Digiqole ad

Col Byabagamba, Rusagara na Kabuye bafungiye ibyaha by'umutekano

Upadated:Kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko na Col Tom Byabagamba nawe yatawe muri yombi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize akurikiranyweho ibyaha bifite aho bihuriye n’ibikekwaho Frank Rusagara na David Kabuye. 

Col Byabagambe we ukiri mu ngabo, azwi cyane ku kuba yaramaze igihe kinini akuriye ingabo zirinda umutekano wa Perezida Kagame, nyuma akaza gushingwa agashami ko kurwanya iterabwoba mu ngabo.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru nibwo uwahoze mu ngabo ku ipeti rya Brig Gen Frank Rusagara byatagnajwe ko yatawe muri yombi, kuri uyu wa gatandatu byatangajwe ko na David Kabuye undi wahoze mu ngabo ku ipeti rya Kapiteni nawe yatawe muri yombi mu iperereza ry’icyaha ivugwa ko ahuriyeho na Frank Rusagara.

Kabuye (ibumoso) na Rusagara
Kabuye (ibumoso) na Rusagara

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangarije NewTimes ko Kabuye, umugabo wa Rose Kabuye, we yafashwe kuwa gatatu w’iki cyumweru, iminsi ibiri nyuma y’ifatwa rya Rusagara.

David Kabuye yari asigaye akora ibikorwa by’ubucuruzi nyuma yo gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda.
Nubwo nta bisobanuro byinshi yatanze kuri bombi, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita uvugira ingabo z’u Rwanda, yavuze ko bombi bakurikiranyweho ibyaha bigendanye n’umutekano w’igihugu.
Ati ” Bose bari mu maboko y’inzego z’iperereza” yongeraho ko imiryango y’aba bakekwa yabimenyeshejwe.
Yavuze kandi ko mu gihe iperereza rikomeje aba bagabo bombi ngo bashobora no kugezwa imbere y’ubutabera muburyo bwagenwe.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • amategeko y’u Rwanda arasobanutse kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko , niba hari amakosa bakoze bayahanirwe kandi niba ari abere ababishinzwe bazabarkura ntawahohoterwa mu Rwanda

  • ubundi iyo uketsweho ikintu , mu mategeko biba byemewe gufatwa ukabanza ugakurikiranwa mu rwego rwo kudasibanganya ibimenyetso aba nabo reo gutabwa muri yombi ni muri urwo rwego urumva ko bo rero binakomeye kuko nibijyanye ni umutekano wigihugu , ikiz ni uko amategeko yurwanda asobanutse cyane niba ari abere kubyo baba bari gucyekwaho bazarekurwa ariko nanone niba ibi byaha bakurikiranweho bibafata bazahanwa! 

Comments are closed.

en_USEnglish