Digiqole ad

Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo cy’abafite aho bagejeje urubyiruko

Kuri iki cyumweru, nibwo perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cy’ ubugande, akaba yarakiriwe na mugenzi we Yoweli Museveni. Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agomba kugirira muri icyo gihugu, akaba yarakiriwe mu biro by’ umukuru w’ igihugu biri Entebbe. 

Paul Kagame ubwo yashyikirizwaga igihembo
Paul Kagame ubwo yashyikirizwaga igihembo
Aha yashyikirizwaha igikombe yagenewe na YAA
Aha yashyikirizwaha igikombe yagenewe na YAA

Ku mugoroba w’ iki cyumweru, Paul Kagame na Yoweli Museveni, bitabiriye igitaramo cyari cyateguwe kubw’ umuhango wo guhemba abantu baba baragejeje urubyiruko ku iterambere, kizwi ku izina rya Young Achievers’ Awards. Uyu muhango ukaba warabereye Speke Resort i Munyonyo. Paul Kagame yahawe iki gihembo kubera ko yafashije urubyiruko rwa Afrika kugira intego, guhindura imibereho hagamijwe ku kubaka ubuzima bwiza.

Perezida Kagame na mugenzi we Museveni wa Uganda muri uyu muhango
Perezida Kagame na mugenzi we Museveni wa Uganda muri uyu muhango

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, President Paul Kagame yavuzeko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho atari impanuka, cyangwa ibitangaza byizana, ahubwo bisaba umwanya, gukoresha impano abantu bafite ndetse bigasaba n’ubutunzi.

Yanasabye urubyiruko rwari aho gukoresha amahirwe rufite, rukiteza imbere, rugatekereza n’ iterambere ry’ umugabane wa Afrika muri rusange. Ibi ariko bikaba bigomba kuva mu bikorwa bya buri munsi by’ uru rubyiruko, cyane cyane ibigendanye n’ibihe tugezemo aho tekinoloji igenda yihutisha ibikorwa bitandukanye. Yasabye urwo rubyiruko ko rutasigara inyuma.

Abandi bayobozi bajyanye n'Umukuru w'igihugu
Abandi bayobozi bajyanye n'Umukuru w'igihugu
Aba ni abandi hahawe ibihembo
Aba ni abandi hahawe ibihembo

 

Abitabiriye uyu muhango bari benshi
Abitabiriye uyu muhango bari benshi
Abahanzi banasusurukoje abitabiriye uyu muhango
Abahanzi banasusurukije abitabiriye uyu muhango
Ibitabo cyanditswe kivuga kuri iki gihembo cyavugako Kagame ari umuyobozi ujyanye n'igihe tugezemo
Igitabo cyanditswe kivuga kuri iki gihembo cyavugako Kagame ari umuyobozi ujyanye n'igihe tugezemo

Photo: Village URUGWIRO

NKUBITO Gael
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • Uwakoze arabihemberwa! Komeza My President, uzatugeze kuri byinshi birenze ibi tubona

  • Urubyiruko dukwiye kurebera urugero ku bayobozi bacu, ngo natwe tuzigirire akamaro, kandi tukagirire n’igihugu cyacu. Kandi twabigeraho kuko dufite umuyobozi ukunda urubyiruko.

  • congratulation H.E. umaze kugeza igihugu cy’u rwanda ahantu hashimishije. nyakubahwa turagushyigikiye kandi tukuri inyuma. komeza imihigo

  • ntawe utagushimira keretse utazi aho warukuye naho urugejeje{U Rda}nzagushyigikira kandi Imana ikomeze kuguha ubuhanga mukuyobora

  • Ibihembo biracyaza kandi bizaza , gusa nk’abaturage b’u Rda twe twabuze icyo twamuhemba usibye ku muragiza Imana yo mw’ijuru gusa ! nakomeze imihigo kandi Imana ikomeze imube hafi !

  • president kagame nk’abanyarwanda tumufiteho umwihariko ukomeye cyane cyane nk’urubyiruko,kuko usanga benshi muri twe twaramukuyeho ubwenge budufasha ndetse bukanafasha igihugu,aha ndavuga amashuri yasaga nk’aho ahariwe abifite gusa ariko ubu uwagize ubushake niwe nawe yayagezemo ndetse aranaminuza kubera politiki y’uburezi kuri bose yimakaje imbere ya byose,iki ni ikintu yaduhaye nk’umurage tuzanaraga abana bacu ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.

  • Congratulations Mr. President Paul KAGAME,

    mbega amafoto meza, bambe weeeeee…..

    Ibi birori birashimishije, biraryoshye, biteye umunezero mwinshi peeeee. IMANA ishimwe, kandi ishimwe. Urukundo, umubano, ikuzo, icyubahiro, impuhwe, umugisha, ubu, ejo, ubuziraherezooooooo…..

    Na njye wa mugani wa mugenzi wacu NDEREYA ndagukunda byimazeyo. Ntacyo nabona nguhemba kigukwiye kandi gikwiye intambwe, imihigo, akarusho wagejeje k’u RWANDA….

    Ni cyo gituma nifatanije n’abandi BANYARWANDA muri iri sengesho:

    „TUGUTUYE IMANA-RUREMA, BAMBE WEEE, YO YAKWIREMEYE. IZAKUDUHEMBEREEE……“

    For sure, H.E Paulus Kagame deserves my deep veneration and true love. For sure it is not so easy to convince me, because by nature, I am a rebel. But perhaps, being a true rebel myself gives me the key to his very special Personality……

    For sure, he is, in many ways, a MANIAC. Selfdetermination, selfreliance, accountability, pragmatism, sustainability, vision-oriented but evidence-based, high performance, creativity and innovativity etc. are some mantras of his daily life and work….

    FOR SURE, THE AFRICAN YOUTH CAN FULLY IDENTIFY THEMSELVES WITH THIS PRESIDENT.

    Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Ntago coverpage yakiriya gitabo yibeshye kabisa. he is really the leader of our time.We are proud of him.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish