Digiqole ad

Queen Cha yashyize hanze amashusho y’indirimbo afatanyije na Safi ‘Urban Boys’

Mugemana Yvonne umuhanzikazi uzwi muri muzika nka Queen Cha, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Kizimya mwoto” yaririmbanye na Safi wo mu itsinda rya Urban Boys.

Queen Cha na Safi wa Urban Boys mu mashusho y'indirimbo bise 'Kizimya mwoto'
Queen Cha na Safi wa Urban Boys mu mashusho y’indirimbo bise ‘Kizimya mwoto’

Ni  nyuma y’aho uyu muhanzikazi yagiye akora indirimbo zimwe na zimwe zagiye zikundwa n’abantu benshi. Izo ndirimbo wavuga nka, Windekura, Umwe rukumbi, Icyaha ndacyemera, Isiri, ndetse n’izindi.

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bagiye bahabwa amahirwe yo kuba yagira isoko ry’ibihangano bye rikunzwe na benshi kimwe nka Knowless. Gusa mu minsi ishize akaba yaratangarije Umuseke ko umuntu adapfa gukora imirimo ibiri ngo igende neza bitewe nuko yari akiri umunyeshuri.

Yagize ati “Buri muhanzi usanga aba afite uko akora muzika ye,gusa kuri njye nsanga kuba nari mfite amasomo menshi nagombaga kwiga nayahaga umwanya cyane kurusha muzika.

Ariko kugeza ubu nsa naho nyashoje ngiye kwita ku bihangano byanjye ndetse nanakorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda ndetse no hanze kugirango ndusheho kumenyakanisha ibihangano byanjye ku rwego mpuzamahanga”.

Queen Cha yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda NUR mu ishami ry’ubunyabuzima ‘Option ya zoology and conservation’ mu mwaka wa kane. Akaba yaravutse ku itariki ya 5 Gicurasi 1991.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Kizimya mwoto’ ya Queen Cha afatanyije na Safi wa Urban Boys.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=U5NtvgrOZE4″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish