Digiqole ad

Rayon Sports itsinze Kiyovu ariko umutoza wayo ahita YEGURA!!!

 Rayon Sports itsinze Kiyovu ariko umutoza wayo ahita YEGURA!!!

Ati “wagira ngo bamwe mu bayobozi ntibifuriza Rayon sports ineza”

Mu buryo butangaje kandi butunguranye cyane Ivan Jacky Minnaert watozaga Rayon Sports nyuma yo gutsinda Kiyovu 2 – 0, abanyamakuru bari biteze ko agiye kubabwira uko yishimiye iyi ntsinzi, ariko ahita abatungura avuga ko asezeye ku gutoza Rayon Sports kubera impamvu zo gukorana n’abantu ngo batari abo kwizerwa.

Ivan Jacky Minnaert ari gutoza umukino wa Kiyvo kuri uyu mugoroba
Ivan Jacky Minnaert ari gutoza umukino wa Kiyovu kuri uyu mugoroba

Uyu mubiligi yageze mu Rwanda mu rukerera rwa tariki 13 Ugushyingo 2015, nibwo Ivan Jacky Minaert yageze i Kigali, aje gutoza ikipe ya Rayon sports, yakubitanye n’igihe kinini shampiyona idakinwa kubera imikino y’ikipe y’igihugu na CHAN. None yeguye ku mirimo ye atoje imikino itatu gusa ya shampiyona.

Rayon Sports yihariye umukino irusha cyane mukeba wayo wo mu myaka 48 ishize wari wakiriye uyu mukino kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku munota wa 44 Pierrot Kwizera yatsinze igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wa utewe na Manzi Thierry uyu munsi wakinishijwe iburyo bwa mbere kuko ubusanzwe akina nka myugariro wo hagati, igice cya mbere kirangira ari kimwe cya Rayon.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 60 w’umukino, ku mupira wari ucomekewe Savio na Pierrot, yawuhinduye neza imbere y’izamu, maze Rutahizamu mushya wa Rayon Sports wavuye muri Mali, Ismaila Diarra atsinda igitego cya kabiri, kikaba igitego cya 3, mu mikino 3 amaze gukina muri iyi shampiyona.

Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino ubu yafashwe umwanya wa gatatu by’agateganyo inyuma ya Mukura VS ya mbere n’amanota 29 na AS Kigali ya kabiri n’amanota 28.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino umutoza Jacky Minnaert yahise atungurana atangaza ubwegure bwe.

Mu magamo ye nyuma y’umukino wa Kiyovu agize ati: “Ndashimira buri umwe wese, abafana bo mu Rwanda, abakunzi ba Rayon Sports, ndifuriza Rayon Sports ibyiza mu gihe kiri imbere, nk’aba namaze gusezera ku mirimo yanjye. Abakinnyi banjye ndabashimiye kuri uyu munsi twabanye neza kandi by’umwihariko uyu munsi batanze byose bishoboka ngo twitware neza.

Mbasigiye rutahizamu mwiza, Diarra, kuba amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu ni ikintu cyiza ni umukinnyi ugora ubwugarizi bw’abo bahanganye ndizera ko azakomeza gufasha Rayon Sports.”

Abajijwe impamvu yo gusezera kwe yagize ati: “Ndi umutoza w’umunyamwuga Sinshobora gukorana n’abantu batanyorohereza mu kazi, wagira ngo bamwe mu bayobozi ntibifuriza Rayon sports ineza.

Sinashobora gukorana n’abantu batari inyangamugayo, kandi mpamije ko ntajyanywe n’ikibazo cy’amafaranga. Oya!!! Oya!!! Ni ikibazo cya bamwe mu bayobozi batari inyangamugayo”

Ati "wagira ngo bamwe mu bayobozi ntibifuriza Rayon sports ineza"
Ati “wagira ngo bamwe mu bayobozi ntibifuriza Rayon sports ineza”

Uyu mutoza w’umubiligi asezeye nyuma y’uko abanje kwirukanisha uwari ‘Team Manager’ wa Rayon Sports Abdou Mbarushimana nawe amushinja kuba umuntu utari uwo kwizerwa.

Jacky Minaert yavuze ko kwegura yari abifite ku mutima mbere y’uyu mukino, avuga ko atabitangaje mbere y’uyu mukino ukomeye biteguraga ngo bidahungabanya abakinnyi.

Ati “Ariko guhera uyu munsi nsezeye nk’umutoza wa Rayon Sports, ibaruwa yo kwegura kwanjye ndaza kuyigeza ku buyobozi bwa Rayon Sports.”

Uyu mutoza agiye nyuma y’amezi ane gusa atoza Rayon Sports, yaje asimbura David Donadei wavuye ku mirimo ye ashwanye cyane n’abayobozi ba Rayon Sports kandi abashinje ubuhemu na za ‘Magouilles’.

Ivan Jacky Minnaert ni umubirigi waboneye impamyabumenyi yo gutoza ababigize umwuga (UEFA lisence pro) muri Espagne. Yatoje amakipe nka; Al Ithad yo muri Libya, Sporting club Djoliba yo muri Mali, n’andi makipe y’abato muri Espagne no mu bubiligi.

Uyu mutoza yavuze ko azakumbura Rayon sports kuko ngo yayikunze cyane ndetse ngo iramutse ishizemo amanyanga yazayigarukamo.

Kugeza ubu amakuru aremeza ko uyu mutoza yari yamaze kubona akandi kazi mu ikipe ya Leopards muri Kenya ari naho yahise yerekeza.

Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon
Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon
Rayon Sports yaje yiteguye cyane
Rayon Sports yaje yiteguye cyane
Myugariro wa Rayon sports Manzi Thierry watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Myugariro wa Rayon sports Manzi Thierry watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Nshuti Savio benshi batoye nk'umukinnyi w'umukino, yagoye cyane Ombolenga Fitina
Nshuti Savio benshi batoye nk’umukinnyi w’umukino, yagoye cyane Ombolenga Fitina
Kiyovu yagerageje kugaruka mu mukino ariko ibura igitego
Kiyovu yagerageje kugaruka mu mukino ariko ibura igitego
Abakinnyi ba Rayon sports bishimira igitego cya mbere cya Pierrot Kwizera
Abakinnyi ba Rayon sports bishimira igitego cya mbere cya Pierrot Kwizera
Uyu mutoza weguye yavuze ko asigiye Rayon Sports rutahizamu mwiza, ni uyu munyaMali Ismaila Diarra
Uyu mutoza weguye yavuze ko asigiye Rayon Sports rutahizamu mwiza, ni uyu munyaMali Ismaila Diarra

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Magouilles*

  • Ntabindi abantu bapfa atari cash…. Umuzungu akunda umuntu wubahiriza ibyo bazeranye!!!ikibzo bisubiza abakinnyi inyuma

  • Rayon mbona yipasa muremure buri gihe uraza gusanga uyu muzungu agiye kubera kutubonera umushahara igihe! Snumva ukuntu bahora bazana abazungu kandi bazi ko barashoboye kubahemba? Mugerageze mujy mukora ibingana n’ubushobozi bwanyu si non Rayon izahora muri instabilité.

  • Rayon mbona yipasa muremure buri gihe uraza gusanga uyu muzungu agiye kubera kutubonera umushahara igihe! Snumva ukuntu bahora bazana abazungu kandi bazi ko barashoboye kubahemba? Mugerageze mujy mukora ibingana n’ubushobozi bwanyu si non Rayon izahora muri instabilité.Kandi namwe banyamakuru mujye mwandika ibyo muzi mureke kwica ururimi rw’abandi ngo Maguy kandi mushaka kwandika Magouille!!

  • haaaaaa, mbega biratangaje peee, abuse kweli uyu we agiye ate? ariko wasanga muri iyi kipe yacu harimo Ubuntu bidasobanuka neza

  • Donadei yarabivuze abanyamakuru ntibamwiumva none nuyu nawe ati abayobozi ba Rayon ntago ari aba professionals…birababaje abatoza batanu beguye muri espace ya 1 year only!!!

  • IYO COMITE NIBAYIHINDURE SI NON…….,

  • au fait mu rwanda ikintu bita kwanga umugayo ntibizira ibi rero bituma dutekereza ko n’abandi bose bashobora kuba muri iyo systeme ariko ntibishoboka.

  • Abayobozi ba Rayon bashobora kuba ari abacuruzi, bashaka gukama batagabuye. Nongere mbivuge, ntabwo kuyobora Rayon bisaba kuba umukire, kuko abao bakire bayiyobora ubu batayiha ku butunzi bwabo. Ahubwo ikeneye umuyobozi w’umutekinicien, ushobora gupanga uko abafana batera inkunga ikipe yabo. Kandi tubyemere, mu Rwanda nta muntu ushobora gutunga wenyine ikipe ya Rayon sport.Nabagira inama yo gushyiraho umu Gitifu ubihemberwaakaba ariwe wita ku buzima bwa Rayon, naho ubundi tuzakomeza kugira abayobozi b’abanyapolitiki gusa.

  • Gukunda umugayo bimaza kujya mu ndagagaciro z’ umunyarwanda. Si mu mikino gusa no mu bindi byose. Kwiba,ruswa, kunyereza, icyenewabo,… Byabaye umuco nyarwanda. Ariko abatoza ba Rayon Sport iyo bageze hanze bavuga ko banashyirwaho iterabwoba rya gisirikare. Ni byo, sibyo, ntabwo nabyemeza, ariko sinanabihakana.

  • MORNING,
    umupira wo mu Rwanda n”unyuzwemo akeyo n”akanyafu nkuko byagenze muri Fifa, sinon ntaho tuzagera , umuntu arabyuka ngo ni uko yabonye imituku nta na foot yigeze akina ngo mbaye Prezident wa ekipe runaka, undi nawe ngo kuko yabaye mayor w’akarere gatera inkunga ikipe ati Prezident, koko mwaretse ibintu bigakorwa n’ababikunze kandi babifituye ubushobozi aho kubikora twishakira amaramuko!nzaba mbarirwa iby’ agasoko kitwa Rayon Sport!

    • Ariko se Rayon sport yacu izahoramo parapara kugeza ryari koko?Ndebera nawe ukuntu twari tubonye umutoza mwiza ufite statistiques nziza,amanota 7 mu mikino itatu,ntabwo ari resultats mbi.Nyamara barebe neza wa mugani hataba harimo abantu baharanira inyungu zabo ku giti cyabo zitar iza equipe.

  • Mwaramutse,
    Nk’umukunzi wa Rayon iyi nkuru irabaje cyane,gusa ariko ibi ni ingaruka ziva ku biri mu buyobozi bwayo,sinibaza ko bihagije gusa kuvuga ko Ukize ngo ube umuyobozi wa Rayon,rwose mubishyire mu mitwe yanyu kuyobora equipe bitandukanye no kuyobora iduka ni ibintu bisaba ubwitange,umwanya no gahunda, no kumenya gupanga cg se gushyira ibintu ku murongo. Rwose kuba muyiyobora cg mugira ayo mahirwe siko muyikunda kuturusha ni amahirwe cg inzira zidasobanutse mwifashisha mujya mu buyobozi.
    ariko niba mujya musoma reka mbibarize’
    1 .ko mwananiwe gukorana na company yifuzaga kwegeranya inkunga y’abafana,ubu ntimugaragaye ko namwe ubwanyu mudashoboye, kuko niba icyo gitekerezo mwaracyanze, byibuze ubu mwari gufata kuyanyu mukaziba icyuho cy’ibirarane,
    2.Ese ni cyubahiro kihe mukura mu kuba equipe muyoboye ihora mu bibazo?
    3,Ese mujya muzirikana ko abakozi ba equipe cyane abakinnyi n’abatoza ibyo bakora aribyo baba batezeho imibereho?bimeze nk’ukeneye amata ku nka kandi itahawe ubwatsi!!

    Ni byinshi nakanditse ariko wenda nsoza nabasabaga ko mubona mudashoboye mwakwegura cg se mu gatumiza inama zo kungurana ibitekerezo ku cyateza equipe imbere mu buryo burambye nta kimwaro biteye aho gukomeza kwiyemera,

  • Rayon Sport irazira Ubuyobozi bubi, ntakindi

  • Raon sport gize stabilite yakomera kurusha APR ibyo rero niba muzi ibya politike myahita mumenya ikibazo kiri mu buyobozi n’impamvu ituma mu buyobozi bwa Rayon hahoramo ibibazo

    • Kora ibyo uvuze nibyo, Rayon igomba gusubizwa inyuma mukeba akazamuka nta kundi baygenda wabyemera utabyemera. Muzi ko hari n’abamapeti bayihora mu mifuka. kereka uri umwana utazi ibibera i Rwanda.

  • Niba tuzi gushungura twagombye kureba ibyo Donadei yavize niba ntaho bihuriye n’ibya Minaert.

    Jye mbona ari bimwe. Aho batandukaniye ni uko Donadei ashobora kuba bwari ubwa mbere akandagira muri Africa akaba yaratangajwe n’imikorere y’abantu bamwe mu micungire y’amakipe bamwe bagamije inyungu zabo.

    Naho Minaert, afite ubunararibonye mu mikorere y’abanyafurika, yirinze kuvuga byinshi kuko yasanze yaba amennye amabanga menshi rimwe na rimwe bikaba byamugiraho ingaruka zitari nziza.

    Nk’umuntu w’inyangamugayo yahisemo gusezera aho guhangana n’ubuyobozi.

    Gusa isom ririmo ni uko ikibazo cyagombye gusuzumwa n’ubuyobozi niba koko ubwo dufite ubu buokrera Rayon Sports. Bizagararazwa n’imyanzuro izafatwa nyuma y’isezera rye mu gucyemura ibibazo by’abakinnyi, gushaka umutoza team manager mushya.

  • Rayon ntiteze kuba nziza mugifite abayobozi babi gutyo ni muce bugufi mupange Equipe Ibe nziza nahubundi muzahora muribi kuko baca umugani mukunyarwanda NGO:Inda nini yishe ukuze!ese mwakoze mukanarya ko nubusanzwe mutishwe n inzara ahubwo mukanyurwa nibyo mufite mukareka gukurura ibifu bingana gutyo ,abatoza bikoza muri Equipe agahita agenda boshye uwaruje kwifotoza?birababaje cyane,kd murakomeza musebe cyane ese mwabuze iki mw’abari muri committe MWe?aho mwaririye nti murahaga?murababaje.

  • Ndagirango nisabire abayobozi b’uyu munsi ba Rayon sport batubwire amasomo bakura ku igenda ry’abatoza rya hato na hato bazana. Ese mama baba bari bafite amafaranga yo kubahemba ari muri banque runaka ikaba yarahuye n’ikiza runaka ikaba itegereje ko assurance izayishyura.Baba se baziko umuntu akora amasezerano bya cyana ubundi agakora adahebwa niyo baba bari bashyize mu masezerano ko azahembwa.Abo batoza se bari barasinye amasezerano yo gutoza batera inkunga badahembwa none bakaba batubahirije amasezerano bakarenga bagasezera. Baba se basanga ari abatoza babuze kwihangana kandi barabyemeranijweho muri contrat; nonese muri conditions batanga bashakisha umutoza bagiye bavugako bahemba ari uko bayabonye batayabona umuntu agakora nta mushahara. Bishoboka bite ko wakwirukanka ushaka umutozo w’i Burayi uza kugukorera ukamuha contrat umwizeza umushahara utazi aho uzakura amafaranga.
    Bayobozi bana bacu ntimurakura nimureke mugumye murerwe mwikwiterura ngo muzamure intugu mugirengo mwakuze. Nsubiremo ntimurakura ntanubwo muzi ibyo mukinanabyo. Nimusigeho kwangiza ejo hazaza ha Reyon sport n’aho umupira w’amaguru mutaretse no kwangiza ejo hazaza hanyu. Abo batoza nibababere urugero; Iyo ubona ntaho uzagera urekura kare namwe nimurekure ubuyobozi ntawe uzabibagaya ahubwo azabagaya kugundira kandi mwangiza.
    Nimuhave mutazajya mujyenda mwububa kandi mwashoboraga gukora ibyo mushoboye mukagenda mwemye.
    Si uko muri abakunzi ba Rayon sport bivugako mwanabasha kuyiyobora
    Nimurebe uko mwasubira muri za FAN CLUB nibabona hari icyo mwazimarira babahe umwanya mwitoze kuyobora no gucunga uducye twinjirayo.
    Mutangaze ku mugaragaro ko gestion ya Rayon ibananiye hashakwe abandi bayishoboye naho ubundi muzisanga abakunzi ba Rayon batakibacira n’akarurutega.
    Mbagiryi inama simbategeke ariko wanga kumva ntiwanga no kubona

  • ibyo nibyo bihora bidusubiza inyuma,ari nakundi abaroyo ni ukwihangana biratubabaje twe abareyo

Comments are closed.

en_USEnglish