Digiqole ad

Rwinkwavu: Umugabo yateye umugore we icyuma mu myanya y’ibanga

 Rwinkwavu: Umugabo yateye umugore we icyuma mu myanya y’ibanga

Mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu, akarere ka Kayonza, haravugwa umugore witwa Solange watewe n’umugabo we icyuma mu gitsina ku bw’amahirwe ararusimbuka, uyu mugabo witwa Bihoyiki w’imyaka 30 y’amavuko yaburiwe irengero kugeza na n’ubu.

Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace burasaba uwo ari we wese wabona Bihoyiki Paulo ko yamenyesha inzego zishinzwe umutekano agatabwa muri yombi kugira ngo akurikiranywe n’ubutabera.

Solange umubyeyi w’abana batatu unatwite inda ya kane, yatewe icyuma mu gitsina ku wa kane w’icyumweru gishize.

Ubwo twamusangaga iwe mu rugo nyuma yo gusezererwa mu bitaro bya Rwinkwavu ku wa gatatu w’iki cyumweru, twasanze atabasha kwicara dore ko yicaza itako rimwe.

Yabwiye Umuseke ko umugabo we yamuteye icyuma mu myanya, biturutse ku makimbirane akunze kugaragara muri uyu muryango aho umugabo ahora ashinja umugore we kumuca inyuma.

Ku mugoroba wo kuwa gatatu w’icyumweru gishize ngo bagiranye amakimbirane, umugore ajya hanze yanga kuryama ahamagara umukuru w’umudugudu, nyuma aje abasaba kuryama bakabisubiramo mu gitondo gusa bageze ku buriri (avuga ko bubatse urugo) nyuma birangiye umugabo afata icyuma yari yiyegereje agitera umugore mu gitsina ahita asohoka.

Agira ati “Twageze mu buriri, nibwo yatangiye akajya amfata mu ijosi afata no kunda ubanza ariyo yashakaga kuvanamo (aratwite) afata icyuma ni uko numva arajombye (mu myanya y’ibanga y’umugore) ariruka ubwo ngeze hasi numva ibiraso biri kududubiza bishoka ku maguru.”

Uyu mugore akaba yarahise ajyanywa ku bitaro bya Rwinkwavu aho yari amaze iminsi avurirwa n’abaganga gusa baramudoze nyuma y’icyumweru arataha azajya asubira kwivuza kugeza akize.

Akomeza agaragaza impungenge z’uko uyu mugabo we kugeza n’ubu wahise utoroka ashobora kugaruka akanamuhitana.

Aragira ati “Na n’ubu mfite ubwoba ko igihe icyo aricyo cyose ashobora kugaruka akurira igipangu akansanga mu nzu akaba yangirira nabi.”

Abaturanyi b’uyu muryango barasaba inzego zishinzwe umutekano kumurindira umutekano kuko uyu mugabo ashobora kugaruka akamwivugana.

Niyotwagira Reveriyani Umuyobozi w’umudugudu wa Byimana, mu kagari ka Nkondo, arasaba abaturage bose gutanga amakuru ku waba azi aho uyu mugabo aherereye, agatabwa muri yombi kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Niyotwagira aragira ati “Ubu ngubu turimo gukaza amarondo ku buryo tuba tumuri hafi kuko ashobora kwicwa, ariko na none turasaba ko buri muntu wese wamubona (Bihoyiki Paulo) yatanga amakuru agafatwa.”

Ubuyobozi bw’uyu mudugudu bwemeza ko ari ubwambere muri uyu mudugudu hagaragaye ibikorwa nk’ibi.

Uyu muryango wa Solange na Bihoyiki umaze imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo nubwo batasezeranye imbere y’amategeko, gusa abaturanyi bemeza ko badasiba kugirana amakimbirane nubwo ubuyobozi budahwema kubikemura ariko bikongera.

Elia BYUK– USEMGE
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Uwo mugabo afite ikibazo mu mutwe.Nta muntu wuzuye wakora nkibyo.Igicucu gusa.Ariko impfu zikomeje kugaragara mu miryango ubanza ari uko twakuyeho igihano cy’urupfu.Bizigwe neza gisubireho.Bizagabanuka.

    • Ibaze niba arwaye mu mutwe nawe ukaba umwifatiye mu gahanga. Kwekwekwe

  • Gusa ndababaye bikomeye isi igeze aharindimuka umudamu utwite kweri ntanimpuhwe ? Uwomugabo afite amadayimoni mumutwe bamushake bamukanire urumukwiye

  • Byaba byiza mushyizeho amafoto yuyu mugabo uwamubona akamwereka abashinzwe umutekano kuko birakabije

  • Pole saana Mama!!

    Uriya si Umugabo ni Injini yabanaga naryo atabizi,iyaba umuntu yarikumenya agaciro ku mubyeyi afite!wamubyariye Hungu na Kobwa akitwa se w’Abana undi Mama w’Abana!!
    Birababaje kbsa.

  • Niyibwire ngo yaratorotse Police y’Urwanda nasanze ikorera hose nabwo yabacika kabone naho yahungira muri FDLR doreko akora nkibyabo azafatwa!!

    Inama namugira nuko yakwishyiriza inzego zumutekano zikaba zimucumbikiye ahokugenda araraguza mumisozi

  • aba nibo banyarwanda bari mu gihugu? iyi ni bombe iteze mu mitima y’abantu kabisa hacyenewe peace sensitization program mu bantu

  • ibibazo biri mungo ntibishobora gukemuka mugihe abashakanye bagirana ibibazo niyo byaba bikomeye mukavuga ngo mwabunze,hagira usaba gutandukana mwe muti imyaka itatu mubitekerezeho.nabyumva mutanze niyo myaka kubashaka kubana,nabo bakabitekerezaho iyo myaka.,ntanubwo igihano cyo kwica cyabikemura ashwi,njye uko mbibona ikibazo kiri kumategeko,abuza abananiranywe gutandukana.nawese umva uwo ngo barabunze? hanyumase babunze urumva ataramwishe?

  • ingufu leta ishyira muguhambiranya abantu,nako gusezeranya da hatagira unyumva nabi,mumbabarire niko mbibona kuko zitangana nizo ishyiramo iyo bagarutse kubasaba kubarekuranya ,iyo baza baza baba babishaka bombi yes but niba umwe agarutse ababwira ko biminaniye pls mwigorana.izimfu zikwiriye kubazwa abababuza gutandukana kandi kubana byananiranye.

Comments are closed.

en_USEnglish