Digiqole ad

Seninga Innocent yirukanywe ku mirimo yo gutoza Kiyovu sports

 Seninga Innocent yirukanywe ku mirimo yo gutoza Kiyovu sports

Innocent Seninga wize ibyo gutoza umupira w’amaguru mu Budage

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 20 Mutarama 2016 Kiyovu Sports yasezereye uwari umutoza wabo Seninga Innocent, bari bamaranye amezi ane gusa.

Innocent Seninga wize ibyo gutoza umupira w'amaguru mu Budage
Innocent Seninga wize ibyo gutoza umupira w’amaguru mu Budage

Seninga Innocent yahawe akazi ko gutoza Kiyovu Sports tariki ya 18 Kanama 2015, asimbuye umunya Nigeria Samuel Amamba wari utaramara iminsi 7 ahawe akazi muri iyi kipe nyuma yo gusanga atujuje ibyo ikipe yamusabaga.

Nyuma yo kuyitoza imikino itatu ya shampiyona, yahise ajya mu mahugurwa y’ubutoza mu busuwisi marayo amezi abiri. Iyi niyo mpamvu Kiyovu yatanze yatumye yirukana uwayitozaga, nubwo batari bamaranye igihe.

Umuseke uganira na Seninga yatubwiye ko yari yarasabye uruhushya, ku buryo abona ko ari impamvu bahimbye kugira ngo babone imamvu yo kumwirukana.

“Njya kugenda naganiriye n’abayobozi banjye banyemerera ko ngenda, sinumva rwose impamvu uyu munsi byahinduwe icyaha. Icyo mbona ni uko babihimbye kugira ngo babone impamvu yo kunyirukana.” – Seninga Innocent

Nkuko ibaruwa Kiyovu yandikiye uyu mutoza ibigaragaza, indi mpamvu yatumye asezererwa ni umusaruro mucye. Gusa aha, uyu mutoza nabyo ntabyumva kimwe n’ubuyobozi.

Seninga yakomeje agira ati:  “ubwo najyaga mu Busuwisi mu mpera za Nzeli 2015, twari tutaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona, narimfite amanota 5/9, kumo nari naratsinze rimwe, nganya kabiri. Ikipe nayisize mu maboko ya Aloys Kanamugire.

Aho ngarukiye, nasanze shampiyona yarahagaze, turi mu gikombe cya Star Times. Nashoboye kubona umwanya wa 3, ntsinze Rayon sports. Sinumva rwose icyo bo bise umusaruro mucye.”

Seninga yabanje gutoza Isonga
Seninga yabanje gutoza Isonga FC

Twamubajije icyo ateganya gukora nyuma y’ubu, avuga ko agomba kubanza akaganira n’ubuyobozi bwa Kiyovu, kuko bamufitiye ibirarane by’amezi abiri. Batemeye kuyamuha ku neza, ngo yakwiyambaza inzira z’inkiko.

Umuseke wagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Kiyovu ntibyashoboka

Seninga Innocent yatoje Kiyovu aravuye mu Isonga yabereye umutoza wungirije mu mwaka wa 2013, naho 2015 aba umutoza mukuru. Ubu ari mu barimo gukora amasomo ya ‘License A’ ya CAF arimo gutangirwa kuri FERWAFA.

Kiyovu ayisize kumwanya wa 7 wa shampiyona igeze ku munsi wa 9, n’amanota 14. Ikaba irushwa amanota 7 n’iya mbere, AS Kigali.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish