Digiqole ad

Prof. Lawrence Lessig wahanganye na Hillary Cliton yasuye ILPD/Nyanza

 Prof. Lawrence Lessig wahanganye na Hillary Cliton yasuye ILPD/Nyanza

Prof. Lawrence Lessig yigisha muri ILPD

Nyanza – Kuri uyu wa kane mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD), umukandinda mu ishyaka rya ba Democrate wahanganye na Hilary Cliton mu gushaka uzahagararira iryo shyaka mu matora aheruka ya Perezida wa USA, Prof. Lawrence Lessig yasobanuriye abanyeshuri “Demokarasi”.

Prof. Lawrence Lessig arimo yigisha Demokarasi muri ILPD/Nyanza

Prof. Lawrence Lessig ni Umwarimu muri Havard University wigisha Demokarasi n’amategeko, yanditse ibitabo byinshi bijyanye na demokarasi akaba yaranifuzaga kuba Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Prof. Lawrence Lessig yagarutse ku mahame ya Demokarasi asobanurira abiga muri iri shuri i Nyanza uko yagiye itera imbere.

Avuga ko demokarasi yakagombye kuba ishingira ku bushake bw’abaturage b’igihugu kurusha ko yaba ishingira ku mahame y’abanyamahanga.

Ati “Abanyamahanga bakunze kwivanga mu bya politiki y’ibindi bihugu bavuga ko batubahiriza Demokarasi, kandi urebye na bo demokarasi mu bihugu byabo ikiri hasi, demokarasi yakagombye gushingirwa ku bushake bw’abaturage.

Mu bihugu byinshi abaturage benshi ntibaba basobanukiwe neza politiki y’igihugu, ariko mu Rwanda hari intambwe yo kwishimira, kuko  ahandi bajya gutora bari mu ntambara na bomboribombori ariko mu Rwanda haba hari amahoro cyane.”

Prof. Lawrence Lessig ngo yabonye u Rwanda rwarateye imbere cyane mu myaka 23 ishize. U Rwanda ngo ni intangarugero ugereranyije n’ibindi bihugu kuko ari igihugu kibanda cyane ku miyoborere.

Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’ishuri rya ILPD yavuze ko batumiye Prof Lawrence ngo atange isomo ry’uyu munsi rifite aho rihurira n’itegeko nshinga cyane cyane mu bijyanye na demokarasi.

Ati “Icyo twari  tumwitezeho nk’umuntu w’inararibonye wagiye yandika ibitabo  byinshi  anatanga amasomo menshi, kwari ukugira ngo yumvishe abanyeshuri b’abanyamategeko ba ILPD ko icyo dukeneye cyane nk’abanyamategeko ari ukwita ku byo  abaturage bakeneye  kurusha ibyo abandi batubwira ko dukeneye, kuko nitwe tuzi ibyo dukeneye.

Prof Lessig yaganirije abanyeshuri bari mu byiciro bibiri i Nyanza, abari gukora Diploma in legal practice n’abandi bari gukora  Diploma in Legislative Drafting, aho bihurira cyane cyane n’amasomo biga ni uko iyo ugiye gukora amategeko wibanda cyane ku byo abaturage bakeneye.

Hon. Muzora Amon wo muri Uganda wiga muri Legal Practice in Development muri ILDP  yabwiye Umuseke ko muri Africa hari impinduka.

Africa ngo yateye imbere, agatanga urugero  ku Rwanda aho abaturage ngo bisanzura mu gihe cy’amatora, bafite ikinyabupfura, nta rusaku.

Ati “Niba hahindutse itegeko shinga ku bw’inyungu z’abaturage kubera ubuyobozi bwiza, ibyo ni byiza cyane. Nibyo Abanyarwanda bakoze, ibyo bigaragaza imiyoborere myiza. Ariko mu bindi bihugu nko mu Misiri na  Libya ibiberayo murabibona (…).”

Prof. Lawrence Lessig  asanzwe ari umwarimu wigisha amategeko cyane cyane n’ibijyanye n’itegeko nshinga muri Kaminuza ya Havard yo muri Amerika, ubu yahisemo kuza mu Rwanda mu kirihuko.

Umunyeshuri abaza ikibazo
Arabaza ibibazo bishingiye ku mahame ya Demokarasi
Prof. Lessig yabwiye aba banyeshuri ko Demokarasi ishingira ku byifuzo by’abaturage idashingira ku by’abanyamahanga
Abanyeshuri bakurikiye inyigisho kuri Demokarasi
Prof. Lawrence Lessig avuga ko u Rwanda rwateye imbere mu myaka 23 ishize mu bijyanye n’imiyoborere
Havugiyaremye Aimable umuyobozi wa ILPD
Hon. Muzora Amon womuri Uganda yiga muri ILPD ibijyanye na Legal Practice and Development
Ifoto rusange ya Prof Lawrence hamwe n’abanyeshuri n’abayobozi

Amafoto@ RUBANGURA/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • muransetsa iyo muvuga ngo mwanga abazungu ko babigisha demokarasi, mu gihe uwo mwazanye ngo abivuge ari umuzungu???????????????? tuvuge ko yaziye ubusa se? inoti yazicakiye atera igipindi abamwishyuye bashakaga ko atera yisubirirayo, na Kaminuza nayo ihita imwandika mu gitabo izajya ivuga ko yigishwa n inzobere???????????? njyewe muransetsa iyo mujijura abantu mubagira injiji kurushaho????????

    • Ahubwo dore injiji rero ni wowe! Ese bamuhaye amafaranga bwo bikurya he? Ko yaba yayakoreye! Wowe wicaye inyuma ya ka machine kawe uvuga utuntu tudafatika gusa.

      Uyu ni inzobere mu kwandika no kwigisha, wowe uri inzobere mu biki?
      Uyu azi amahame ya demokarasi akanayigisha, wowe uzi iki?

  • Ese aba baba bapinga buri kantu ubwo amaherezo ntibazapinga n’ibyo ubwabo bambaye.
    Kuba Prof Lessig yatanze isomo i Nyanza ntubibonemo ikintu kiri positive ku gihugu cyawe ahubwo ukumva yahawe amafranga maze arabeshya ubwo uba wumva bizakugeza he? Ese ubundi uramuzi? Yemwe abanyarwanda baracyarimo benshi ba Bangamwabo koko, niba atari ubujiji

  • Ntabwo nanga ko yatanga isomo, icyansekeje ni ibyo yavugaga na bariya bayobozi b isomo koko bakabishyigikira, uyu nawe iyo atorwa akaba perezida wa USA still n ubundi yari kuvuga ko baturusha demokarasi, ubwo se kwigisha ibintu ariko ataribyo ushyira mu bikorwa bimaze iki? kuki se atajya abwira iriya miryango yabo HRW ibyo yigishije hano? kumuha amafaranga byo nta by ubuntu bibaho, buretse ko binatuma abamwishyuriye ticket nabo bagavuraho macye aho kugirango batumire umunyarwanda abivuge cg abyigishirize a distance atiriwe aza (nabyo byari gukunda kurusha kwishyura ticket y indege) nanjye nabikora nkamutumira da, nkaryaho macye???????? ubuse icyo yavuze Kagame atajya atubwira ni ikihe? mwagiye mureka gukabya, ibi bintu Kagame nibyo ahora avuga, nothing new, keretse niba iyo bivuzwe n umuzungu aribwo tubyemera, mujye mwemera sha ko abayobozi ba za Kaminuza sometimes batumiza abarimu iriya kure nta yindi mpuhwe bafite cg atari uko abanyarwanda babuze ahubwo ari ukugirango baprofitire kugavura macye kuri frais de mission, ntakindi, ubuse aje akemera akerura akavuga ko US iturusha freedom of speech yaba iki? yaba abeshye se? ariko ikigaragara banamubwiye n ibyo agomba kuvuga, ibi nabyo Kagame arabivuga keretse niba tutumva, ahubwo navuge igishya tutari tuzi nanjye nimbyumva numve nungutse nkome n amashyi nti dore professor, bintere no kujya kwiyandikisha muri iriya Kaminuza ejo mu gitondo, Murakoze

    • Yewe urakabije kwigira bamenya cyane. Niba avuga ibyo wari usanzwe uzi cg usanzwe wumva ubwo ni byiza rwose ko ubizi nyine, ariko wimubuza kubisubiramo ngo n’abandi babyumva.
      Ese ibya ticket y’indege ubivanyehe ra?! ko uyu mugabo banditse neza ko ari mu biruhuko mu Rwanda, ubwo bamuhaye ticket imuzana mu biruhuko? ese urwego ariho urabona ari urwo gusaba ticket yo kumuzana kweli? hihihihihi sha urakabije rwose.
      Reka rero nkwereke kandi niba US iturusha freedom of speech sinibaza ko umuseke baba baretse n’igitekerezo cyawe kigatambuka ahubwo.
      Kandi uribeshya cyane kuvuga ngo Prof nk’uriya bamubwiye ibyo avuga, ntabwo ari kuri urwo rwego kandi assumption umukoze iragaragaza ikigero cy’ubumenyi uriho aho kiri rwose.

    • Wowe h, Ndagirango wumve uko njye mbitekereza (uko nabibonye),

      Abazungu baturushya ibintu cyane. Kandi iyo uzi ko uzi, bisobanura ko ntacyo uzi. Ndabizi P Kagame haribyo atugejejeho, ariko nawe ntagendera mu cyuka. P. Kagame arasoma, akihugura, ajya mu nama nyinshi, agira abajyanama benshi,…………….. kuki se? Ubwenge burarahurwa. Ikigaragaza ko abazungu badusize, nibyo bagezeho kandi tubona kubishyikira byadutwara igihe kinini (nubwo tuba wtigira kuribo).

      Abazungu bakora ubushakashatsi, bagira labs, bashora menshi mu gushaka kumenya, mu Rwanda turacyari inyuma cyane. Twemere kandi duharanire kujijuka.

      Murakoze!

      • @Gilbert, noneho muvane africanisme mwirirwa mubeshya mubaramye mujye guhunika ibyo mwibye abaturage iyo UK,USA na Canada tubaramye birangire maze tujye tureka kubeshya tubanda.Sinumva ukuntu umaze imyaka irenga 50 wigenga kandi ari wowe wabisabye warangiza ukaba ukiri uku muri 2017.Mubatuka kangahe iyo mwicaye aho i Kigali mu manama atagize icyo avuze?

  • nigitangaza koko ubuse uyu munyabwenge ikosa yakoze nuko yigishije ?ariko rwose tujye tugerageza kuva mumatiku ducye kumutima.erega inyungu ni izacu nka banyarwa,kandi ikizaduteza imbere si uguhora tuzura akaboze,kuko abo bazungu uvuga ibyinshi dukoresha yaba niryo koranabuhanga wifashisha wandika naryo ni iryabo kandi bo bagira ubushake bwo kutwigisha n’amategeko rero sigitangaza baduhugura.

  • arikose wowe ufite iyihe proof ko yakoreye amafaranga?? uracekako iriya kaminuza yamuhaye angahe?? please njye ndumva wakabaye uvuga ibyo uzi neza naho ibyo uceka bikakugumamo. kuko ushatse nokumenya ukuri wabimenya. so, reka guhubuka…

    • Leo nawurateta kweli.Wari wabona umuzungu uvamunzu ye agafata indege nta giceri kirimo à long terme?

  • ndemeye murantsinze, tuzahurira kuri article y ubutaha…????????????????

  • @h buriya ntabwo waba professor bya gutyo.none ni umwana anegurire abazimu mu indaro. Hariya ari ahagaze mu izina rye bwite.Ariko ahagaze mwizina rya America Hari ibindi yavuga hariya arigucapa akazi.congs kuri team ya lobbying

    • Ni kimwe na bariya ba acteurs ba USA baza mu Rwanda uherutse ni Morgan Freeman,urumva yaza nta kantu wamuteye ngo bishoboke kandi tuziko niyo agiye kuri TV ziwabo,runaka bagoma gusinya ahantu birimo umushahara? cyangwa kugirango yamamaze film ye iri kwisoko?

Comments are closed.

en_USEnglish