Digiqole ad

PGGSS6: Abahanzi bose biteguye kwerekana itandukaniro i Ngoma

 PGGSS6: Abahanzi bose biteguye kwerekana itandukaniro i Ngoma

Abahanzi bose uko ari 10 biteguye igitaramo cy’i Ngoma

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Kamena 2016 nibwo ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 biza gusubukurwa. Ni nyuma y’aho bamaze ibyumweru bibiri baruhutse bari mu myiteguro.

Abahanzi bose uko ari 10 biteguye igitaramo cy'i Ngoma
Abahanzi bose uko ari 10 biteguye igitaramo cy’i Ngoma

Igitaramo cya kabiri mu bitaramo bitandatu bya full live kizabera i Ngoma abahanzi bose biteguye kuhaserukana umucyo. Kuko ni naho benshi bashobora no guhita batangira kwishyira mu myanya uko bazakurikirana.

Mu bahanzi bose uko ari 10 bari muri iryo rushanwa, nta n’umwe ufite impamvu y’uburwayi cyangwa se indi ishobora gutuma atitabira icyo gitaramo.

Dore ko ari igitaramo cya kane mu bitaramo umunani bigomba kuzakorwa. Bityo akaba ari umwanya wo gushakisha amanota uko byagenda kose kuri abo bahanzi.

Mu bahanzi bagiye baganira na Umuseke, bavuze ko umunsi w’ejo bawiteguye kurusha indi minsi yose. Kuko babizi neza ko ari igitaramo gikomeye bazakora imbere y’abafana babo batuye mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ko badakunze kubabona kenshi muri iyo Ntara.

Urban Boys nk’itsinda rimaze igihe mu muziki kandi riri mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa nyuma y’imyitwarire yabo mu bitaramo bine byarangiye, bavuga ko i Ngoma ari ahantu bazi neza ko bahafite abakunzi.

Ku ruhande rwabo imyiteguro ni myinshi, ndetse banavuga ko igitaramo cy’ejo hari ibintu bishya gusa bazereka abafana babo batuye muri ako Karere.

Christopher nk’umwe mu bahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star6 bakora injyana ya R&B, yabwiye Umuseke ko Ngoma ari ahantu kuva na mbere mu yandi marushanwa yagiye ahasanga abakunzi benshi b’ibihangano bye. Ko rero ejo yiteguye kubasusurutsa mu ndirimbo ze nshya batari babona aho aziririmba.

Danny Nanone umuraperi umwe rukumbi uri muri iri rushanwa, ngo ibyo yerekanye i Nyamirambo mu gitaramo cya mbere cya full live yiteguye kubikuba inshuro nyinshi ku buryo Ngoma abazaza muri icyo gitaramo bazanyurwa.

Naho Jules Sentore umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo mu Rwanda unari muri Primus Guma Guma Super Star6 wenyine muri iyo njyana, nawe yabwiye Umuseke ko atari ibintu yirirwa abwira abazaza muri icyo gitaramo bazi neza ko bazahava bahamirije.

Buzindu Allioni uje muri iri rushanwa bwa mbere, amaze icyumweru yandika ku rubuga rwe rwa facebook ko azakora igitaramo kizashimisha abantu batuye i Ngoma. Akabasaba kuzaza kumushyigikira.

Kimwe n’abandi bahanzi bose imyato ni yose ku gitaramo cy’ejo. Gusa kugeza ubu buri muhanzi afite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ririmo kuba bwa gatandatu.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish