Digiqole ad

Samputu mu biganiro muri za Kaminuza zo muri USA yigisha Intwatwa

 Samputu mu biganiro muri za Kaminuza zo muri USA yigisha Intwatwa

Nyuma yo kwandikwaho igitabo cyiswe “Rwanda’s Voice: An Ethno-musicological Biography of Jean-Paul Samputu”, umuhanzi Samputu arimo kwitegura kuzenguruka Kaminuza zinyuranye zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika avuga ku muzika we by’umwihariko “Intwatwa”.

Jean Paul Samputu, umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite inararibonye cyane mu Rwanda
Jean Paul Samputu, umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite inararibonye cyane mu Rwanda

Jean Paul Samputu, umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite inararibonye cyane mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ubu arimo kuba mu Bwongereza ku mugabane w’Uburayi, ari naho yasoroje umuzingo we mushya yise “Only Love” iriho indirimbo nziza nka “Nkundira Ugaruke, Only Love, Timbouctou, Mundeke Nyiririmbire,…” zivanze umumo imiririmbire ya Muzika Gakondo y’u Rwanda, inyafurika n’izindi .

Mu mwaka wa 2014, Umunyamerika witwa Brent Swason yanditse igitabo ku nganzo n’indirimbo za Jean Paul Samputu, n’akamaro kazo ku muryango nyarwanda.

Igitabo Brent Swason yise “Rwanda’s Voice: An Ethno-musicological Biography of Jean-Paul Samputu” cyanamuhesheje impamyabumenyi y’ikirenga ‘PHD’ muri Kaminuza ya Maryland yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’uko iki gitabo gikunzwe n’abantu benshi, Samputu ati “…Mu mpera z’uyu mwaka,…Ngiye kuzenguruka ama Kaminuza menshi muri USA (Leta Zunze Ubumwe za Amerika) tuvuga twigisha kuri Muzika gakondo y’u Rwanda cyane cyane intwatwa.”

Jean Paul Samputu nasoza ibi biganiro muri za Kaminuza ngo arateganya kuzaza mu Rwanda gutaramira Abanyarwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nta ntwatwa zibaho kuko nta batwa bakibabaho.

Comments are closed.

en_USEnglish