngufu byakozwe n’Ingabo z’Afurika zagiye kugarura amahoro muri Somalia) hagaragaramo ibikorwa bitandukanye byo gufata ku ngufu abagore cyangwa abakobwa bo mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu byakozwe guhera 2013.

Iyi raporo nk’uko byanditswe na Redpepper yerekana amayeli bariya basirikare bakoreshaga harimo no kufata ku ngufu  bariya bagore ubwo babaga baje gufata ibiribwa n’ibindi bagenerwa na AMISOM.

Aba basirikare bo muri Uganda cyangwa u Burundi ngo nanone  bafataga abagore ku ngufu iyo babaga baje kwivuza mu biro bya AMISOM.

Human Rights Watch ivuga ko yabajije abagore n’abakobwa, bayibwira ko abasirikare ba Uganda n’u Burundi ari bo babahohotera.

Ababajijwe bose baturutse mu duce two mu Majyepfo yo hagati muri Somalia twazahajwe n’imirwano kuva kera.

Kuri aba bagore hiyongereyeho abatangabuhamya 30 barimo abakorera ibigo byigenga, bamwe mu ngabo za AMISOM n’abandi batandukanye.

Uhagarariye ishami rya HRW ryita ku burenganzira bw’abagore Liesl Gerntholtz yagize ati: “ Bamwe mu ngabo za AMISOM bakoresheje nabi ubushobozi bwabo maze bangiza abagore bo muri Somalia.”

Yasabye ibihugu byose byatanze ingabo ndetse n’inkunga muri Somalia gukurikirana aba basirikare kandi abahohotewe bagahabwa ubutabera buboneye.

Somalia  ni igihugu kimaze igihe mu Ntambara z’urudaca zatewe n’ubwumvikane buke mu miryango imwe ikomeye bigatera intambara na n’ubu igica ibintu.

Kubera ko nta mutekano kugira ngo abaturage babone uko bizamura mu majyambere, ubu abaturage bahabwa imfashanyo n’ibihugu byo hanze .

Muri 2007, ingabo za AMISOM zoherejwe muri Somalia n’Inama y’Umutekano y’Umuryango wa Afurika kugira ngo zifashe mu kugarura amahoro no guha abavanywe mo byabo ubufasha bw’ibanze.

Abagore bafashwe ku ngufu babwiye HRW ko batinze kuvuga ku bibazo bahuye nabyo kuko batinye ko ababafashe ku ngufu babihimuraho.

Ingabo za AMISOM zirimo izaturutse muri Uganda, u Burundi, Kenya, Ethiopia, Djibouti, na Sierra Leone.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Arikose koko ahokurinda abaturage barabahohotera koko nikibazo gikomeye bakurikiranire hafi!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish