Digiqole ad

PGGSS7: Umuhanzi wa kabiri aho guhembwa miliyoni 7.5 azahembwa 4.5 Frw

 PGGSS7: Umuhanzi wa kabiri aho guhembwa miliyoni 7.5 azahembwa 4.5 Frw

Christoper wari wabaye uwa kabiri umwaka ushize yari yahembwe 7 500 000 Frw

Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) rigiye kuba ku nshuro ya 7, ibihembo byari biteganyijwe byajemo impinduka ku bigenerwa umuhanzi wa kabiri aho kuzahembwa 7 500 000 Frw nk’uko byari bisanzwe azahembwa 4 500 000 Frw.

Christoper wari wabaye uwa kabiri umwaka ushize yari yahembwe 7 500 000 Frw
Christoper wari wabaye uwa kabiri umwaka ushize yari yahembwe 7 500 000 Frw

Irushanwa Primus Guma Guma Super Star riterwa Inkunga n’uruganda rutunganya kandi rugacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA ni rimwe mu marushwa abera mu Rwanda afite uruhare runini mu iterambere ry’abahanzi nyarwanda.

Izi mpinduka zije mu bihembo bisanzwe bitangwa muri iri rushanwa ahanini zavuye ku biganiro byabaye hagati y’abahanzi baririmo n’ubuyobozi bwa EAP na BRALIRWA bategura iri rushanwa.

Icyagendeweho akaba ari uko ibitaramo by’iri rushanwa byavuye ari bike ugereranyije n’ibindi byabanjije.

Ubwo iri rushanwa ryatangiraga mu mwaka wa 2010, hakorwaga ibitaramo 17. Mu myaka yakurikiye iri rushanwa ryagiye rigaragaramo n’izindi mpinduka mu mitegurire yaryo zigamije kurinoza n’ubwo hari impande zitabibanaga uko.

Ibyo bitaramo byaje kuva kuri 17 ku nshuro ya gatandatu biba 8 ubu bikaba bigeze kuri bitanu.

N’ubwo hari abavuga ko izo mpinduka zose ari izerekana ko ryaba rigenda rigana ku musozo, mu minsi ishize Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP yavuze ko hagenda higwa ubundi buryo ryarushaho kugira akamaro ku bahanzi.

Biteganyijwe ko umuhanzi wa mbere azahabwa 24 000 000 Frw, uwa kabiri akegukana 4 500 000 Frw naho uwa 10 akazahabwa 500 000 frw.

Umwaka ushize ryegukanywe na Urban Boys bahabwa miliyoni 24 Frw
Umwaka ushize ryegukanywe na Urban Boys bahabwa miliyoni 24 Frw
Bruce Melodi wari wabaye uwa Gatatu ubushize yahawe 7 000 000 Frw ararusha uzaba uwa kabiri muri PGGSS7
Bruce Melodie wari wabaye uwa Gatatu ubushize yahawe 7 000 000 Frw, ararusha uzaba uwa kabiri muri PGGSS7

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • sinsobanukiwe icyo bakurikiza bagena ayo bazahemba ariko sinumva ukuntu uwa mbere yahembwa Rwf24 milliom uwakabiri agahembwa 4.5 .jye mbona harimo ikinyuranyo gikabije nkurikije uko ibindi bihembo bitangwa mu zindi domaines.

  • Nubwo badashaka kubyemera, iri rushanwa ririmo guhenebera buhoro buhoro: Nta Buyobozi bukuru bw’igihugu bujya burishyigikira, nta cyo rimariye Gahunda izo ari zo zose za Leta y’u Rwanda, nta ruhare na rumwe rwa Ministere ifite Ubuhanzi mu nshingano zayo tujya tubona muri iri rushanwa, ibi byose bikiyongeraho ko iri rushanwa nta nyungu izwi ryinjiriza ba nyiraryo kuva ritangiye kugeza rirangiye, ahubwo usanga bo baritangaho Frws yose harimo n’ayo abahanzi bahembwa buri kwezi, … Ibi byose rero birahagije kugirango iri rushanwa rigende rikendera, ricwekera nkuko umuriro w’inkwi utangira ari ikibatsi kirekire, ariko ukagenda ucwekera uko amasaha agenda yigira imbere!!

  • erega bralirwa mtizongera kunguka ukundi kuko inzoga zinyobwa iyo ubukungu bwifashe neza kandi abanyarwanda basigaye barajijutse

  • En voie de disparition ,

  • Ibi rwose nta kigenda. Ibihembo birimo ikinyuranyo gikabije. Uwa 1 yagombaga guhabwa milioni 15, uwakabiri milioni 10, uwa gatatu milioni 5.Naho ubundi ni ukubaca intege. Ariko biragaragara ko uzaba uwa mbere nawe azaba yatanze ruswa(bazayagabana).

  • Bralirwa ntekereza yarabikoze bitewe nigihombo yagize gusa niyo yizize yuriza inzoga abantu benshi banywaga none ubu usigaye ujya mukabari ukaba utapfa kubona unywa primus

Comments are closed.

en_USEnglish