Digiqole ad

CECAFA: Rayon Sports na APR FC zihuriye muri 1/4

Nyamirambo, CECAFA Kagame Cup 2014 –  Ku mukino wo kuri uyu wa 17 Kanama wahuzaga APR FC na KCCA yo muri Uganda urangiye ikipe ya APR FC itsinzwe igitego kimwe ku busa, ibi bituma mu mikino ya 1/4 iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda izakina na mukena wayo w’ibihe byose mu Rwanda Rayon Sports.

Uwambajimana na Mugiraneza ubwo Rayon iheruka gukina na APR FC bikarangira APR itsinze 2 - 1 Rayon
Uwambajimana na Mugiraneza ubwo Rayon iheruka gukina na APR FC bikarangira APR itsinze 2 – 1 Rayon

Igitego cya KCCA cyatsinzwe na Steve Bengo mu gice cya kabiri, umukira urangira APR FC itabashije kukishyura bityo irangiza mu itsinda B ari iya kabiri ikazahura na Rayon Sports yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda A muri 1/4  cy’irangiza.

Ikipe ya KCCA irangije ku mwanya wa mbere mu itsinda B izahura na AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania yo yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda A.

Amakipe ya APR FC, Police FC na Rayon Sports nizo zihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa aterwa inkunga ingana n’amadolari y’Amerika ibihumbi 60 (60 000$) buri mwaka na Perezida Paul Kagame.

Kuwa kabiri tariki 19 Kanama saa kumi n’imwe, nibwo APR FC na Rayon Sports zizacakirana muri kimwe cya kane.

Gahunda ya 1/4:

Tariki ya 19/8/2014 stade i Nyamirambo
Police FC vs Atletico 15:00
Rayon Sports vs APR FC 17:00

Tariki ya 20/8/2014- i Nyamirambo
AZAM vs El Merreikh 15:00
KCCA vs Atlabara 17:00

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Akaba karabaye ishyano ricitse umurizo pepeeee!!! Rayon igihe guhura n’urugamba rutayoreheye! ariko ibi mbivuze nk’umuntu ukunda APR ariko sinirengagije ko na Rayon itoroshye. icyo mpamya cyo tuzareba umupira mwiza cyane.

  • “Gasenyi izaduha”

  • Urugamba rutoroshye ni kuri Rayon cyangwa ni kuri APR?  Muhame mwumve burya si buno.

  • Ariko abafana ba APR mwishingikirije iki ra uriya n’umukino w’amateka kandi murabizi ko ziriya kipe ntayijya itsinda indi kabiri yikurikiranya musubire mumateka rero ubundi muze kukibuga tuhahurire. Bonne chance kumakipe yombi que le meilleur gagne.

  • ni tariki ya 20/08/2014 ntabwo ari tariki 19/08/2014 aho APR izakina na Rayon kuko mwavuze ko ari ku wa gatatu. murakoze

  • nti bizasubira.

Comments are closed.

en_USEnglish