Digiqole ad

“Sinaba uwo mushaka namwe ntimwabasha kuba uwo nshaka”- Bulldogg

Ndayishimiye Bertrand umuraperi uzwi nka Bulldogg akaba n’umwe mu bahanzi bafite amazina menshi arimo nka, “Mother Board, Stunner, Data Base, Bibero bikingiye abarwanyi, Notorious, ElPatrone,Se mwiza se mbyariyimana, Budha, Ijisho ry’uruvu”. Aya akaba ari amwe mu mazina uyu muhanzi afite, aratangaza ko nta muntu ushobora kuba uko abantu bamushaka.

Bulldogg umwe mu baraperi bakomeye cyane mu Rwanda
Bulldogg umwe mu baraperi bakomeye cyane mu Rwanda

Uyu muraperi ubusanzwe udakunze kugaragara mu itangazamakuru cyane cyane iyo nta gikorwa runaka cyangwa se irushanwa arimo, abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook yagaragaje ko uko uremye ari uko nyine kandi ko ntacyo wakora ngo ushimishe abantu bose.

Yagize ati”Sinaba uwo mushaka namwe ntimwabasha kuba uwo nshaka”. Ibi byatumye abantu benshi bibaza impamvu uyu muhanzi yaba yatangaje aya magambo ku rubuga rwe.

Mu kiganiro na Umuseke nyuma yo gutangaza ubwo butumwa, Bulldogg yasobanuye impamvu yaba yaratumye abutambutsa.

Yakomeje agira ati “Nta muntu n’umwe ku isi ushobora kuba uko abantu bamushaka. Kimwe nuko nta muntu uhuje n’undi imico cyangwa se imyumvire ku kintu runaka.

Bityo rero hari abantu benshi usanga bibanda ku mico ufite cyangwa ku bikorwa ukora. Ese ku ruhande rwe abaakiranutse?”.

Bulldog akomeza avuga ko impamvu atarimo kugaragara cyane muri muzika ari ibikorwa arimo gutegura ashaka gusangiza abakunzi be. Ko mu gihe cya vuba aza kubibagezaho.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • YES MOTHER BOARD! WOWE URI UMURAPERI NYAWE NAHO ABANDI BAKORA IBINTU BISA NABYO NGO NI RAP. OK BARAMAMAYE ARIKO MU NJYANA ITARI RAP BAZASHAKE UKUNDI BABYITA!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish