Digiqole ad

Patrick Byukusenge wabazwe urutugu, muri 6 bazitabira Vuelta a Colombia

 Patrick Byukusenge wabazwe urutugu, muri 6 bazitabira Vuelta a Colombia

Nyuma yo gukora impanuka akabagwa urutugu, Patrick Byukusenge yashyizwe mu bazahagararira u Rwanda muri Tour of Colombia.

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’ ikomeje imyitozo yitegura isiganwa rya ‘Tour of Colombia’, isiganwa rikomeye rizahuza abakinnyi b’u Rwanda n’ibindi bihangange ku Isi.

Nyuma yo gukora impanuka akabagwa urutugu, Patrick Byukusenge yashyizwe mu bazahagararira u Rwanda muri Tour of Colombia.
Nyuma yo gukora impanuka akabagwa urutugu, Patrick Byukusenge yashyizwe mu bazahagararira u Rwanda muri Tour of Colombia.

Kuva tariki 13 kugeza 26 Kamena 2016, ikipe yo gusiganwa ku magare ‘Team Rwanda’ izitabira isiganwa ku magare mpuzamahanga ‘Vuelta a Colombia’. Abakinnyi batandatu batoranyijwe bazerekeza i Bogota muri Colombia tariki ya 09 Kamena 2016.

Amakuru ava i Musanze muri ‘Africa Rising Cycling Center’ aho iyi kipe ikorera imyitozo, aravuga ko Kapiteni wa Patrick Byukusenge wakoze impanuka mu ntangiriro za Gicurasi bigatuma abagwa urutugu, ngo nyuma yo kwitabwaho ubu ari gukira akaba yanashyizwe mu ikipe izerekeza muri Colombia.

Umutoza mukuru Sterling Magnell uzajyana na ‘Team Rwanda’ muri Colombia yabwiye UM– USEKE ko iri siganwa rizafasha cyane kuzamura urwego rw’abakinnyi b’u Rwanda, kandi bizabafasha kumenyera amarushanwa akomeye.

Yagize ati “Vuelta a Colombia ni isiganwa rikomeye. Ni isiganwa ryitabirwa n’ibihangange mu mukino wacu, cyane ko rimaze imyaka 65 rikinwa. Nkeka ko ariryo siganwa rya mbere rikomeye cyane tugiye kwitabira. Ni ishema kuri twe kuba baratumiye Team Rwanda. Kuba ryitabirwa n’ibihangange mu gusiganwa ku magare, bizafasha abasore bacu kuzamura urwego rwabo, no kwiga amayeri mashya yo gusiganwa mu misozi ikomeye.”

Sterling Magnell avuga ko abasore ba Team Rwanda bagiye gukina isiganwa rikomeye kurusha andi bakinnye mu buzima bwabo.
Sterling Magnell avuga ko abasore ba Team Rwanda bagiye gukina isiganwa rikomeye kurusha andi bakinnye mu buzima bwabo.

Iri siganwa rizenguruka Colombia ryatangiye mu 1951, rikaba ryaramukiye mo ibihangange mu mukino w’amagare nka Nairo Alexander Rojas bita Quintana, ubu ukina nk’uwabigize umwuga muri Movistar Team yo muri Espagne.

Abakinnyi ba Team Rwanda bazakina Tour of Colombia

1.Joseph Areruya
2.Patrick Byukusenge
3.Camera Hakuzimana
4.Jean Claude Uwizeye
5.Samuel Mugisha
6.Jean Bosco Nsengimana

Umutoza mukuru: Sterling Magnell
Umukanishi: Jamie Bissell
Umu-masseur: Obed Ruvogera

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nababyira iki basore mukomereze aho tubarinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish