Digiqole ad

Ruhango: RDB yahuguye abatuye i Mbuye ku Ikoranabuhanga

Abaturage bo mu Murenge wa Mbuye, mu Karere ka Ruhango bari guhabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga aho bari kwigishwa gukoresha mudasobwa. Bari guhabwa aya mahugurwa hifashishijwe imodoka nini yabugenewe.

Mudeli uri gutanga amahugurwa yereka umwe mu baturage uko bandikisha Mudasobwa
Mudeli uri gutanga amahugurwa yereka umwe mu baturage uko bandikisha Mudasobwa

Ni gahunda yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihitisha iterambere RDB muri gashunda yacyo yo kuzunguruka mu mirenge yose igize Akarere ka Ruhango ndetse no mu tundi turere twose tw’igihugu ibagezaho ubumenyi bw’ibanze bwo gukoresha ikoranabuhanga kuko ari rimwe mu  nkingi z’iterambere.

Mudeli Aimable uri gutanga aya mahugurwa yabwiye Umuseke ko iki gikorwa RDB yagiteguye kugira ngo cyane cyane itinyure abaturage mu byo gukoresha ikoranabuhanga.

Uyu mwarimu avuga ko abaturage bahabwa ubumenyi bw’ibanza kuri program za Microsoft word, Excel na Power point, ndetse na  Access, izi zikaba ari gahunda za mudasobwa zifasha abazikoresha kwihutisha akazi, ndetse n’ubumenyi bw’ibanze kuri Internet.

Irankunda Clement umwe mu rubyiruko ruri gukurikirana aya mahugurwa yatangarije Umuseke  ko iki gikorwa RDB yabakoreye ari ingirakamaro cyane ku rubyiruko.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo kukwegereza  ikoranabuhanga kizatugirira akamaro kanini. Ubusanzwe kuri twe nta kamaro ka mudasobwa kuko nta amashanyarazi twagiraga ariko ubu tumaze kubona ko zizadufasha muri byinshi kuko n’amashanyarazi ari kutugeraho.

Clement yemeza ko ubumenyi bahawe buzabafasha gukoresha mudasobwa aho bazazisanga hose kuko bamaze kuzigiraho ubumenyi bw’ibanze.

Ikigo RDB gifite gahunda yo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu nzira nyinshi harimo no guteza imbere ubumenyi ku ikoranabuhanga mu banyarwanda ariko cyane cyane mu rubyiruko.

Abanyeshuri ni benshi kandi bafite amatsiko yo gusobanukirwa ikoranabuhanga
Abanyeshuri ni benshi kandi bafite amatsiko yo gusobanukirwa ikoranabuhanga
Iyi ni imwe mu modoka enye za RDB iri kwifashishwa mu kwegereza abaturage bo mu byaro ikoranabuhanga
Iyi ni imwe mu modoka enye za RDB iri kwifashishwa mu kwegereza abaturage bo mu cyaro ikoranabuhanga

Photos/RM Rutindukanamurego
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

 

en_USEnglish