Digiqole ad

Sebanani E.Crespo muri Police FC. Abandi bakinnyi bahinduye…

Umukinnyi Sebanani Emmanuel Crespo ntakibarizwa mu ikipe ya Mukura VS, Crespo wari umaze n’igihe kinini adakinira iyo kipe kubera ikibazo cy’ubwumvikane bucye hagati ye n’umutoza Kaze Cedrick, ubu akaba abarizwa mw’ikipe ya Police FC nkuko tubikesha ubuyobozi bw’iyo kipe.

Emmanuel Sebanani
Emmanuel Sebanani

Amasezerano Crespo yarafite muri Mukura yari kuzarangira mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, ikipe ya Mukura VS mu bwumvikane na Police FC yemereye umukinnyi Sebanani Emmanuel ko agomba kwerekeza mw’ikipe ya Police FC akayikinira ku kiguzi kitatangajwe kigomba guhabwa Mukura.

Abakinnyi nka Mwemere, Mutabazi Jean Paul na Jimmy Mbaraga nabo bivugwa ko bamaze gusinyira ikipe ya Police Fc gusa umutoza wa AS Kigali Casambungo Andre atangaza ko aba bakinnyi bazahanwa kuko bari bagifite amasezerano n’iyi kipe.

Nubwo amakipe amwe n’amwe yatangiye kugura abakinnyi, Gasigwa Michel umunyamabanga mukuru wa FERWAFA avuga ko amakipe amwe yatangiye kugura abakinnyi rwihishwa ariko FERWAFA ikaba itarabimenyeshwa.

Ati “umukinnyi tuzi n’umwe gusa ni Crespo wumvikanye n’ikipe ya Police FC nt’abandi bakinnyi amakipe yari yadutangariza yamaze kugura.”

Dore bamwe mu bakinnyi bivugwa ko bahinduye amakipe

Umukinnyi Ikipe yakiniraga Ikipe yaba yagiyemo/imushaka
Bate Shamiru Kiyovu Sport Espoir FC
Julius Bakkabulindi Kiyovu Sport La Jeunnesse
Niyonkuru Djuma aka Radjou Kiyovu Sport La Jeunnesse
Ndahayo Eric Police FC La Jeunnesse
Ngirinshuti Mwemere AS Kigali Police FC
Mutabazi Jean Paul AS Muhanga Police FC
Mbaraga Jimmy AS Kigali Police FC
Sebanani Emmanuel Mukura VS Police FC
Nzarora Marcel Rayon Sport La Jeunnesse
Nshuti Edisbarde La Jeunnesse Gicumbi FC

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yajya muri POLICE FC, yaguma muri MUKURA cg mu yindi kipi iyo ariyo yose, uyu Sebanani natumva ko Discipline no kubahiriza umurongo ngenderwaho bizamugora nyamara atari umukinnyi mubi. Aracyari muto, afite imbaraga ariko icyo abura nkurikije uko yavuye APR, uko avuye muri MUKURA niba ashaka gutera imbere abikuye mu gukina umupira w`amaguru njye namugira inama ko muri byose burya discipline ari ingenzi. Simuzi uretse kumwumva ku maradiyo no gusoma ibye no mu binyamakuru ariko iyo niyo nama yanjye.

  • Discipline ni ngombwa ahantu hose
    Uriya muhungu Crespo nagerageze ahindure imyumvire bizamufasha

  • Ikaze kuri Crespo! Ni byiza cyane kuba abonye ikipe. Kumara amazi ane cyari kuba ari igihano gikabije. nakunze interviews yahaye itangazamakuru, Crespo ni umukunnyi ugikenewe kandi ufite akazoza mu mupira w’amaguru, naho discipline yo ntacyamubuza kuyigira!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish