Digiqole ad

Rubavu: Dusingizimana yagiriye urukundo abababaye, Imana ibimuhera umugisha

*Ku Gisenyi yahageze agiye gusura mushiki we wakoraga muri ELCTROGAZ (REG y’ubu ngubu)

*Yabaye mu kigo cyakira imfubyi arera abana ni na ho yakuye umugore, ndetse anahakura umwana arera

*Afatanyije na Ndabaramiye Frederic batangiye igitekerezo cyo kwita ku bana bafite ibibazo (cyane abafite ubumuga), ubu cyabyaye Ikigo gikomeye gifasha abafite ubumuga n’aba

*Ikigo yashinze ni cyo cyamuhaye akazi gahoraho ndetse anagatanga ku bandi

*Atanga inama ku bantu bose yo gukora ikibarimo ukagishyiraho umuhate.

Dusingizimana Zacharie ni umugabo arubatse yashakanye na Ishimwe Pacifique bafitanye abana babiri, ariko bakarera abandi bane b’imfubyi.

Dusingizimana Zaccarie uyobora UCC akaba ari umwe mu bayitangije
Dusingizimana Zaccarie uyobora UCC akaba ari umwe mu bayitangije

Uyu Dusingizimana yavukiye mu cyahoze cyitwa Komine Gishamvu (Huye), mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nyuma azagokomereza mu gihugu cya Kenya aho yagiye mu rwego rwo gusura mushiki we, ahiga ibijyanye n’amasomo ya ‘les Himanités modernes’ ajya kumera nk’ibyitwaga ‘Latin -Sciences’ mu bihe bishize mu Rwanda.

 

Uko yageze ku Gisenyi akahubakira izina

Dusingizimana amaze kwiga muri Kenya, yagarutse mu Rwanda ajya kubana na mushiki we wakoraga muri Electrogaz. Nyuma yaje kubona akazi mu mwaka wa 2001 mu kigo cy’imfubyi (Orpherinat) Imbabazi.

Ubwo yakoraga akazi ko kurera abana, akajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda 20 000 ni yo yafataga igice kimwe cyayo kikamurihira muri Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Rubavu.

 

Gushinga ikigo cyita ku bana bafite ibibazo

Muri Orpherinat Imbabazi, Dusingizimana yahamenyaniye n’umwana (icyo gihe) witwa Ndabaramiye Frederic waciwe ibiganza byombi n’Abacengezi, nyuma Ndabaramiye aza kujya kwiga muri Leta zunze Ubumwe za America, avuyeyo batekereza uko batangira gufasha abana bahuye n’ibibazo nk’ibyo bahuye nabyo.

Dusingizmana avuga ko batekereje kwigisha abana by’umwihariko abafite ibibazo, ibijyanye no kwandika no kubara, basaba ishuri Padiri wayoboraga ikigo kitwa Sttella Maris ariko ababwira ko nyuma y’umwaka nibakenera iryo shuri bazaribambura.

Mu 2005 nibwo batangiye, hashize umwaka bamenyana n’Umuzungukazi witwa Mme Charlin Gendry, aza kubemerera ubufasha, bava mu cyumba cy’ubuntu cya Stella Maris, batangira gukodesha inzu y’ibyumba bibiri, kandi icyo gihe Dusingizmana yikoraga ku mufuka, agatanga amafaranga akenewe.

Mme Charlin Gendry yabafashije kujya bagaburira abanyeshuri bari bafite ku manywa, ubwo umubare w’abo bigishaga uriyongera. Nyuma yabahuje n’uwari umukuriye mu kigo Columbus Zoo, witwa Jack Hanna, amaze kumva ibitekerezo by’abo bana b’icyo gihe nibwo yabateye inkunga bagura ikibanza ndetse banubaka ikigo cyita ku bafite ubumuga Ubumwe Community Center, kikabafasha kwigira.

 

Ubumwe Community Center (UCC), ikigo gifasha abafite ubumuga kugira icyo bikorera

Dusingizima Zaccarie avuga ko UCC cyakira abafite ubumuga bari mu byiciro bitandukanye, muri bo hakabamo abatabona, abafite ubumuga bukomatanye, abafite ubumuga bwo mu mutwe ariko bafite icyo bakora ndetse n’abandi aba bafite ubumuga bukabije bafashwa kumenya ibintu by’ibanze bakora badakeneye undi muntu.

Abafite amaboko n’imbara bigisha imyuga, ubukorikori bwo kuboha ibintu bitandukanye, abafite ibibazo byo mu mutwe bagafashwa kubana n’abandi mu muryango, aho bahabwa ifunguro ku buntu, abandi bakigishwa imyuga ku buntu.

Abafite ubumuga bw’ingingo ariko bashobora gutekereza neza, bafashwa kwiga mu mashuri asanzwe, bagakurikiranwa n’ikigo, ndetse bakazarihirwa amashuri yose kugera mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse n’umwe watsinze neza, ashobora gufashwa kwiga icyiciro cya gatatu (Master’s).

 

Uku UCC ibaho, ndetse n’uburyo iteganya kwagura ibikorwa

Ikigo Ubumwe Community Center, nyuma yo kuba ikigo cyakira abafite ubumuga kikabafasha kwigira binyuze ku kubigisha imyuga, cyanubatse ishuri ry’incuke n’ishuri ry’amashuri abanza, ku nkunga y’Umuryango wa Jack Hanna, buri munyeshuri akaba yishyura amafaranga y’u Rwanda 45 000, ariko abafata ifunguro ku kigo rya kumanywa bakarenza frw 15 000 ku bbana b’inshuke na frw 18 000 ku biga mu mashuri abanza.

Ayo mafaranga ni yo abenshaho ikigo mu guhemba abakozi, ariko abafite ubumuga bigishwa ku buntu. Nubwo ikigo cyatangiye mu mwaka wa 2005, ishuri ry’inshuke ryatangiye mu mwaka wa 2012, mu gihe ishuri ribanza ryo ryatangiye kwakira abanyeshuri muri uyu mwaka wa 2015.

Ikigo UCC kandi cyabashije gushingira Koperative y’abarangiza mu myuga yitwa Koperative Haguruka witeze imbere, iyi koperative yatangiye gukora ndetse yakira n’abadafite ubumuga.

Iki kigo kandi gikorana na Leta y’u Rwanda, ndetse ikibanza cyubatswemo ikigo cy’amashuri abanza, akarere ka Rubavu ni ko kagitanze ku buntu, ndetse kanatanze imodoka ifasha gutwara ku ishuri abanyeshuri.

 

Umuryango wa Dusingizimana wakiriye abana bane b’imfubyi

Disingizimana amaze gufata umwanzuro wo gushingana urugo na Ishimwe Pacifique, bahise bafata umwana wari muto mu kigo cy’imfubyi babagamo bahita bamujyana aba uwabo. Uwo mwana bamufashe afite imyaka ine ubu afite imyaka 10.

Nyuma baje no gufata umwana wa mushikiwe witabye Imana ndetse banarera imfubyi zo mu muryango.

 

Ndabaramiye Frederic wafatanyije na Dusingizimana gushinga UCC

Uyu Ndabaramiye yahuye n’akaga gakomeye ubwo Abacengezi bamucaga ibiganza byombi mu ntambara mu mwaka wa 1998, ajya kuba mu kigo cy’imfubyi ari na ho yamenyaniye na Dusingizimana Frederic wamureraga.

Avuga ko nyuma yo kugira ubumuga, atacitse intege, ndetse ngo akora cyane kugira ngo yereke abandi urugero rwiza. Avuga ko amahirwe aza rimwe gusa utayabyaza umusaruro akagucika, ashimishwa n’uko afasha abandi bafite ubumuga gutera imbere bakabasha kwigira.

 

Inama za Dusingizmana Zaccarie

Dusingizimana asaba buri wese gukora icyo yiyumvamo nk’impano afite, avuga ko atatekerezaga ko ibyo akora aribyo bizamubeshaho n’ubwo hari ikintu kimubwira ngo bikore.

Agira ati “Niba wumva hari ikintu kikurimo gikore, nta gucika intege. Iyo ugihuje n’ibyo wize nibwo umenya ibyo ushaka kugeraho n’uwo uzaba we.”

Dusingizima avuga ko bahura n’imbogamizi zo kutagira amafaranga ahagije ndetse no guhindura imyumvire ku buryo abantu bafata abafite ubumuga.

Asaba ko Abanyarwanda bakwigiramo ikintu cyo kwihesha agaciro, na bo bagatekereza uko batanga umusanzu wabo mu gufasha abakennye. Ibi ngo ahanini biterwa n’uko baterankunga hari ibyo utababwira mu buryo bweruye kubera ko bashobora gutwara amafaranga yabo ibyo utekereza bigapfa.

Aha rero ngo ni ho umusanzu w’Abanyarwanda uba ukenewe kuko ngo n’Abazungu babanza guhura buri wese agatanga uko yifite kugira ngo inkunga iboneke.

Ati “Ese Abazungu ni bo bakize kurusha Abanyarwanda, ni bo bagira impuhwe kurusha Abanyarwanda, nabo babanza guhurira hamwe n’abakire b’iwabo bagatanga uko bifite, ibyo ntibyatunanira kuko hari byinshi natwe dukora. Si byiza kumva ko ibintu byose bizakorwa n’Abazungu kuko hari n’Abanyarwanda bakize kubarusha.”

Dusingizimana Zaccarie wagize uruhare mu gutangiza UCC
Dusingizimana Zaccarie wagize uruhare mu gutangiza UCC
Dusingizimana Zaccarie na Ndabaramiye Frederic bashinze UCC bari kumwe n'umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe bafasha
Dusingizimana Zaccarie na Ndabaramiye Frederic bashinze UCC bari kumwe n’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe bafasha
Uyu musore yitwa Habufite Ismael amaze kuba inzobere mu kuboha amasoro no gukora indi mitako, biramutunze nubwo atabona
Uyu musore yitwa Habufite Ismael amaze kuba inzobere mu kuboha amasoro no gukora indi mitako, biramutunze nubwo atabona
Uyu mukecuru amaze kumenya kuboha imipira ndetse azi gukoresha imashini zigezweho yigira muri UCC
Uyu mukecuru amaze kumenya kuboha imipira ndetse azi gukoresha imashini zigezweho yigira muri UCC
Abenshi muri aba mu miryango yabo bafatwa nk'abadafite ikindi bamara ariko iyo bageze muri UCC bahamenyera byinshi byazabafasha kwibeshaho
Abenshi muri aba mu miryango yabo bafatwa nk’abadafite ikindi bamara ariko iyo bageze muri UCC bahamenyera byinshi byazabafasha kwibeshaho
Biga bafite umuhate wo kumenya kugira ngo baziteze imbere
Biga bafite umuhate wo kumenya kugira ngo baziteze imbere
Benshi muri abo banyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe, (harimo abarwaye igicuri) bafata Dusingizimana nk'umubyeyi wabo
Benshi muri abo banyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe, (harimo abarwaye igicuri) bafata Dusingizimana nk’umubyeyi wabo
Ishuri ry'inshuke rishamikiye kuri UCC ariko ryakira abana bose
Ishuri ry’inshuke rishamikiye kuri UCC ariko ryakira abana bose
Ishuri ribanza naryo rishamikiye kuri UCC ryatangiye muri uyu mwaka wa 2014
Ishuri ribanza naryo rishamikiye kuri UCC ryatangiye muri uyu mwaka wa 2014

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ni byiza en tout cas…ngo 20000 frw igice kimwe cyayo cyamurihiraga kaminuza!!??? hehe ubwo??

  • Mbega ibintu byiza Imana izakwiture uwo mutima mwiza wagize kandi Umuhate wawe si uwubusa rwose

Comments are closed.

en_USEnglish