Police FC yiteguye Rayon, ariko yo umutoza ngo yaba yasezeye
Casa Mbungo Andre utoza Police FC yatangarije Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ko yiteguye cyane ikipe ya Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa gatanu wa shampionat uzabahuza kuwa gatandatu. Gusa amakuru ari kuvugwa ubu ni uko umutoza wa Rayon Sports we ngo yaba yasezeye iyi kipe iri kwitegura uru rugamba na Police FC, gusa we aho ari mu Bufaransa akabihakana.
Police FC ikomeje imyitozo n’umutoza wayo izakina idafite myugariro Gabriel wavunikiye mu mukino Police FC yatsinzemo Rwamagana City ku munsi wa kane wa shampiyona. Uyu aje ariyongera kuri Nshuti Ildesbrand umaze iminsi mu mvune.
Casa Mbungo yabwiye Umuseke ko afite impungenge z’abakinnyi be bakomeye bari mu ikipe y’igihugu iri kuva muri Maroc izagera i Kigali mu ijoro rishyira kuwa kane habura amasaha 48 ngo umukino ube.
Casa Mbungo ati “Abasore banjye bane (Hegman Ngomirakiza, Jacques Tuyisenge, Habyarimana Innocent, Isaie Songa) bari mu ikipe y’igihugu bazagera hano kuwa kane, bivuga ko umwitozo ushoboka bakora ni uwo kuwa gatanu. Ntabwo byoroshye kuko hazaba habura amasaha make ngo nakire Rayon Sports, ariko nta kundi ndimo gushakira ibisubizo mu bandi mfite hano.”
Rayon Sports yo ubu amakuru ayivugwamo ni igenda ritunguranye ry’umutoza wayo David Donadei wari mu karuhuko gato iwabo mu Bufaransa ngo wandikiye iyi kipe kuri uyu wa kabiri ayimenyesha ko atakigarutse mu Rwanda nk’uko bitangazwa na RuhagoYacu.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahakanye ariko ko butaramenyeshwa uko gusezera. Umutoza Donadei nawe yatangaje ko atigeze asezera nk’uko biri kuvugwa.
Uyu mukino uzaba kuwa gatandatu saa cyenda n’igice ku Kicukiro.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ikipe ya Police FC iyi niyo turufu ingomba kungederaho hama ikabasha kwegukana amanota atatu imbere ya Gasenyi kuko tayari uu aba rayon bamaze gupfa mumutwe kera cyane, ndakeka umutoza Cassa nawe atari umwana kandi azahitwara Kigabo
None se twe ko ari nta ga rwf ka leta tubona twabigenza gute? abagabanye kuyo dusora nababwira iki! Mutsinde byinshi.
Comments are closed.