Digiqole ad

Rubavu: Imyitozo ngororamubiri ibafasha kurwanya ubuzererezi n’ubushomeri

 Rubavu: Imyitozo ngororamubiri ibafasha kurwanya ubuzererezi n’ubushomeri

Justin yizengurukije ku giti nk’inzoka mu myitozo ngorora mu biri

Abasore n’inkumi bo mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi bishyize hamwe  bakora itsinda bise Gisenyi Unit Acrobat ryigisha imyitozo ngororamubiri kandi ngo byabagiriye akamaro, birimo kubarinda ubuzererezi no gutuma babona amafaranga yo kwikenuura no kwishyura amashuri.

Justin yizengurukije ku giti nk'inzoka mu myitozo ngorora mu biri
Justin yizengurukije ku giti nk’inzoka mu myitozo ngorora mu biri

Ntwali Justin uvugira iri tsinda yabwiye Umuseke ko itsinda ryabo rigizwe n’abantu 64, muri aba hakaba harimo abakobwa 14.

Kuba umubare w’abakobwa ari muto cyane ugereranyije n’abahungu ngo biterwa n’uko ababyeyi bababuza kwitabira imyitozo nk’iriya isaba ingufu kandi ishobora gutuma bamwe bagira imvune.

Ntwali yabwiye Umuseke ko bari gukora ubukangurambaga mu babyeyi kugira ngo bareke abakobwa na bo baze gukora siporo kuko ngo bituma bagororoka kandi bikaba byatuma bazavamo abakinnyi bakomeye mu byiciro bitandukanye.

Itsinda Gisenyi Unit Acrobat ririmo abana, bamwe bahoze ari inzererezi ariko ubu bakaba barihuje na bagenzi babo bakabigisha kubana neza n’abandi kandi bakiga kubyaza umusaruro impano zabo.

Ababyeyi babo bana ngo bashima iryo tsinda kubera  uruhare mu gutuma abana bahindura imyifatire, ubu bakaba babanye neza.

Umuto mu rubyiruko rugize Gisenyi Unit Acrobat afite imyaka ine naho umukuru afite imyaka 23 y’amavuko.

Nubwo bwose biga imyitozo ndetse n’Icyongereza kugira ngo bazabashe gushyikirana n’abandi mu ndimi nyinshi, ngo bakeneye guterwa ingabo mu bitugu kugira ngo babashe kugura ibikoresho bigezweho nka za ‘matelas’ n’ibindi bikenerwa mu myitozo ngororamubiri ya ‘acrobatie’.

Ntwali Justin yabwiye Umuseke ko kubona ibikoresho bizatuma impungenge ababyeyi bagiraga ku bana babo ko bashobora gukomereka kubera kwikubita hasi zizagabanuka.

Gutangira iyi myitozo ukiri muto ngo kuri bamwe bumva bazavamo abakomeye
Gutangira iyi myitozo ukiri muto ngo kuri bamwe bumva bazavamo abakomeye
Uru ni urubyiruko rwishyize hamwe ngo rwigishe abandi imikino ngororamubiri i Rubavu
Uru ni urubyiruko rwishyize hamwe ngo rwigishe abandi imikino ngororamubiri i Rubavu
Uru rubyiruko ngo gukora imyitozo ngororamubiri byarabafashije
Uru rubyiruko ngo gukora imyitozo ngororamubiri byarabafashije

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • IBI NI UGUTA IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish