Digiqole ad

REG irisobanura ku gihombo cya miliyari 16 Frw iteza Leta, Ingomero za baringa,…

 REG irisobanura ku gihombo cya miliyari 16 Frw iteza Leta, Ingomero za baringa,…

*Raporo igaragaza ko umuriro w’amashanyarazi ungana na 21%  igihugu gifite wangirika,
*REG iti “Ibyo Raporo ivuga ni ibyo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015”,
*Ngo ikeneye miliyoni 60-100 USD kugira ngo igabanye igihombo cy’amashanyarazi yangirika.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yamuritse Raporo ku bigo n’inzego byakoresheje 84% by’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015-2016, iyi Raporo ishyira Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu (REG) mu bigo bihombya Leta.

Mugiraneza Jean Bosco uyobora REG
Mugiraneza Jean Bosco uyobora REG

Umuyobozi wa REG, Jean Bosco Mugiraneza yaganiriye n’Umuseke awubwira ko amwe mu makosa yagaragajwe muri iyi Raporo atakiriho.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yagaragaje ko mu nganda z’amashanyarazi 33 ziri mu gihugu, izigera kuri 7 gusa ngo nizo zabashije gutanga amashanyarazi arenze 50% by’ubushobozi zifite.  Ndetse ngo ingomero za RUGEZI, GASHASHI, NYABAHANGA na NYAMYOTSI nta mashanyarazi zigeze zitanga na mba.

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi wa REG Mugiraneza Jean Bosco yabwiye Umuseke ko ibyo iyi Raporo ivuga atari ko bikimeze kuko ari Raporo yo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/15.

Ati “Ntabwo iyo mu 2015/2016 baraza kuyikora, ibiyivugwamo rero bishobora kuba byari byo ariko ubu ntabwo ariko bimeze.”

Mugiraneza avuga ko kubera amavugurura barimo kubera ko aribwo REG yari igishingwa ngo batinze guha Umugenzuzi Mukuru Raporo y’imari “financial report”.

Ati “Nko kuri ziriya Ngomero z’Amashanyarazi harimo zazindi zeguriwe Abikorera, ni ukuvuga ko ubu zose zikora uretse rumwe rwa Nshiri ariko izindi zose zirakora. Gusa koko mu 2014 n’umwaka wa 2015 utangira hari ingomero zari zimeze kuriya abivuga ariko ubu ntabwo ariko bikimeze.

Ubu zose zirakora kandi neza, kuko cya gihe tuzegurira abikorera izitarabonye abazifata ni ebyiri gusa, ni iya Nyabahanga ariko nayo ubu irakora, n’iya Nshiri ari nayo ntizeye neza niba ikora, izindi zirakora nta kibazo zifite, iyaba idakora ubu cyaba ari ikibazo cya Tekinike”

 

Ku gihombo cya miliyari 16 bateza Leta kubera umuriro wangirika

Raporo igaragaza ko 21.18% by’amashanyarazi yakozwe aratakara, kandi 17% byayo akaba atakarira mu miyoboro (transmissions). Aya ngo uyahaye agaciro, ni Miliyari 16.2 z’Amafaranga y’u Rwanda Leta iba ihombye.

Kuri ibi bihombo, Jean Bosco Mugiraneza yatubwiye ko nabyo mu myaka ibiri ishize hari icyagabanutseho gusa ngo n’ubundi umuriro wangirika uracyari hejuru ya 20%.

Ati “Biragabanuka bitari cyane, burya muri biriya bihombo habamo ibice bibiri, habamo by’ubucuruzi (commercial losses) n’ibihombo biri Tekiniki (Technical losses).”

Mugiraneza avuga ko kugabanya ‘technical losses’ bisaba ishoramari rinini mu bikorwaremezo, by’umwihariko mu kongerera ubushobozi bw’inganda nto “sub-stations” n’imiyoboro y’amashanyarazi.

Ati “Kugira ngo ukure kiriya gihombo kuri 17% ukimanure byibura kigere nko ku 10% byasaba gushoramo amafaranga menshi, byibura nka miliyoni ziri hagati ya 60 kugera ku 100 z’amadolari ya America. Urumva nabyo si ibintu wakora ako kanya, ugenda ubikora bucye bucye bijyanye n’ubushobozi igihugu kiba gifite.”

Akavuga ariko ko muri iki gihe hari imishinga baterwamo inkunga na Banki y’isi, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’abandi bafatanyabikorwa iri gukorwa hagamijwe guhangana n’iki kibazo.

Aha, avuga ubu hari sub-station kongererwa ubushobozi n’inshya ziri kubakwa zizuzura vuba, nk’iya Rukarara, iya Gabiro, iya Ntendezi, iyo muri Special Economic Zone (Kigali), zigamije kugabanya ibihombo no gutanga umutuzo, umuriro ntucikagurike.

Naho kuri “commercial losses” ho, ubu ngo bari gushyira za mubazi zikoresha ikoranabuhanga rigezweho (Smart Meters) muri “network” ndetse no mu bafatabuguzi babo kugira ngo babashe gukurikirana aho ibihombo bituruka.

By’umwihariko kandi ngo hari na “Smart Meters” bagomba gushyira ku nganda kugira ngo bakurikirane uburyo inganda zikoresha umuriro, ku buryo ngo bizeye ko umwaka utaha wa 2018 uzajya kurangira ibihombo bigabanutse cyane.

Ati “Gusa nanone mukwiye kumenya ko udashobora kugabanya ‘losses (biriya bihombo)’ zikagera ku gipimo cya 0%, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere iyo bagabanyije losses bikagera nko ku gipimo kiri hagati ya 10 na  15% biba ari ibintu byakwihanganirwa, ubwo rero natwe turi kurwana kugira ngo tuve aho muri za 20% tuze aho hagati ya 10 na 15%, gusa bisaba gushora kandi si ibintu wakora mu mwaka umwe.”

 

Ku bihano bya miliyoni 334 REG yaciwe kubera kutishyura umwenda wa Banki

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta kandi igaragaza Ibihano “Penalities” bya Miliyoni 334 z’amafaranga y’u Rwanda REG yaciwe na Banki kubera gutinda kwishyura umwenda wo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Gishoma .

Umuyobozi wa REG Mugiraneza yabwiye Umuseke ko iri kosa rwo ritabaturutseho kuko ngo hari ibyagombaga kwishyurwa na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ntiyishyura ku gihe.

Ati “Urumva niba umwenda warafashwe muri Banki ariko kubera za ‘procedures’ zigomba kubahirizwa ntiwishyurire Banki ku gihe, Banki ihita ishyiraho ibihano, hari ibyo bihano byagiye biba bidaturutse ku muntu, ahubwo biturutse ku buryo ibigo bikorana,… ariko hari igihe uba utazifiteho control, ariko nyine Auditor byo yarabibonye ntabwo abeshya. Gusa uyu munsi nta bihano bigihari, nubwo ntibuka neza niba twarabyishyuye byose.”

 

REG imaze imyaka hafi ine ikora nta Strategic Plan igira

Raporo kandi ivuga ko ibigo nka RDB, REG na Kaminuza y’u Rwanda bikora nta gahunda y’ibikorwa “Strategic Plans” bigenderaho.

Mugiraneza yemereye Umuseke ko koko ubwo baheruka gushurwa n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta nta “Strategic Plan” bari bafite, gusa ubu ngo barenda kuyirangiza.

Yagize ati “Ubu imaze kuboneka, kiriya gihe agenzura ntabwo yari ihari, ntabwo twayimweretse icyo twamweretse cyari amasezerano twagiranye na company yarimo kudufasha kuyikora, nagaruka azasanga ihari kuko imaze kugera kure, ndumva muri uku kwa Gatanu (Gicurasi) izaba ihari.”

Naho ku makosa mu bitabo by’imaruramari ndetse n’ububiko bw’ibikoresho bya Miliyari 1.5 bidakoreshwa nabyo Umugenzuzi mukuru yagaragaje, Umuyobozi wa REG avuga naho hari intambwe yatewe.

Mugiraneza yagize ati “Birumvikana ntabwo Ikigo cyari guhita kibona ‘clean audit (imikoreshereze y’imari nta makemwa)’ kuko uba ugomba gutunganya ibintu byose, ariko noneho naza hari ibyo azasanga byarakemutse, numva ‘clean audit’ ari ikintu gishoboka usibye ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri bitashobokaga, ariko ubundi ni ikintu gishoboka muri REG.”

Ikibazo cy’ibikoresho bimara igihe kinini mu bubiko bidakoreshwa, Umuyobozi wa REG avuga ko ubu bagifatiye umuti wo kugirana amasezerano “Framework Contracts” na Kompanyi zitandukanye zo mu Rwanda no hanze zicuruza ibikoresho bakenera kugira ngo zijye zibaha ibikoresho mu gihe babikeneye aho kugira ngo babigure bimare igihe mu bubiko bwabo, naho ibyo bagifite mu bubiko byo ngo hari gahunda yo kubiteza cyamunara.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.R

2 Comments

  • BIRABABAJE,UMUYOBOZI WA REG ATI”SIMBYIBUKA NEZA”.ESE UTEGURA KUBONANA N’ABANYAMAKURU NTA MAKURU AHAGIJE UFITE KU KIGO UYOBORA? NIBA UTABYIBUKA NEZA UBWO NONEHO NIJYE UBYIBUKA NEZA,UZANYEGERE MBIKWIBUTSE!!!! CG NI UMUNYAMAKURU URIMO KUKUBAZA UBYIBUKA NEZA!! IYO MVUGO NTAGO ARI IY’UMUYOBOZI UZI INSHINGANO ZE.MURAKOZE

    • Umbaye kure, ejobundi babajije umuyobozi w’amagereza niba hari assurances amagereza afite arasubiza ngo ntabyo azi.Ariko abo bayobozi babatoragura he koko?

Comments are closed.

en_USEnglish