Digiqole ad

Rwamagana: Akarere kateguye ‘marathon’ yo gushaka impano nshya

 Rwamagana: Akarere kateguye ‘marathon’ yo gushaka impano nshya

Si ubwa mbere Akarere ka Rwamagana kazaba gateguye iri siganwa.

Nyuma yo gutera imbere mu mukino w’amagare, Akarere ka Rwamagana, ku bufatanye n’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) kateguwe irushanwa ryo gusiganwa ku maguru “Rwamagana Marathon” mu rwego rwo gushaka impano z’abakiri bato muri uyu mukino.

Si ubwa mbere Akarere ka Rwamagana kazaba gateguye iri siganwa.
Si ubwa mbere Akarere ka Rwamagana kazaba gateguye iri siganwa.

Mutangana Olivier, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana yatubwiye ko mu irushanwa bategura hateganyijwemo ibyiciro bitandukanye nka ‘marathon’, igice cya ‘marathon’, ndetse n’ikiciro cyo kwinezeza kigenerwa abana n’abageze mu za bukuru kizwi nka ‘run for fun’.

Yagize ati “Nyuma yo kumenyekana cyane mu mukino w’amagare, turashaka no kuzamura impano dufite mu mukino wo gusiganwa ku maguru. Abasore bo mu Karere kacu turashaka ko bakomeza guhesha ishema igihugu. Ni muri urwo rwego twateguye iri siganwa ngaruka mwaka, mu rwego rwo gushaka impano nshya.”

Iri siganwa riteganyijwe tariki 21 Gashyantare 2016, mu Karere ka Rwamagana; Aho biteganyijwe ko, hari abasiganwa baziruka igice cya ‘marathon’ (Half marathon) ku ntera y’ibilometero 21, abandi bagasiganwa ibilometero 42 (Full marathon). Ibi bizakorwa mu rwego rwo gushaka impano z’abakinnyi bashya bajya mu ikipe ya ‘Rwamagana Athletic Club’.

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abatuye n’abakorera muri aka Karere, hongerewemo ikiciro cy’ibilometero bitanu, kizakinwa n’abana ndetse n’abageze mu za bukuru.

Aka Karere karashaka kuzamura impano yo gusiganwa ku maguru.
Aka Karere karashaka kuzamura impano yo gusiganwa ku maguru.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish