Digiqole ad

Queen Cha avuga ko gukora muzika bisaba kutawubangikanya

Mugemana Yvonne uzwi muri muzika nka Queen Cha aremeza ko ko muzika kugirango uyikore ku buryo bwiza ari uko nta kindi kintu uha umwanya munini kurusha uwo ugenera umuziki.

Queen Cha umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda
Queen Cha umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda

Queen Cha hari amarushanwa amaze iminsi aba ntayagaragaremo, we yemeza ko ari ukubera umwanya muto yahaga muzika kubera amasomo.

Queen Cha yabwiye Umuseke ko muzika igoye kuba wayikora neza mu gihe ufite ibindi bintu uhugiyemo byaba akazi cyangwa se amashuri.

Yagize ati “Buri muhanzi usanga aba afite uko akora muzika ye,gusa kuri njye nsanga kuba nari mfite amasomo narimo kwiga nayahaga umwanya cyane kurusha muzika.

Ariko kugeza ubu nsa naho nyashoje ngiye kwita ku bihangano byanjye ndetse nanakorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda ndetse no hanze kugirango ndusheho kumenyakanisha ibihangano byanjye ku rwego mpuzamahanga”.

Yakomeje atangaza ko yigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda NUR mu ishami ry’ubunyabuzima ‘Option ya zoology and conservation’ mu mwaka wa kane.

Queen Cha yavutse ku itariki ya 5 Gicurasi 1991.Yamenyekanye mundirimbo nka ‘Isiri’, ‘Umwe rukumbi’ , ‘Icyaha ndacyemera’ ,’Njye ndagukunda’..n’izindi nyinshi.

Umva indirimbo nshya yise ‘Kizimya moto’ yakoranye na Safi wo muri Urban Boys.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nonese amashuri ayasozereje mu mwaka wa mbere? Hahahahahahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

    • Umuntu yiga ayo ashoboye man/Ms

  • ni byiza kugira ubumenyi no mubindi 

Comments are closed.

en_USEnglish