Senderi yababajwe no kuba atararirimbye imbere ya Robert Mugabe
Mu magambo yuje agahinda kenshi, Senderi International Hit yatangaje ko yababajwe cyane no kuba atarabonye umwanya wo kuririmbira abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bari bamaze iminsi i Kigali mu nama ya AU cyane cyane perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe.
Iyo nama yari imaze iminsi itatu ikaba yari yaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu 35 n’aba za Guverinoma hafi 40, n’intumwa z’ibihugu 52 n’abandi banyacyubahiro bose bari mu Rwanda.
Kuba Senderi atarabonetse ku rutonde rw’abahanzi baririmbye muri iyo nama, biri mu bintu byamubabaje ndetse yizera ko ubutaha yongeye kubera mu Rwanda ashobora kuzayigaragaramo.
Mu magambo yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yihanganishije perezida Mugabe kuba ataramubonye aririmba indirimbo zivuga ubutumwa bw’uko u Rwanda rwibohoye.
Yanditse ati “H.E Mugabe sorry kimwe n’abandi mwaje muri#27AUSummit ndababaye kuba ntarabaririmbiye uko Africa n’abanyarwanda Twibohoye ndetse ko intore z’Afrika ko aritwe tugomba kwishakamo ibisubizo. see u next Time”.
Ibi byatumye benshi mu bamukurikirana bamugaragariza koko yuko yakagombye kuba yarari mu bahanzi baririmbye muri iyo nama cyane ko ari mu bahanzi bazwi mu ndirimbo zivuga ku mahoro mu Rwanda.
Kuri gahunda ye yo gushaka uburyo ariwe wazaba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda umenyekanye ku isi, mu minsi ishize yakoze indirimbo mu rurimi rw’igifaransa avuga ko yatangiye kwambuka imbibe.
Iyo ndirimbo yise ‘Je suis là’, ahamya ko nta wundi muhanzi w’umunyarwanda wapfa kwandika indirimbo mu ndimi z’amahanga ngo anayiririmbe nta hantu yayumvise cyangwa ‘yashishuye’ nkuko bakunze kubivuga.
https://www.youtube.com/watch?v=Bs7aFYU4E00
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Yes ibyo uyu mugabo avuga nibyo yakagombye kuba yararirimbye peee akagaragaza ukwibohoza kw` abanyarwanda kuko kwavuzweho kandi kurashimwa abategura ibirori ibi byose mujye mubizirikana ……………, Senderi ubutaha bwo oya maaa aho ho uratubeshye uzaba warabaye rukukuri ,
Umva rwa runyabigambo ruragaruste, ninde se wamutumira yabaye se Intore Tuyisenge. Ajye mu tubari niho akwirirye
ngo ntamupfu winukira koko ndabyemeye, iyimbuzi yimbobo yabonaga bayijyanahe koko? Baryaga bavugango ntankumi yigaya, ahubwo baribeshye ntambozi yumusaza wigaya
Reka sha aririmba ibiki se najye kuririmbira mu tubari ntabwo yabonye ko ba King James baririmbye
bamubwiye se ko ari imipira bari baje gukina hariya ngo aj ye kuririmba izamakipe
Heeeee nategereze yagize ngo hariya ni kuri Stade