Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 11 BAD yagarutse ku kicaro cyayo i Abidjan

Nyuma y’imyaka 11 ubuyobozi n’imikorere ya Banki Nyafurika itsura amajyambere “BAD” busa n’ubukorera mu buhungiro i Tunis muri Tunisie kubera intambara yashegeshe Cote d’Ivoire mu myaka ishize, kuwa kane Nzeri 2014 abakozi n’abayobozi b’iyi banki bose basubiye ku kicaro gikuru cyayo i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Perezida ouattara yakira Donald Kaberuka n'abandi bayobozi ba BAD i Abidjan.
Perezida Alasane Ouattara yakira Donald Kaberuka n’abandi bayobozi ba BAD i Abidjan.

BAD yari yimuriiye imirimo yayo hanzi y’ibiro bikuru byayo muru Tunisie mu mwaka wa 2003 kubera intambara z’urudaca zari zarayogoje Côte d’Ivoire.

Mu ijambo Donald Kaberuka uyobora BAD yagejeje kuri Perezida wa Côte d’Ivoire bakimara kugera mu biro byabo yavuze ko bishimiye kugaruka mu kicaro gikuru cya banki ayobora kandi amwizeza ko batagarutse uko bagiye.

Yagize ati “Muri banki habayemo impinduka nziza nyinshi, banki yaragutse, ubuyobozi bwaragutse, imiterere n’ibikorwa byaragutse, ubushobozi n’intego zishingiye kubyo umugabane uyifuzaho. Iyi ni banki itandukanye cyane n’icyavuye muri muri Côte d’Ivoire muri 2003.”

Ubuyobozi bwa BAD kandi bwashimiye ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire ku bw’itange n’imbaraga batanze kugira ngo ubuyobozi bwa BAD bugaruke muri Abidjan.

Kaberuka kandi avuga ko baje biteguye gushyigikira Côte d’Ivoire mu nzira yo kugarura ibintu mu buryo no kuzahura ubukungu bw’iki gihugu.

Kaberuka agaruye ubuyobozi bwa BAD mu kicaro gikuru cyayo mbere y’uko hizihizwa isabukuru y’imyaka 50 iyi banki imaze ibayeho, umuhango uteganyijwe mu Gushyingo uyu mwaka, ni n’ikintu cyiza kandi akoze mu mwaka we wa nyuma ayiyobora.

Ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire na BAD batangiye gutegura uko ubuyobozi ba Banki bwagaruka Abidjan muri 2012, nyuma y’uko intambara zari zimaze guhosha ndetse muri uwo mwaka bitangazwa ko izasubira ku kicaro gikuru ariko byari bitarashoboka.

kaberuka
Abakozi ba BAD bagarutse ku kicaro cyabo cya mbere mbere gato yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 BAD imaze
Ifoto y'urwibutso ya Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara n'abayobozi bakuru ba BAD.
Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara n’abayobozi bakuru ba BAD.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish