Digiqole ad

Sinshaka ko Rayon ikina umupira nk’uw’Amavubi – Jacky Minaert

 Sinshaka ko Rayon ikina umupira nk’uw’Amavubi – Jacky Minaert

Jacky Ivan umutoza w’umubiligi mu kazi ke i Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa kane

Mu myitozo yo kuri uyu wa kane nimugoroba i Nyanza, umutoza mushya wa Rayon Sports Jacky Ivan Minaert yaganiriye n’Umuseke, avuga ko ubu ari kubaka Rayon Sports ikina umukino mwiza utandukanye n’uwo aherutse kubona ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yatsindwaga ibitego bitatu kuri kimwe mu rugo.

Jacky Ivan umutoza w'umubiligi mu kazi ke i Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa kane
Jacky Ivan umutoza w’umubiligi mu kazi ke i Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa kane

Uyu mutoza wavuye mu ikipe ya Sporting Club Djoliba yo muri Mali yabwiye Umuseke ko atangiye kumenyera ndetse n’abakinnyi atoza bari kumumenyera banamenya icyo abashakaho.

Avuga ko abakinnyi batangiye kumenya ‘philosophy’ ye ngo nubwo bitoroshye kuko bisaba akazi kenshi umutoza ngo yumvishe abakinnyi umupira ashaka ko bakina kuko ngo umupira atari ugutera gusa ahubwo bihera mu mutwe no kuri system ikinwa.

Minaert ati: “Bamaze kumenya ibyo mbifuzaho ariko kubishyira mu bikorwa bishobora kuzabanza kubagora gato. Niko bigenda hose iyo umutoza agiye guhindura uburyo bw’imikinire mu ikipe (system de jeux) bibanza kumugora, ariko bizagenda neza ndabyizeye kuko rwose mfite abakinnyi beza benshi

 

Yatunguwe n’uburyo Amavubi akina

 Kumvisha abakinnyi system shya ngo biragora ariko bizamushobokera
Kumvisha abakinnyi system shya ngo biragora ariko bizamushobokera

Avuga ko yari yibereye kuri stade Regional i Kigali ubwo Amavubi yandagajwe na Libya ku bitego bitatu kuri kimwe mu rugo, umutoza Minaert avuga ko yatunguwe cyane n’uburyo Amavubi akina, ngo byamweretse isura mbi kuri ruhago y’u Rwanda.

Ivan Jacky Minaert ati: “Naratunguwe, narebye umupira ikipe y’igihugu yakinnye ndatangara. Nta mukinnyi ufata umupira ngo ahe migenzi we kabiri, Uw’inyuma aterera uw’imbere nta kubaka umukino, ni Boom, Boom Boom!!!

Namenye ko nta mukinnyi wa Rayon Sports uri muri iyo kipe yari yakinnye, bintera gutekereza ko nsanze ikipe mbi kurushaho, ariko siko nasanze bimeze.

Icyo nshaka hano ni uko gutsinda biba umusaruro wo gukina neza, umufana ntakaze ngo atahe yahawe ‘produit’ mbi. Si abakinnyi babi, ahubwo ni amasystems y’abatoza abakinnyi baba batumva neza, bitabaye ibyo umutoza akaba ari umuswa.”

Iyi myitozo yo kuri uyu wa kane yakorwaga Kasirye Davis na Fabrice Mugheni Moussa badahari, bivugwa ko basabye uruhushya kubera impamvu zabo bwite.

Kwizera Pierrot nawe ari mu ikipe y’igihugu y’ u Burndi izakina CECAFA.. aba batakoze imyitozo biyongera kuri Ndayishimiye Eric Bakame, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio na myugariro Munezero Fiston bari mu ikipe y’igihugu.

Rayon Sports iri gutegura irushanwa yateguye ifatanyije na Star Times rifite agaciro ka 40 000$ rizaba ririmo n’amakipe y’i Burundi na Congo Kinshasa.

Radjou Niyonkuru (utera umupira) na bagenzi be mu myitozo i Nyanza
Radjou Niyonkuru (utera umupira) na bagenzi be mu myitozo i Nyanza
Abakinnyi ngo bibafata umwanya kumva uburyo umutoza ashaka ko bakina
Abakinnyi ngo bibafata umwanya kumva uburyo umutoza ashaka ko bakina
Umutoza mushya avuga ko yasanze Rayon Sports ifite abakinnyi beza igisigaye ari ukubakinisha neza bakerekana umupira mwiza abafana kandi bagatsinda
Umutoza mushya avuga ko yasanze Rayon Sports ifite abakinnyi beza igisigaye ari ukubakinisha neza bakerekana umupira mwiza abafana kandi bagatsinda
Uyu mutoza avuga ko ashaka ko Rayon Sports ikina umukino mwiza ariko ikanatsinda
Uyu mutoza avuga ko ashaka ko Rayon Sports ikina igatsinda ariko yanerekanye umukino mwiza

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • umva mbese ko azanye ubwiyemezi!!!!bose nuko baza bavuga atangiye gusenga amavubi nkaho yaje agatanga ibitekerezo kubyo bashobora guhindura umusarruo ukaboneka none umva?naze atoze equipe yiwe atange umusaruro turebe agabanye ubwiyemzi kuko bose nuko baza bavuga ntibamare kabiri.

    • @ NANA

      Ntabwo ari ubwiyemeziahubwo ni ukuri kwambaye ubusa kuko ibyo yavuze nibyo kandi baca umugani ngo uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba amwishe! Icyo nemeranya nawe nikimwe ni uko yashyira mu bikorwaibyo avuga kuko nawe ashobora kuba nka coach w’Amavubi ari kuneguram..

  • Nana bigaragara ko arishysri ugizrbugomba kuba uri Igikona, none se aho abeshye ni he? Ubona Amavubi akina neza none akaba abeshye? None se niba akina neza ubu ageze he? Mu majonjora cg yarasezerewe? Wapfa Rayon ahubwo!

  • nta football tugira

  • ntago nfana rayon ariko uno mutoza bishoboke ko abizi kabisa! kuko ibyo yavuze ku mavubi nibyo 101%

  • Ibyo yavuze ni ukuri Gusa nawe natwereke ibyo ashoboye

  • Ibyo yavuze ni ukuri gusa nawe natwereke ibyo ashoboye Atuzamurire Rayon yacu

Comments are closed.

en_USEnglish