Digiqole ad

OFFICIAL: Arthur na Frank Joe bemerewe kujya muri Big Brother Africa

 Ku rutonde rw’ibihugu bizitabira irushanwa rya BIG BROTHER AFRICA hiyongereye u Rwanda, Rukundo Frank (Joe) na Nkusi Arthur nibo bazaserukira u Rwanda nk’uko bigaragazwa n’abategura iri rushanwa.

Arthur Nkusi na Frank Joe ubu bari ku rutonde rushya
Arthur Nkusi na Frank Joe ubu bari ku rutonde rushya

Umuseke wari wamenye amakuru ko aba basore bombi bahagurutse i Kigali kuwa 23 Nzeri bagiye kugerageza amahirwe yo kwinjira muri iri rushanwa kuko ubwa mbere u Rwanda rwari rwavanywe mu bazitabira kubera ikibazo cyari cyavuzwe cy’ibyangombwa.

Ubu byagaragaye ko aba basore bemerewe guhagararira u Rwanda rwiyongereye ku bihugu bya Uganda, Zimbabwe, South Africa, Tanzania, Kenya, Zambia, Botswana, Namibia, Ghana, Mozambique, Malawi na Nigeria.

Abazahatana bazinjira mu nzu bazabamo barushanwa kubana neza kuva tariki 05 Ukwakira 2014 nimugoroba i Johannesburg muri Africa y’Epfo. Abagera kuri 300 bari bagaragaje inyota yo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ry’imibanire rica kuri MNET-Africa.

Frank Rukundo w’imyaka 32 usanzwe ari n’umuhanzi, avuga ko kuba yaratoranyijwe guhagarira u Rwanda, bwa mbere rugiye muri Big Brother Africa, akaba ariwe wa mbere ugiyeyo ari amateka.

Ati “Ibyiyumviro birenze kwakira nibyo niyumvamo, nzatanga icyo mfite gutanga mpagararire neza u Rwanda muri iri rushanwa.”

Uwegukanye umwanya wa mbere ubushize yahise ahabwa igihembo cya 300.000$  ni arenga miliyoni 200 mu manyarwanda.

Arthur Nkusi w’imyaka 22 avuga ko guhagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere rugiye muri Big Brother Africa ari ibintu bishimishije cyane kuri we ariko kadni biteyemo ubwoba kuko ngo abantu bose baba bakureba bagutegerejeho ikintu runaka.

Ati “ Ndashimishije kandi nkunda gushimisha abantu cyane kandi ndabizi muzankunda, ntimuzacikwe.”

Bwa mbere u Rwanda rugiye muri Big Brother Africa nibo baruhagarariye
Bwa mbere u Rwanda rugiye muri Big Brother Africa nibo baruhagarariye
26 bagiye guhatana muri Big Brother Africa ya cyanda
26 bagiye guhatana muri Big Brother Africa ya cyenda

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish