Digiqole ad

Rwanda: Urubyiruko rwiyemeje kubaka uturima tw’igikoni 21 480

Mu muganda udasanzwe uzakorwa mu gihugu hose n’urubyiruko rw’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Werurwe 2015, abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’akarere baravuga ko imyiteguro igeze kure, mu muganda hakazubakwa uturima tw’igikoni 21 480 mu rwego rwo gufatanya n’abandi guca imirire mibi.

Robert Mwesigwa umunyamabanga mushya w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko na Norbert Shyerezo Umuhuzabikorwa wayo ku rwego rw'igihugu
Robert Mwesigwa umunyamabanga mushya w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na Norbert Shyerezo Umuhuzabikorwa wayo ku rwego rw’igihugu

Uyu muganda udasanzwe uzajya uba buri gihembe ukaba warumvikanyweho n’abayobozi b’urubyiruko (Inkomezamihigo) na ba mutimawurugo ubwo bari mu itorero.

Minisiteri eshatu, zirimo iy’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, iy’Ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, nizo zizafatanya n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) ndetse n’Inama y’Igihu y’abagore mu migendekere myiza y’icyo gikorwa.

Shyerezo Norbert, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, avuga ko uyu muganda ari agashya katekerejwe n’urubyiruko mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Yavuze ko mu muganda bazubaka uturima 10 nibura muri buri kagari, ariko bakazanubaka akarima k’igikoni ku kigo kiriho imyaka icyenda na 12 y’uburezi bw’ibanze, ngo kuko byagaragaye ko ababyeyi n’ibigo hakenewe ubufasha kugira ngo haboneke ibiribwa muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri iheruka gutangizwa.

Yagize ati “Bizafasha mu kurwanya imirire mibi, ni no kwerekana ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka bitari mu magambo gusa.”

Bamwe mu bahuzabikorwa b’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere, bose bahuriye i Kigali mu nama yo gutegura no kunonosora iby’iki gikorwa, bavuga ko imyiteguro yarangiye gukorwa, ndetse bamwe bagaragaje ibyo bazakora mu muganda.

Gahigi Jean Claude umuhuzabikorwa mu karere ka Bugesera, avuga k obo biyemeje kuzubaka, uturima tw’igikoni 50. Avuga ko uturima 10 tuzubakirwa ibigo by’amashuri biri mu cyiciro twavuze, naho utundi 40 tukubakirwa abaturage batishoboye.

Umuhuzabikorwa wo mu karere ka Rwamagana we, yavuze ko bazubaka inshuro 10 y’uturima tuzubakwa mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “Twe tuzubaka uturima 960, uturima 800 mu tugari n’uturima 160 ku ishuri.”

Shyerezo Norbert Umuhuzabikorwa wa NYC ku rwego rw’igihugu, avuga ko nubwo nta mubare washyizweho kuri buri karere, ku rwego rw’igihugu hazubakwa uturima tw’igikoni 21 480. Yavuze ko mu rwego rwo kuturinda kugira ngo bitazaba nka mbere ubwo twubakwaga, tukaza kugenda nka nyombere, abakuriye urubyiruko ku kagari ngo nibo bazajya bamenya buri munsi uko basana utwangiritse.

Umuhuzabikorwa wungirije wa NYC, Kagenza Jean Marie, yavuze ko urubyiruko ruzubaka imirima y’imboga minini ishobora guhindura ubuzima bw’umuturage, agasagurira isoko. Yavuze ko Minisiteri y’Ubuhindi yamaze gutanga imbuto (umwayi) ku buryo nta mpungenge zihari.

Abahuzabikorwa b'urubyiruko ku rwego rw'akarere mu kiganiro n'abanyamakuru
Abahuzabikorwa b’urubyiruko ku rwego rw’akarere mu kiganiro n’abanyamakuru

Ikibazo cy’imirire mibi mu miryango, ni kimwe mu byagaragajwe n’abagize inteko nshingamategeko mu ngendo baherukamo ubwo bazengurukaga igihugu. Mbere hari harubatse uturima tw’igikoni ariko nyuma y’igihe gito twrashaje dufungura amarembo kuri bwaki n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi ahanini mu bana.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish