Digiqole ad

Police yafashe Abashinwa babiri bafite 2.5Kg z’amahembe y’inzovu

Kuri iki cyumweru Police y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Abashinwa babiri bagerageza gutambutsa 2.5Kg z’ibice by’amahembe y’inzovu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. 

Uduce dutunganyije tw'amahembe y'inzovu twafatanywe aho bashinwa babiri
Uduce dutunganyije tw’amahembe y’inzovu twafatanywe aho bashinwa babiri

Aba bashinwa babiri bagerageje guha ruswa umupolisi w’u Rwanda ingana na n’amadorari 85 ya Amerika n’ama Yuan yo mu bushinwa 100 (yose ni asaga 65, 000) ngo abareke batambuke ntiyabakundira ahubwo arabafata nk’uko bitangazwa na Police.

Aya mahembe y’inzovu yabonywe ari uduce 32 twashyizwe mu gakombe kabugenewe kari mu gikapu kimwe. Byatahuwe n’icyuma kigenzura ibiri mu bikapu n’abagenzi ibyo batwaye (Scaner).

Yang Xiaojuna na Wel Guiwang bafashwe kuri iki cyumweru  2.45PM z’amanywa bagerageza gutambukana ibyo bice by’amahembe y’inzovu. Bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya police ku Kicukiro.

Superintendent Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Police i Kigali yatangaje ko uduce 32 tw’amahembe y’inzovu  badusanze mu gakopo kabugenewe nako kashyizwe mu gikapu.

Aba bashinwa bombi bakora mu ruganda rw’isima rwa Bugarama mu Burengerazuba bw’u Rwanda bakaba berekezaga mu Bushinwa n’indege ya Ethiopian Airline.

Uyu muvugizi wa Police yavuze ko ruswa ari kirazira mu Rwanda cyane kuri Police. Ati “ Ntituzazuyaza gufata umuntu wese ugerageza gutanga ruswa ngo akore ibitemewe nn’amategeko, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Turasaba abantu bose kudufasha kurwanya inzira zose zitemewe n’amategeko kuko zigira ingaruka ku muryango nyarwanda noku bukungu.”

Kugeza ubu Police iravuga ko aba bashinwa ibi bice by’amahembe y’inzovu baba barabikuye muri Congo nabwo mu nzira zitemewe.

Agaciro k’ihembe ry’inzovu gaterwa n’isoko ariko centimetero 2 (2cm) ziba zihagaze hagati ya 200-375$.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bakubise umutwe ku rukuta, bravo polisi yacu

Comments are closed.

en_USEnglish