Digiqole ad

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Afrika yunze ubumwe

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze Addis Abeba muri Ethiopia ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu aho yitabiriye inama ya 18 isanzwe y’abakuru b’ibihugu na guverinoma y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe. 

Perezida Kagame na bagenzi be ubwo hatangizwaga iyi nama
Perezida Kagame na bagenzi be ubwo hatangizwaga iyi nama

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Ethiopian Herald, abantu ibihumbi 3000 bateganyijwe ko aribo bazitabira iyi nama  izaba taliki ya 29 n’iya 30 Mutarama ikazaba yitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon.

Abakuru b'ibihugu bataha icyicaro cy'umuryango wa Afrika yunze ubumwe
Abakuru b'ibihugu bataha icyicaro cy'umuryango wa Afrika yunze ubumwe
Perezida Kagame na bagenzi be
Perezida Kagame na bagenzi be

Muri iyi nama biteganyijwe ko kuwa mbere taliki ya 30 Perezida w’u Rwanda Kagame azageza ku bitabiriye iyi nama raporo y’inama ya Busan. Iyo nama yabereye i Busan muri Koreya y’epfo kuva taliki ya 29 Ugushyingo kugeza taliki ya 1 Ukuboza umwaka ushize.

Perezida Kagame yayitabiriye ahagarariye umugabane wa Afurika. Iyo nama yigaga ku mitangire n’imikoreshereze myiza y’inkunga ibihugu bikize bigenera ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Abakuru b’ibihugu na guverinoma y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe biteganyijwe ko bazanafungura ku mugaragaro inyubako y’icyicaro gishya cy’uyu muryango.

Kubaka iyi inzu byatwaye miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika yatanzwe n’igihugu cy’ubushinwa mu rwego rwo gushimangira ubutwererane hagati y’ubushinwa n’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

Icyicaro cy'Umuryango wa Afrika yunzububwe cyatashwe ku mugaragaro
Icyicaro cy'Umuryango wa Afrika yunzububwe cyatashwe ku mugaragaro

Imbere y’iyi nyubako hakaba hazubakwa urwibuto rw’abazize ubwicanyi butandukanye bwibasiye ikiremwamuntu harimo n’abazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri iyi nama hakaba hazanatorwa Perezida wa komisiyo ya Afurika yunze ubumwe uzasimbura ucyuye igihe umunyegabon Jean Ping uzongera kwiyamamariza uyu mwanya aho azaba awuhatanira n’umunyafrika y’epfo Nkosazana Dlamini Zuma.

Abayobozi bitabiriye iyi nama bicaye muri iyi nyubako nshya
Abayobozi bitabiriye iyi nama bicaye muri iyi nyubako nshya

Mu bibazo bisuzumirwa muri iyi inama hakaba harimo icy’umutekano muri Somalia ndetse n’umubano urimo urunturuntu hagati ya Sudani na Sudani y’amajyepfo.

Photo Urugwiro

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uyu muturirwa (skyscraper/gratte-ciel) watwaye amafranga miliyoni $150 z’amadolari y’america. Ariko wareba kigali convention center izatwara miliyoni $200 usanga ntaho bihuriye rwose. Iyi nzu nshya ya african union ni nziza cyane kuruta kigali convention.

  • ariko nta kibazo biteye biterwa nicyo bagendeyeho KIGALI CONVERTION NAYO NIMARA KURANGIRA TUZAREBA UBWIZA IFITE KANDI NIBA IYIRUSHA UBWIZA HAZATANGWA IBISOBANURO UKO AYO MAFARANGA YAKORESHEJWE IBYUBU NTABWO ARI NKIBYAMBERE AHO WABONAGA IBINTU BIKORWA ARIKO UTAZI UKO BYAGENZE UZABANZE UHERE MINADEF UZUMVE BUDGET YATWAYE BABISOBANURA BIRAHURA RWOSE NIBINDI REKA TUREBE NIYASIGARA NABWO AAKORESHWA IBINDI TUBIHANZE AMASO

    • Nimana izabibano

  • ahaaaa, yewe iyi nyubako iteye ubwoba, uretse ko ntashidikanya natwe mu Rwanda tuzayigira kuko Nyakubahwa Perezida wacu twemera yayirebeye buriya agomba kuzakora ibishoboka byose kugirango hubakwe irenze iriya. Ndamwemera cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish