RDA-Ikoranabuhanga mu buvuzi.
Mu Rwanda ikoranabuhanga rirashize rigeze mu buvuzi!
KIGALI- Ikoranabuhanga mu buvuzi riri gufasha abaganga gukurikirana abarwayi neza , gutanga servise zihuse ndetse rikanafasha ubuyobozi bw’ ibitaro mu mikorere yabyo umunsi ku wundi .
Bimwe mu bitaro bya leta kimwe n’ abikorera ubu batangiye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu micungire y’ ibitaro .
Iri koranabuhanga usibye gufasha abaganga ubwabo gukurikirana umurwayi no kubika neza ifishi y’ umurwayi hakoreshejwe ikoranabuhanga , rinafasha abakora muri za Laboratwari ndetse n’ abashinzwe umutungo .
Iki gikorwa mu Rda kikaba gikorwa na sosiyete MXS ( medical exchange Solutions ) ikomoka mu gihugu cy’ Ububiligi mu karere ikaba ifite icyicaro I Bujumbura mu Burundi . Iki gikorwa cyatangiriye mu bitaro bya Kaminuza bya CHUK , umuyobozi mukuru wabyo Dr Theobald Hategekimana we aravuga ko rifasha ibitaro gukurikirana za fagitire zishyuzwa ibigo by’ ubwishingizi bw’ indwara
Umuyobozi mukuru w’ iyo sosiyete Gustave Karara twamubajije niba iryo koranabuhanga nta ngaruka zitari nziza ryaba rizanye cyane nko ku birebana n’ ibanga umuganga aba agomba kugirira umurwayi ?
Asubiza agira ati: ‘‘ tuyikora ibyo byose twarabirebye’’ buriya hari ikintu kitwa amabanga k’umurwayi ,amabanga k’ubuzima bwa buri muntu, icyo ni ikintu umuntu agenderaho akora iriya software ikoreshwa mu buvuzi, umuntu ukoresha iyo systeme yinjiramo akurikije akazi akora ntabwo umuntu apfa kwinjiramo uko ashatse.
Kugeza ubu iri koranabuhanga rikaba rimaze kugera mu bitaro bikuru bigera kuri 13 mu Rwanda hose .
Claire U
Umuseke.com
2 Comments
erega nibitari ibi bizahagera!! mwebwe gusa mube murindiriye ho gakeya!
none se ko utavuze ibyo bitaro bikorehsa iryo koranabuhanga ko nkorerea mu bitaro birenze bine ko nta nahamwe ndaribona.kandi mu nkuru watubwiye ko ari muri CHUK gusa.