“Producer niwe wakabaye intangarugero ku muhanzi”- David Pro
Umwe mu batunganya indirimbo z’abahanzi ‘producers’ uzwi nka David Pro mu muziki nyarwanda, aratangaza ko we na bagenzi be bakora umwuga umwe aribo bakwiye kuba intangarugero mu bintu byinshi bibahuza n’abahanzi.
Abatunganya muzika mu Rwanda bakunze kuvugwaho kwica gahunda z’abahanzi, kwica gahunda z’akazi, kutubahiriza igihe no kutita ku bikorwa by’abakiliya (abahanzi) babo, kutubahiriza amasezerano n’ibindi.
Producer David akorera muri studio yitwa ‘Future Records’, imwe ikorerwamo n’abahanzi barimo Alpha Rwirangira, Peace, Hope, Fax Rapper, Kitty n’abandi benshi.
Producer David avuga ko abantu bakwiye kwivanamo icyo kintu cy’uko abakora umwuga nk’uwe bitwara nabi mu bijyanye n’akazi, gusa ngo nibo ubwabo bazagaragaza ko atari byo.
Yagize ati “Mu Rwanda hari ikintu kimaze kujya mu mitwe y’abantu benshi bakurikirana muzika ko abahanzi n’aba producers bica gahunda.
Ku ruhande rwanjye numva nta mpamvu yakabaye ituma uvugwaho kuba utagira gahunda. Niba uhaye umuhanzi gahunda cyangwa undi muntu mufitanye ikiraka, kuki utamuha igihe kandi ukacyubahiriza?
Abakora akazi nk’ake abenshi ngo usanga bafite akazi kenshi cyane bamwe bikabaviramo kutubahiriza gahunda zimwe na zimwe babona ko zitabaha ifaranga ritubutse, agira inama bagenzi be bakora uyu mwuga ko aho kugirango wikwizeho imirimo udashobora kurangiza, ibyiza ari uko washaka ugufasha.
Producer David, umukunzi wa Anita Pendo uzwi mu itangazamakuru no kuba MC, avuga ko urugero rwa mbere rwo guhindura imikorere rukwiye kuba rutangwa n’abatunganya muzika nka we. Bakubaha akazi kabo bakubaha n’ababagana.
Umuziki mu Rwanda ugenda uba business kurusha mu myaka yashize, mu Rwanda habarizwa abahanzi, abatunganya muzika, abateza imbere ibyakozwe n’abanyamuzika, abakorana nabo mu mirimo yabo ya muzika, bibatunze gusa nta kindi bakora.
Benshi muri aba ni urubyiruko. Birakwiye ko uru ruganda rushyirwamo imbaraga rukaba umwuga ukomeye. Biragaragara ko bikiri hasi cyane kuba umuziki watunga umubare ufatika w’abantu mu Rwanda, ariko n’ahandi bahereye hasi bageze ku kuba muzika ari uruganda rukomeye kurusha zimwe mu zindi nzego z’ubuzima abantu bamenyereye ko zitunga abantu.
Icyangombwa ni ugutangira, icy’ibanze kikaba kunoza ibyo no kubikora kuri gahunda ukora nk’uko Producer David abivuga.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
2 Comments
David urabizi kabsa na service zawe zirarenze bakwigireho
DIZZO AGAHOzO DAVID KOMEZA UTERE IMBERE