P. Kagame yasoje indangamirwa 10 abahishurira bimwe mu gisirikare
Gatsibo- Mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare kiri i Gabiro, Asoza itorero Indangamirwa icyiciro cya 10 kuri uyu wa kane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye izi nyigisho kugira uruhare mu kurinda umutekano w’u Rwanda, abasogongeza kuri amwe mu mabanga aranga umusirikare uri mu rugamba rwo guhashya umwanzi.
Umukuru w’igihugu wahaga uru rubyiruko impanuro zabafasha kuzabyaza umusaruro inyigisho bahawe, yababwiye ko ubwo ingabo zari iza RPA zitanze ubwo zabohoraga u Rwanda mu rugamba rwatangiye mu 1990.
Perezida Kagame yavuze ko izi ngabo zazamukaga imisozi zikamanuka iyindi ku manywa na nijoro zidafite amikoro ahagije uretse kurwanira intego nziza yo gukura u Rwanda mu mage.
Yabwiye uru rubyiruko ko rwo rufite amahirwe kuko hari ibyangombwa byose ndetse ko bateguwe neza, bagahabwa inyigisho zihagije.
Umukuru w’igihugu wagendeye ku mvugo ya gitore yo ‘Kwishakira inzira’, yagize ati “Kwishakira inzira ufite compus (ikiranga ahantu), wariye, ufite map (ikarita), ntushobora gutakara, keretse wabishatse cyangwa uri indangare.”
Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko muri uru rugamba abarurwanaga bo batari bafite ibi ariko ko batsinze.
Ati “Niba byarashobotse ubu birashoboka no kurushaho, hagize ikitunanira ni twe twakwibaraho amakosa.”
Yabasogongeje bimwe mu byamufashije muri uru rugamba yari ayoboye, ababwira ko ku giti ke yari afite ikibazo cy’uburwayi bw’amaso ariko ko yirwanagaho yifashishije ibikoresho bari bafite.
Yababwiye ko imbunda ya AK 47 yamufashaga mu ijoro kuko yayikoresha kugira ngo abashe kureba kure.
Umukuru w’igihugu yanaberetse agakoresho ka Jumel kari kuri iyi mbunda, yababwiye ko nijoro gatanga urumuri.
Ati “Kubera kwishakira inzira murareba ko nambara Glasses (amataratara) ntabwo narebaga neza, mu mwijima nabwiraga umuntu akagaharika nkakagenderaho.”
Perezida Paul Kagame yashimiye uru rubyiruko kuba baragize ubushake bwo kwitabira iri torero ritangirwamo inyigisho zikarishya umuhate wo kubaka igihugu.
Perezida Paul Kagame ati “Ibyo mumazemo iminsi ni umusogongero, bizakomeza kongerwa. Umutekano ni umusingi wo kubaka igihugu, iyo ufite umutekano, uba ufite umusingi ukomeye, ingaruka z’umusingi udakomeye twe turazizi ntabwo ari inkuru mbarirano.”
Paul Kagame yakomeje avuga ko imyitozo n’inyigisho baherewe muri iri torero bagomba kuzishyira mu bikorwa bubaka u Rwanda rwababyaye.
Yongeye ati “Turashaka ko iyi gahunda igera kuri buri wese, umubare wabamaze kuyinyuramo uracyari muto, ibyo mumazemo iminsi ni uburyo bwo kuvuga ngo ibyabaye muri iki gihugu ntibizongere ukundi. Turashaka gukomeza kongera umubare w’abafatanya mu kurinda umutekano w’igihugu cyacu.”
Perezida Paul Kagame wagarukaga ku nyigisho zahawe uru rubyiruko, yavuze ko amateka bigishijwe adakwiye kubabera imfabusa ahubwo ko bakwiye kuyagenderaho baharanira icyatuma u Rwanda rukomeza gutekana no gutera imbere.
Umukuru w’igihugu yasabye aba bana b’u Rwanda gushyira hamwe kuko ingufu zishyize hamwe zigera kuri byinshi byiza.
Iri torero ryatangiye ku wa 12 Kamena 2017, ryitabirwa n’urubyiruko rugera kuri 523 rurimo abasore 375 n’abakobwa 148, bose bakaba barisoje bakiri hamwe.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Boniface Rucagu, yavuze ko intore 107 zaturutse mu bihugu 17 by’amahanga zije gutozwa bwa mbere, harimo 229 zo mu gihugu zatsinze neza ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye na 187 zari zaranyuze mu byiciro by’Indangamirwa ryabanje.
Photos © D. S. Rubangura/Umuseke
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
11 Comments
ni amahirwe menshi kwigishwa n’umwalimu w’ikirenga , nizereko aba bana bishimye cyane
ntiyaba umwalimu wana, uyu ni umutoza w’ikirenga
twranezrewe birenze kndi twiteguye gushyira mubikorwa ibyo twamwijeje ikindi kandi aturimbere tumuri inyumuma akiya mungu
Jye ndota igihe tuzagera ku ntambwe y’aho nta banyarwanda bazongera kwivuga ibigwi by’uko barwanye nabandi banyarwanda bitana abanzi, nta munyafrika ukirata ubutwari bwo kurasana n’undi munyafrika bitana adui. Igihe tuzaba tutaragera ahongaho, ba Mpatsibihugu bazaba bakidukoresha ibyo bashaka byose.
icyo gihe ni igihe bazemera kuva mu mashyamba ya congo biyita FDLR n’andi mazina
Igihe cyose hazaba hakiriho abantu bashaka gukora jenoside cg se n’ibindi bikorwa bigayitse nta kabuza izina UMWANZI rizahoraho.
ARIKO DISI PERESIDENT ARITONDA IMANA IMUDUKOMEREZE. IBINTU AVUGA NTAKWIRARIRA KUBAMO ABA AVUGA IBYO YABAYEMO KANDI YUMVA KO BYAFASHA ABANDI NDAMUKUNDA PE.
NIBYIZA KWIGISHWA N’UMUTOZA W’IKIRENGA
tuzamutora ababara babareeee
Ni uku bitangira.
Ariko ibi byose nta kintu bibibutsa?
Mba nayobewe pe.
Comments are closed.