Digiqole ad

Rayon yatsinze Rwamagana City 3-0, yerekana abakinnyi bashya

 Rayon yatsinze Rwamagana City 3-0, yerekana abakinnyi bashya

Rayon Sports yayoboye cyane uyu mukino

Mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Muhanga kuri uyu wa kane, Rayon Sports yakiriye Rwamagana City, iherutse kuzamu mu kiciro cya mbere, maze iyitsinda ibitego bitatu ku busa. Iyi kipe y’i Nyanza hamwe na Rwamagana zikinnye mu rwego rwo kumenyereza abakinnyi bashya no kuberekana.

Rayon Sports yayoboye cyane uyu mukino
Rayon Sports yayoboye cyane uyu mukino

Rayon niyo yayoboye uyu mukino iranawutsinda.

Ku munota wa mbere gusa Djuma Niyonkuru bita Radju yahindukije umunyezamu wa Rwamagana City, uyu watsinze iki gitego ni myugariro mushya wa Rayon wavuye muri Kiyovu Sports.

Rayon Sports yatozwaga na Sosthene Habimana yaje kandi gutsinda igitego cya kabiri muri iki gice cya mbere gitsinzwe na Kasereka Mugheni Fabrice bigeze guha amazina ya Mutuyimana Moussa uyu yahoze ari kapiteni wa Police FC.

Mu gice cya kabiri impande zombi zashyizemo abakinnyi bashya. Rayon yinjijemo Nshuti Dominique Savio na Salomon murumuna wa Bokota Labama ku ruhande rwa Rwamagana.

Ibi byashyuhije umukino, binabyara igitego cya gatatu cya Rayon nacyo cyatsinzwe na Kasereka Mugheni Fabrice umukino urangira utyo.

Ngabonziza, murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste, niwe kapiteni wa Rwamagana City
Ngabonziza, murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste, niwe kapiteni wa Rwamagana City

Shampionat aya makipe ari kwitegura izatangira muri week end ya tariki 18 Nzeri 2015. Imikino ibanza ikazagenda itya;

18, Nzeri 2015
Bugesera FC vs SC Kiyovu (Nyamata)
Mukura VS vs Police FC (Muhanga)

19, Nzeri 2015
AS Muhanga vs Espoir FC (Muhanga)
Etincelles FC vs APR FC (Tam Tam)
Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi)

20, Nzeri 2015
AS Kigali vs Rwamagana City FC (Mumena)
Sunrise FC vs Musanze FC (Rwamagana)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Tam Tam)

Ikipe ya Rwamagana City y'abasore ubona bakiri bato bayobowe na mugenzi wabo Ngabonziza
Ikipe ya Rwamagana City y’abasore ubona bakiri bato bayobowe na mugenzi wabo Ngabonziza
Rayon Sprots ni amasura mashya ugereranyije n'ikipe y'umwaka ushize
Rayon Sprots ni amasura mashya ugereranyije n’ikipe y’umwaka ushize bayobowe na Fabrice Mugheni Kasereka
Salomon, murumuna wa Bokota Labama, nawe umaze iminsi mu Rwanda wahoze akina no muri Electrogaz
Salomon, murumuna wa Bokota Labama, nawe umaze iminsi mu Rwanda wahoze akina no muri Electrogaz
Rwarutabura ati "Barambeshyera njye ntabwo ndi umufana wa Police FC"
Rwarutabura ati “Barambeshyera njye ntabwo ndi umufana wa Police FC”
Umutoza Cassa Mbungo Andre (ibumoso) wa Police FC, yari yaje i Muhanga kureba abakeba uko bifashe
Umutoza Cassa Mbungo Andre (ibumoso) wa Police FC, yari yaje i Muhanga kureba abakeba uko bifashe
Dominique Savio Nshuti rutahizamu werekanye ubuhanga bwe muri uyu mukino
Dominique Savio Nshuti rutahizamu werekanye ubuhanga bwe muri uyu mukino
Bodo Ndikumana na Kasereka Fabrice (17) bishimira igitego cya gatatu cya Rayon
Bodo Ndikumana na Kasereka Fabrice (17) bishimira igitego cya gatatu cya Rayon

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Equipe yacu GIKUNDIRO ifite imbaraga, oyeeeeeeeeeee

  • ese abavuga ko savio ari uwa kiyovu yaba ubu akina muri rayon ari agahato bamushyizeho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish