Digiqole ad

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sall muri Senegal

 Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sall muri Senegal

Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Dakar muri Senegal aho agiye kwitabira imirimo y’inama yitwa Next Einstein Forum (NEF) igiye kubera bwa mbere muri Africa kuva kuri uyu wa kabiri kugeza kuwa kane.

Perezida Macky Sall yaje kwakira mugenzi we ku kibuga cy'indege
Perezida Macky Sall yaje kwakira mugenzi we ku kibuga cy’indege

Iyi nama iraba igamije kwiga ku buryo Africa yatezwa imbere kurushaho muri siyansi n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame biteganyijwe ko uyu munsi ahabwa umwanya akageza ijambo rye ku bantu baba barenga 700 bo mu bihugu 80 bitabira iyi nama.

Iyi nama yitiriwe umuhanda Albert Einstein ni mpuzamahanga iba igamije guhuza abahanga ngo barebe uko siyansi barushaho kuyigira izingiro ry’iterambere ry’isi, cyane cyane bitaye ku rubyiruko.

The Next Einstein Forum (NEF) ni ihuriro ry’abahanga mu bitekerezo muri Siyansi, inganda n’ibikorwa remezo ryatangijwe mu 2013 n’imiryango ibiri ariyo; The African Institute for Mathematical Sciences (AIMS) na Robert Bosch Stiftung wo mu Budage.

Robert Bosch Stiftung ni umuryango nterankunga ushamikiye kuri kompanyi yo mu Budage yitwa Robert Bosch GmbH izwi mu by’inganda za electronics n’ibikoresho by’ibinyabiziga yashinzwe n’umuvumbuzi Robert Bosch.

Naho AIMS yashinzwe mu 2003 ni umushinga wo guteza imbere Africa biciye mu gufasha abahanga kurusha abandi gukomeza ikiciro cya gatatu cya kaminuza, ubushakashatsi no gukangurira abantu siyansi yerekeye imibare.

AIMS igamije gukangurira urubyiryuko rugaragaza ubuhanga kuba intyoza mu gutekereza ibisubizo ku bibazo by’iterambere Africa ifite bigakemurwa binyuze mu iterambere rya siyansi n’uburezi bufite ireme.

Centres za AIMS zashyizwe muri Africa y’Epfo, Ghana, Senegal, Cameroun na Tanzania ariko ikicaro gikuru cy’ubunyamabanga bwayo kemejwe ko kigomba kuba mu Rwanda.

AIMS imaze gufasha abanyeshuri 748 bo mu bihugu 42 bya Africa kurangiza ikiciro cya gatatu cya kaminuza. 30% by’aba ni igitsina gore.

U Rwanda nirwo ruzakira inama itaha nk’iyi ya NEF mu 2018.

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'ibihugu
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu
Aramutsa bamwe mu bayobozi baje kumwakira
Aramutsa bamwe mu bayobozi baje kumwakira
Aramutsa abaobozi b'ingabo na Police baje kumwakira
Aramutsa abaobozi b’ingabo na Police baje kumwakira
Perezida Macky Sall na Perezida Kagame
Perezida Macky Sall na Perezida Kagame
Perezida Kagame biteganyijwe ko atanga ikiganiro muri iyi nama mpuzamahanga igiye kubera bwa mbere muri Africa
Perezida Kagame biteganyijwe ko atanga ikiganiro muri iyi nama mpuzamahanga igiye kubera bwa mbere muri Africa

Photos/paulkagame.com

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • byiza

  • HAREBAMUNGU ARI HE? SINUMVISE NGO ABA MURI SENEGAL?

  • Our excellent Paul KAGAME,twishimira ko uhora udushakira umubano urambye n’amahanga natwe ntituzagutenguha pe.

  • @Francois, Ntibavuga “our excellent” bavuga “Your Excellence.” Ariko nabyo ni byiza kugerageza izi ndimi z’amahanga tuzavaho tuzimenye neza.

  • H.E akomeje intabwe ituganisha aheza.

  • kuba yanditse “Our excellent” nta kosa yakoze ahubwo kereka iyavuga ngo our excellence,kuko President wacu ni ikirenga kuri twe his our excellent person nyine.

  • president wacu nakomeze abe intashyikirwa mwisi hose!

  • Hummmmmmm!!!!!Kwigisha science!

  • Francois jya wandika mu kinyarwanda kuko ufite ubuswa bukabije mu cyongereza

    Urakoze uko ubyakiriye

  • Byiza cyane kuba ubunyamabanga bukuru buzaba mu Rwanda.wenda bizaba umwanya mwiza wo guteza imbere sciences no guhabwa akanya ko kugaragaza tallent z’ Abanyarwanda muri sciences,doreko zititabwagaho cyane kdi ngo zitere imbere,nkuko byagarutsweho na HE Kagame.Kdi binagaragarira buri wese uri mu Rwanda.Urugero Natanga ni urw’Abanyeshuri bize Microbiology baherutse kugaragaza ko badahabwa akazi ngo bagaragaze ubuhanga bwabo, Kandi nge mbona Microbiology nk’imwe muri Science ikomeye yagombye gute9a imbere kugirango idufashe guhangana n’ibibazo by’ubuzima.Umunsi mwiza kubari n’abategarugori bose

  • H.E P.KAGAME iyaba bishoboka ko umuntu adasaza ngo IMANA ibiguhe rwose.Hanyuma abavuga bavuge,abiciraguraho nabo biciragureho,abiyahura biyahure,abimanika bimanike,ariko twe dukomeze urugendo dutere imbere.

  • H.E ndagukundaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa,ntabwo ubizi.

Comments are closed.

en_USEnglish