Papa Francis ati “Abagabo bubatse dushobora kubagira Abapadiri”
Papa Francis yatangaje ko Kiliziya Gatolika iri kwiga uko abagabo bubatse nabo bajya bagirwa Abasaseridoti kugira ngo bakorere umurimo w’Imana mu duce tw’Isi twitaruye tutarimo Abapadiri bahagije.
Papa Francis yabwiya ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa Die Zeit ko muri iki gihe Kiliziya iri kureba niba nta kuntu havugururwa bimwe mu mahame ayigenga kuburyo byafasha abagabo bubatse guhabwa ubusaseridoti.
Ibi ngo byatuma uduce tw’isi cyane cyane mu Burayi tubona abapadiri bo gukora umurimo w’Imana.
Ibi ariko nibyemezwa ntibizaba bireba abagabo bubatse vuba cyangwa bagiye muri Kiliziya Gatulika vuba kuko ngo baba ‘bataraba abantu bo kwizerwa’.
Papa Benedigito XVI wasimbuwe na Papa Francis yigeze kuvuga ko ubuseribateri ku bapadiri atari ihame ridakuka mu yandi ya Kiliziya nk’uko yenda bimeze ku ihame ryo kuzuka kwa Yezu Kirisitu.
Nubwo Papa Francis yavuze kubyo kugira Abagabo bubatse Abasaseridoti icyo kugira abasaseridoti abagabo bubatse (kubemerera kurongora) cyo ntiyakigarutseho.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ngaho re!
Ubwo bivuze ko n’Abapadiri barongora bakagira abagore.
ibi ni byiza natwe abapadri batureke TURONGORE DA!! KANDI DUSHAKA KURONGORA nuko babitubuza.
uba muyihe paroisse
Ariko Sha muzi kwikinisha forever biragatsindwa