Digiqole ad

Paris: Urubanza rwa Ngenzi na Barahira rwatangiranye amacenga

 Paris: Urubanza rwa Ngenzi na Barahira rwatangiranye amacenga

Igishushanyo cya cy’abaregwa (Octavien Ngenzi na Tito Barahira) imbere y’urukiko.

Mu rubanza rwatangiye kuburanishwamo Octavien Ngenzi na Tito Barahira bigeze kuba Abayobozi b’icyari Komine Kabarondo, Perefegitura ya Kibungo, kuri uyu wa kabiri abunganira mu mategeko abaregwa bavuze ko hari ubusumbane hagati y’ubwunganizi n’Ubushinjacyaha mu byerekeranye n’ubushobozi bw’amafaranga.

Igishushanyo cya cy'abaregwa (Octavien Ngenzi na Tito Barahira) imbere y'urukiko.
Igishushanyo cya cy’abaregwa (Octavien Ngenzi na Tito Barahira) imbere y’urukiko.

Abanyamategeko ba Octavien Ngenzi na Tito Barahira bavuze ko Ubushinjacyaha n’Imiryango iharanira ko abakoze Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bashyikirizwa ubutabera (parties civiles) bahanganye mu rubanza bo boroherezwa kugirana imishyikirano n’inzego z’ubutabera zo mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwo bukagifata nk’amacenga yo gushaka gutinza nka urubanza biganisha ku kudindiza ubutabera.

Umushinjacyaha mukuru muri uru rubanza; Philippe Couroye yamaganye aya mayeri yo gutinza nkana urubanza, ati “Icyo tubasaba, ntabwo ari ukudatanga ubutabera, ahubwo ni ukubutinza.”

Urukiko rwihariye rw’i Paris rwashyiriweho kuburanisha izi manza rwoherejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (TPIR), rwatesheje agaciro ubu busabe bw’abunganira abaregwa, rwunga mu ry’Ubushinjacyaha ko aba banyamategeko bashaka kudindiza urubanza.

Me Michel Laval uhagarariye Ihuriro riharanira gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu bufaransa (Collectif de parties civiles pour le Rwanda) nawe yasabye abunganira abaregwa kudatesha agaciro inzira (procédure) z’ubutabera zirimo kubahirizwa muri uru rubanza.

Tito Barahira w’imyaka 64 na Octavien Ngenzi w’imyaka 58 bakurikiranyweho kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside no gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Kabarondo muri Prefecture ya Kibungo by’umwihariko Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kabarondo bagera ku 3,500.

Ku munsi wa mbere w’urubanza, abaregwa bahakannye ibyaha byose bashinjwa, gusa bakavuga ko biteguye gusubiza ibibazo byose bazabazwa mu rukiko.

Françoise Mathe wunganira Octavien Ngenzi yavuze ko kuva uru rubanza rwatangira, uburenganzira bw’abaregwa butubahirizwa uko bikwiye.

Uyu munyamategeko yanagaragaje impungenge y’agaciro n’ikizere cyahabwa ubuhamya bushinja uwo yunganira bwavuye mu Rwanda, ari nabwo ikirego gishingiyeho cyane.

Ati “Abatangabuhamya baribagirwa, abatangabuhamya baribeshya, abatangabuhamya barabeshya. Abatangabuhamya bAbanyarwanda baragenzurwa,…”

Ku rundi ruhande, Avoka Philippe Courroye we yavuze ko kugeza ubu nta cyahamya ko hari igitutu ku batangabuhamya.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ dukesha iyi nkuru bivuga ko uru rubanza ruteganyijwe gusozwa tariki ya 01 Nyakanga, ariko ngo rushobora kutazarangirira igihe bitewe n’uburwayi bwa Tito Barahira usabwa kujyanwa kwa muganga inshuro eshatu mu cyumweru.

Uru rubanza rubaye nyuma y’imyaka ibiri Urukiko rwo mu Bufaransa ruhamije ibyaha bya Jenoside Pacal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish